Nyuma y’aho Kayumba Nyamwasa ahaye Sulah Nuwamanya, uyu mugande wiyise umunyarwanda misiyo yo kumenya icyo abantu bose bahoze ari inshuti ya Ben Rutabana bakora muri Uganda naho baherereye ndetse n’aho bakunda kujya kugirango bizorohere Urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (CMI) rukuriwe na Abel Kandiho na C.K Asiimwe umwungirije, kubata muri yombi.
Abahigwa bukware ni Pastor Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.
Amakuru yizwe aturuka indani muri RNC aravuga ko inshoreke ya Kayumba Nyamwasa ariwe Joselyne MUHORAKEYE, uyu mugore wahinduwe na Kayumba Nyamwasa igisupusupu cye, yasaze arasizora ngo mubagombwa kwicwa ndetse babangamiye RNC kurusha abandi ni Lea Karegeya ndetse ko yifuza ko igihanga ke bakizana ku isahani. Ariko impamvu nyamukuru bapfa ni ubutoni muri RNC no gusebanya bigahabwa umugisha na Kayumba.
Ikizungerezi Joselyne MUHORAKEYE
Agahinda Leah Karegeya afite ku mutima akenshi yagatewe no gushaka nabi, ariko ari gusongwa na Joseline Muhorakeye ukomeje kumucunda ay’ikoba ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nkuko Leah Karegeya abyivugira, ngo nta muntu wakamurishije ijambo muri RNC, bityo akaba adakozwa ibyo kuva muri RNC nubwo yirukanwe, akamburwa n’imyanya yarimo, agatsimbarara avuga ko Kayumba ariwe ukwiye kugenda. Kayumba nawe ati ntawakarindushije. Jerome na ba Condo nabo bati ntawakariturushije, maze Joseline Muhorakeye nawe ati mwese muzibe. Ninde wandusha ijambo kandi nararanye na Afande Kayumba mugitanda kimwe? Iryo joro Ben Rutabana akaba arazimiye, RNC igacikamo ibice, aho buri wese afite icyoba cyuko ashobora kumukurikira mu gihe ataceceka.
Jean Paul Turayishimye ni igikundi ke bati: None se tuzaceceka umusangirangendo wacu azimiye, ejo twe nituzimira ninde uzatuvugira?
Kayumba na Muhorakeye nabo bategeye ku munwa nk’ubwangati bati undi uvuga ninde ngo tumukurikizeho? Uyu mwaka wa 2020 uzasiga hari ibintu byinshi bibaye amateka ariko ku ikubitiro, RNC ibaye amateka rugikubita. Ikibaho yari itsinda rishinzwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ritera za grenades mu bantu, Kayumba Nyamwasa ari kuruhembe rw’ibyo bikorwa by’iterabwoba.
Iri tsinda ryarimo buri wese wananiranye na Leta y’u Rwanda kubera amafuti ye no kwanga gukosorwa, ryanyanyagiye ku ahantu hatandukanye, nyuma yo komwaho n’umuvumo wo kuzerera kubera ibyaha bikoreye ku mutwe , bakomeza guhanyanyaza mukubuza amahwemo abanyarwanda none inkuru nziza tumaze iminsi tubonye nuko izo nkorabusa zarangijwe no kudahuza.
Ikirangije RNC si Rutabana wirengejwe na Kayumba amukuye I Burayi amushukisha akanyombwa nk’umutego w’imbeba, akaba yaragaburiwe CMI muri Uganda. Ikirangije RNC si Coronavirus imaze kugaragara ku isi yose. Ikirangije RNC si ukwirukanwa ka Gwiza Thabitha naya nkotsa Jean Paul Turayishimiye wajugunywe hanze na Serge Ndayizeye Vuvuzela bari basangiye umuzindaro usebya u Rwanda. Ikirangije RNC si iki na kiriya wakeka cyangwa se utekereza, ni indanini, uburaya , ubusambo, amacakubiri n’ubugambanyi.