Mu gihe isi ikomeje gushaka amahoro n’ubusugire, ibice bitandukanye birimo kugaragaza impungenge kubera intambara n’imvururu zihitana ubuzima bw’abantu benshi, zigasenya ibikorwaremezo kandi zigatera inzara n’ubuhunzi. Dore intambara nyamukuru zirimo kubera ku isi muri iki gihe:
1. Intambara y’u Burusiya na Ukraine
Iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine. Ubu imirwano irakomeje cyane mu burasirazuba bwa Ukraine nko mu duce twa Donetsk na Luhansk. Intambara imaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi, abandi barahunga, ibihugu by’i Burayi n’Amerika bikomeje gushyigikira Ukraine mu buryo bwo kubaha intwaro n’amafaranga.
2. Intambara hagati ya Isiraheli na Hamas (mu gace ka Gaza)
Kuva mu Kwakira 2023, intambara hagati ya Isiraheli na Hamas yo muri Palestine yongeye gukara. Isiraheli yagiye iteraa ibitero karundura bikomeye mu gace ka Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas. Ubu, ibihumbi by’abasivile bamaze kwicwa, amashuri n’ibitaro byarasenyutse, ibintu bikomeje guteza impaka mpuzamahanga.
3. Intambara mu Repubulika ya Sudani
Sudani yibasiwe n’intambara hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF wa General Mohamed Hamdan Dagalo kuva muri Mata 2023. Intambara yatumye igihugu gihungabana bikomeye, benshi barapfuye, abandi barahunze bajya muri Chad, Ethiopia n’ahandi.
4. Intambara mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Mu Burasirazuba bwa RDC, imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC, Wazalendo, Abarundi na FDLR irakomeje aho ihanganye n’umutwe wa M23 irakomeje. Leta ya Congo yiriza ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko u Rwanda rurabihakana rwivuye inyuma. Ibi bitero bisa nibirimo guteranya ibihugu by’akarere no guhungabanya umutekano w’abaturage b’abasivile, gusa aho Umutwe wa M23 uri hasa nk’ahagarutse ubuzima.
5. Intambara z’aba-Houthi na koalisi iyobowe na Arabie Saoudite muri Yemen
Nubwo hari ibiganiro by’amahoro biri kugenda bigeragezwa, mu gace ka Yemen haracyari imvururu zituruka ku mutwe w’aba-Houthi n’ingabo za koalisi za Leta ya Yemen zishyigikiwe na Saudi Arabia. Iyi ntambara imaze imyaka irenga 9, ikomeje guteza inzara n’ubushomeri bukabije.
Ingaruka ku Isi zigera ku baturage ni nyinshi
Ubuhunzi: Abantu barenga miliyoni 100 ku isi bose bamaze kwimurwa n’intambara, nk’uko imibare ya UNHCR ibigaragaza.
Ibura ry’ibiribwa: Intambara ziyogoje isi kuko zateje ikibazo gikomeye ku buhinzi n’ubucuruzi bw’ibiribwa, cyane cyane Ukraine na Sudani.
Ubukungu bw’isi: Igiciro cya lisansi, ifumbire n’ibiribwa byazamutse kubera izi ntambara.
Ibibazo by’umutekano ku isi: Kwiyongera kw’intwaro, ibitero by’iterabwoba n’ubwicanyi ndengakamere bikomeje kwiyongera.
Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, USA, n’ibindi bigihugu bikomeye bikomeje gusabwa gushyira imbaraga mu gushakira umuti izi ntambara hakiri kare, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu no gusigasira amahoro ku isi.