• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Editorial 01 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kiganiro  kirekire Perezida Kagame  yagiranye na Jeune Afrique ku wa 23 Werurwe n’Umunyamakuru François Soudan , yagize icyo avuga ku  Ibaruwa ya Museveni n’umubano w’u Rwanda na Uganda. Yavuye imuzi ingingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25, umubano w’u Rwanda n’u Burundi n’ibijyanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. [ SOMA…]

Perezida Kagame yasubije ko hari ibihamya bifatika bidashobora guhakanwa ndetse ko byanashyikirijwe ubuyobozi bwa Uganda.

Yongeye kugaruka ku kuba ubutegetsi bwa Uganda buha ubufasha yaba ubw’ibikoresho n’ubundi abantu baturutse muri Afurika y’Epfo, mu Burundi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Canada no mu Burayi; bagaragara mu Mujyi wa Kampala bagamije gucura imigambi yo kugirira nabi u Rwanda bakingiwe ikibaba na Guverinoma.

Ati “Amakuru yacu aturuka mu mpande zitandukanye zirimo abayobozi b’umutwe wa FDLR bafatiwe muri Congo mu mpera za 2018 bakoherezwa mu Rwanda. Twahawe amakuru kandi n’umuntu waturutse muri Iran wari ufite umugambi wo kugaba igitero avuye muri Uganda.”

Abayobozi ba FDLR Perezida Kagame yavugaga ni Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza. Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Museveni adahakana uruhare rwe muri ibi bikorwa ashingiye ku kuba mu ibaruwa yamwandikiye ku wa 10 Werurwe ikamugeraho yamaze gusakara mu itangazamakuru yemeye ko yahuye n’abantu bo muri RNC.

Abajijwe niba abayobozi ba Uganda bahakana kuba bazi ishingiro ry’ibyo u Rwanda rubashinja, yagize ati “Batari Perezida Yoweli Museveni, kuko mu ibaruwa yanyandikiye ku wa 10 Werurwe akayishyira ku karubanda mbere y’uko ingeraho, yemeye ko ‘bitunguranye’ yakiriye umuyobozi w’umutwe witwa RNC.”

“Ukuri ni uko Kampala ariho hantu hahurira hakanahurizwa umugambi hagati y’iyi mitwe yose mibi, yaba ari abajenosideri, abo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa cyangwa abo mu ihuriro rya Paul Rusesabagina.”

Intambara ya Kisangani :“Twatsinze Uganda inshuro eshatu”-Kagame

Umunyamakuru yibukije Perezida Kagame ko we na Museveni bamaze imyaka irenga 40 baziranye ndetse ko [Kagame] yamufashije kugera ku butegetsi; amubaza uko byagenze kugira ngo umubano wari uhari mbere ucyendere.

Perezida Kagame yasubije ko atazi imvano y’ikibazo ndetse ko nawe ubwe ajya abyibaza akabura igisubizo.

Ati “Hari nubwo nigeze kumubaza aho ikibazo kiri, mu by’ukuri, nta kintu gihamye gihari usibye ahari ibyiyumviro bifutamye. ”

Perezida Kagame yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu myaka 20 ishize.

Mu gusubiza yagize ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, kuducisha bugufi? Birashoka. ”

Imirwano y’i Kisangani yamaze iminsi itandatu ku wa 05 kugera ku wa 10 Kamena 2000, Ingabo z’u Rwanda zitsinda iza Uganda ndetse bivugwa ko hapfuye abasirikare ba Uganda bagera ku bihumbi bibiri, ni ukuvuga nibura batayo ebyiri.

Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azabawe. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo ubizi neza.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Mu ngano, u Rwanda ni igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini.”

Perezida Kagame yavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose bishingiye kuri Museveni. Ati “Izingiro ry’ikibazo riri muri Uganda, riri mu biganza bya Museveni.”

2019-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Editorial 09 Feb 2022
Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Editorial 28 Nov 2018
Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022
Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Editorial 23 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Addis Ababa aho yitabiriye Inama Rusange ya 30 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 27 Jan 2018
Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda
Amakuru

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Editorial 30 Oct 2023
Umugore wa Kizza  Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika
Mu Mahanga

Umugore wa Kizza Basigye Winnie Byanyima yahishuye ibanga ryakura ubukene muba nyafrika

Editorial 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru