Abasirikare b’Abarundi bapfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rwo gushyigikira Perezida wa congo Felix Tshisekedi mu ntambara n’inyeshyamba za M23.
Abasirikare b’abarundi bahahuriye n’uruva gusenya kuko boherejwe ku gahato, ababyanze bamwe barishwe abandi barafungwa.
Ibi bikomeje guteza impagarara n’impaka muri iki gihugu gikomeje gukaza mu iteranyuma. Abarundi benshi baburiye ababo mu ntambara Perezida Neva yishoyemo atayishoboye, bakomeje kwibaza ibibazo batabonera ibisubizo cyane ko uwakabashubije ahubwo abishongoraho
Abakenguzamateka berekana ko abasoda b’Abarundi bahatiwe kugira uruhare mu ntambara ya Kongo.
Byongeye kandi, bavuga ko abo basirikare bashyirwa imbere kurusha bagenzi babo bo muri Kongo, aho usanga babwirwa n’abo bagiye gutabara ko aribo bahembwa menshi bakwiye gutega agatuza kagahondwa.
Intwazangabo z’uburundi zoherejwe muri iki gihugu zidafite imyitozo ikwiriye umusirikare woherezwa ku rugamba, ndetse nta n’intwaro zikwiriye guhangana n’intare z’intarumikwa z’i Sarambwe.
Izo mbogamizi zose iyo zigaragarijwe Perezida Ndayishimiye, abwira imiryango yabuze ababo ko basinyiye gupfa ubwo binjiraga mu gisirikare cy’u Burundi, akanarenzaho kubihanangiriza kudakomeza kwivanga mu bitabareba.
M23 yerekanye abasirikari b’Abarundi bafashwe, maze birushaho kurakaza imiryango yabo yasigaye i Burundi. Perezida Ndayishimiye yabajijwe iki kibazo maze asubiza ko abo babonye berekanwa mu binyamakuru atari abasirikare b’u burundi ahubwo ari inyeshyamba za RED Tabara ngo bagiye muri M23.
KUKI NEVA AKOMEJE KOHEREZA ABASIRIKARE B’U BURUNDI MU IBAGIRO?
U Burundi bwabanje kohereza ingabo muri Congo mu rwego rw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC).
Izi ngabo zaje kwirukanwa na Tshisekedi washinje kubahiriza amasezerano yasinye azishinja ko zitarwanya M23 yamunaniye.
Hagati aho Tshisekedi yagiranye amasezerano na Perezida w’u Burundi (accords bilaterale) maze bemeranywa ubufatanye bwo kurwanya M23.
Perezida wa congo yemeye ko azajya yishyura kuri buri musirikare amadolari ibihumbi bitanu (5000$).
aya mafaranga yishyurwa umusirikare woherejwe muri congo, ntamugeraho kuko uretse amadolari 300 ahabwa umusirikare w’u Burundi buri kwezi, asigaye yigira mu mufuka wa Ndayishimiye n’umuryango we.
Ukomoje kuri iki kibazo wese, Perezida Ndayishimiye amusamira hejuru akamushinja guhungabanya umutekano.