Mu Bubiligi ni hamwe mu hantu hake hasigaye urugomo rw’interahamwe, ukaba wakwibaza niba abashinzwe umutekano muri icyo gihugu bazitinya, niba ari ukudaha agaciro ubuzima bw’abo zihohotera cyangwa se niba bazishyigikiye.
Urugero ni urw’interahamwe yitwa Havugimana Jean Bosco, izwi cyane ku izina rya ” Actif”, ikaba yarahahamuye abo badahuje imyumvire iboze, ibita Inyenzi cyangwa Abatutsi.
Icyo cyigomeke cyamaze abantu kibakubita, ku buryo gifite amadosiye utabara muri polisi i Buruseli, ariko hakibazwa igituma adafatwa ngo aryozwe ubugome akorera inzirakarengane.
Uwo aheruka gusagarira ni umusaza Benoit Uwimana mu munsi mike ishize yahindaguriye ahitwa ” gare du Midi”, ari naho uwo Actif afite iseta, doreko ubusanzwe akora akazi ko gutwara tagisi.
Mu buhamya Bénoît Uwimana yahaye Igicaniro TV, yavuze ko iyo nterahamwe yamukubise imwita inyenzi, ndetse imubwira ko ibishatse yanamwica burundu!
Uwo “Actif” ni muramu wa Sebatware Marcel nawe uba mu Bubiligi, aho yahungiye amaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yategekaga uruganda rwa CIMERWA. Urukiko Gacaca rwahamije icyaha uyu Sebatware, ariko mu rwego rwo gukwepa ubutabera yigize ” utavuga rumwe na Leta y’uRwanda”, kugirango umunsi azafatwa azavuge ko azize impamvu za politiki.
Mushiki wa ” Actif” witwa “Daforoza”, akaba umugore wa Sebatware, nawe azwi cyane mu dutsiko tw’abagome bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko yigeze guca ibintu mu cyitwaga “Ligue des Femmes pour la Démocratie ” cyari kigizwe ahanini n’abagore b’abajenosideri.
Havugimana J.Bosco alias Actif kandi ni mwishywa wa Gen. Nsabimana Déogratias alias Castar wari umugaba w’ingabo za FAR, akaza gupfira mu ndege imwe na shebuja Habyarimana Yuvenali. Ibyo rero” Actif” yabigize igikangisho, mbese abantu bakamutinyira ko yahoranye amaboko “mu kazu”, ni ukuvuga inkoramutima, nako inkoramaraso za Agatha Kanziga na Habyarimana.
“Actif” akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, muri Ruhengeri, bikanavugwa ko afitanye isano ya hafi na Yuvenal Kajerijeri wari Burugumesitiri w’iyo Komini, urukiko rw’Arusha rukaza kumukatira igifungo cya burundu, amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri make rero,”Actif” yakuriye mu ngengabitekerezo y’ivangura, ari nayo yamukwamiyemo kugeza n’ubu. Asigaye muri bake bakiyumvamo ubuhangange ngo ni” Abakiga”, babandi basigaye ku ruhu inka yarariwe keraaa! Ntibazi ko hashize imyaka 30 iyo turufu itakirya.
Abandi bari kumwe muri ako gaco kagwingiye mu bwonko, twavuga nka Jacques Munyazikwiye, Marcel Cyiza, uwiyita” Kabila”, n’abandi bakiri muri rya terabwoba rya” uzi ico ndico mwa?”
Icyo Abanyarwanda bari mu Bubiligi bakwiye gukora rero, si ukurebera abo bagizi ba nabi, ahubwo ni ugushishikariza inzego z’umutekano kubakiza izo nyangabirama. Amafoto yazo nimuyakwirakwize ahantu nyabagendwa no ku mbuga nkoranyambaga, kugirango bifashe abantu kubirinda.
Ikindi ni ugushyira hamwe, ntimwumve ko hari umwihariko w’abagomba guhohoterwa, kuko uhishira cyangwa urebera umurozi, bwacya akakumara ku rubyaro. Uyu munsi barahora abantu ko ari Abatutsi cyangwa Inkotanyi, ariko ejo bazashyekerwa noneho batangire no kwibasira n’abo bita ba “ntibindeba”, ni ukuvuga abatabafasha muri ubwo bugizi bwa nabi.