Itangazo dukesha Ministeri y’Ingabo riravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23 rishyira kuwa mbere tariki 24 Gicurasi 2021, agatsiko kinyeshyamba za FLN kagabye igitero mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba, zivuye muri Komini Mabayi mu Burundi.
Izo nyeshyamba zasaga n’iziyahura zikimara kugera nko muri metero 100 ku butaka bw’u Rwanda, zahise zicakirana n’Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja, maze ebyiri muri zo zihasiga ubuzima.
Iryo tangazo kandi rikomeza rivuga ko hanafashwe ibikoresho birimo iby’itumanaho, imbunda, amasasu na grenade, ndetse n’imyenda y’abasirikari bo mu Burundi.
Zikimara gukubitwa inshuro, izacitse ku icumu zahise ziyabangira ingata zisubira mu ndiri yazo iri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.
FLN ni umutwe w’iterabwoba wa Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibikorwa byo kwica abaturage, kubashimuta no kubasahura. Ntabwo ari ubwa mbere zigabye udutero mu Rwanda, nkutwo bagabye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018, ariko buri gihe izo nyeshyamba zigapfa ari nyinshi, izindi zigafatwa mpiri.
Ubuhamya bw’abari abarwanyi ba FLN ubu bakaba bari mu butabera mu Rwanda, buvuga ko uwo mutwe uri mu marembera ngo kuko abarwanyi bawo bapfa nk’udushwiriri, abasigaye nabo bakaba barihebye kubera imibereho mibi cyane no guhora bikanga ibitero bigamije kubahashya burundu. Ngubwo ubuzima Rusesabagina n’abambari be bashoyemo abana b’uRwanda!