• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Editorial 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Naseeb Abdul Juma[Diamond Platnumz] aherutse kugirira  uruzinduko mu Rwanda aza guhishura ukuntu akunda byimazeyo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo  kuwa gatanu tariki 19 Mutarama 2018, yari aje mu bikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha ibikorwa bye by’ubucuruzi ndetse no kurambagiza inzu azajya  aruhukiramo mu gihe aje mu Rwanda.

Ku ikubitiro akigera mu Rwanda yabanje kujya gusura ikigo kirererwamo abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Jordan Foundation.

Yahavuye akora ikiganiro n’itangazamakuru ndetse kuwa gatandatu asura isoko rya Nyarugenge  n’abafana be baherereye i  Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ku cyumweru yasangiye n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda baganira ku cyakomeza gusunika muzika y’akarere dutuyemo k’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu kiganiro uyu muhanzi Diamond Platnumz yagiranye n’itangazamakuru cyamaze igihe kigera ku isaha yaje guhishura ko ashimira Perezida Paul Kagame ndetse anahishura ko ari mu bakuru b’ibihugu bafite byinshi bakwigirwaho.

Bwa mbere yabanje kuvuga ukuntu mu Rwanda hari isuku idasanzwe yanabaye imwe mu ntandaro zatumye yifuza kugira urugo mu Rwanda ndetse akahagira n’ibikorwa by’ubucuruzi birimo studio, Radiyo na televiziyo, akahacururiza ubunyobwa bwe bwita Diamond karanga n’umubavu witwa Chibu Parfum.

Diamond yavuze ko ikindi kintu cyatumye yishimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ari uburyo hashyizweho ubwisungane mu kwivuza butuma na wa muturage udafite kirengera abasha kwivuza ntihagire abanyarwanda bicwa n’indwara kubera ikibazo cyo kubura uko bivuza.

Yagize ati ”Ndashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku kuba harashyizweho uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza kuko hari bamwe mu baturage baba badafite ubushobozi bwo kwivuza ariko mu Rwanda ho siko bimeze kubera iyi gahunda.”
Ibi Diamond yabivuze akomoza ku bana 21 bafite ubumuga bwo kutabona bo mu kigo cya Jordan Fundation yemereye guha ubufasha mu gihe cy’umwaka kubera ko uburwayi bafite butavurizwa ku bwisungane kandi bakaba bakenera akayabo ngo ubuzima bwabo bubashe gukurikiranwa buri kwezi.

Iki   kigo cyarererwagamo  abana 23 bafite ubumuga bwo kutabona, ariko babiri muri bo baje gusubizwa mu miryango yabo nyuma y’aho bavujwe bagakira. Ibitunga abana bakibamo ndetse n’ibindi nkenerwa biva mu mitsi ya Vanessa Bahati washigishinze ndetse n’umugabo  we.

Gifite abakozi bane bahoraho kandi bahembwa ndetse n’umuzamu. Kirererwamo abana baturutse mu Ntara zitandukanye mu miryango itifashije.

Cyashinzwe nyuma y’aho Vanessa yabyaye umwana we wa gatatu witwa Jordan Hakiza, akavuka atabona ndetse bakanamuvuza mu Rwanda, Ubuhinde, Ububiligi no muri Amerika bikanga. Uyu mwana ubu afite imyaka itatu.

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Editorial 23 Jun 2021
Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Editorial 11 Mar 2019
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Editorial 01 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru