• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Editorial 28 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Hashize iminsi mike humvikanye amakuru ko Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Mozambike.

Yafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu mwaka wa 2014. Akimara gucika gereza, Cassien Ntaamuhanga yashinze ishyaka ryitwa Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, rikorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse n’urwego rushinzwe iperereza rwa CMI muri Uganda.

Yagaragaye mu minsi yashize mu gihugu cya Uganda yagiye kugura ibikoresho by’iradiyo rutwitsi ya RNC.

Akimara gucika Gereza, Cassien Ntamuhanga yakomeje ibikorwa bye: Ni urubanza rw’abantu bagera kuri 28 bafunzwe bazira gushaka gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda harimo n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, bose bagaruka kuri Cassien Ntamuhanga ko ariwe wari umuhuzabikorwa w’ibyo bikorwa bibi.

Ibikorwa by’iterabwoba Ntamuhanga yabitangiye muri 2014 ubwo amakuru yaje kumemyekana ko yashakaga guturitsa ibikorwa bitandukanye harimo icyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye Rusororo, ibigega by’ibikomoka kuri Peteroli byo mu Gasyata n’ibindi.

Ntamuhanga yitwara nk’umwemeramana kugirango ahishe imigambi ye mibisha.

Cassien Ntamuhanga yavukiye i Jali muri 1982, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire ya Rwamagana. Nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru gusa ntiyarangiza umwaka wa nyuma. Amakuru Rushyashya ikura ahizewe, nuko Cassien Ntamuhanga nubwo afite ishyaka rye ari umwizerwa wa Kayumba Nyamwasa ariwe yizeye atuma muri Uganda hamwe na muramu we Frank Ntwali.

Tariki ya 2 Nzeli 2019, Cassien Ntamuhanga yari muri Uganda aho yakoze inama na Capt Cassien Nshimiyimana Alias Gavana  ari kumwe na Frank Ntwali, Frank Ruhinda (Uva inda imwe na Patrick Karegeya) muri Kampala Serena Hotel aho bateguraga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda

Kuva yacika Gereza, Ntamuhanga yakomeje ibikorwa byo gushuka urubyiruko ngo rusange imitwe itandukanye. Ubu ntituramenya niba igihugu cya Mozambike kizamwohereza mu Rwanda. Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.

Cassien Ntamuhanga niyoherezwa mu Rwanda azaba abaye undi mutangabuhamya w’imena uzagaragaza uruhare rwa Perezida Museveni wo kudurumbanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo gufatwa kw’abayobozi bakuru ba FDLR aribo La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo bafashwe na Leta ya Kongo bavuye muri Uganda mu nama na RNC yari yitabiriwe na Minisitiri Mateke nk’intumwa ya Perezida Museveni.

2021-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Editorial 22 Aug 2023
Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Editorial 30 Jul 2018
Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Editorial 09 Feb 2018
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Editorial 30 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.
Amakuru

Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0.

Editorial 04 Jun 2021
Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi
ITOHOZA

Undi muntu wa hafi wa Gen Kayihura agiye gutabwa muri yombi

Editorial 06 Oct 2018
Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19
Mu Rwanda

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Editorial 02 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru