• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Inyeshyamba za FLN zongeye kwiyahura zigaba agatero-shuma mu Rwanda, ebyiri zihasiga ubuzima.

Editorial 24 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Itangazo dukesha Ministeri y’Ingabo riravuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23 rishyira kuwa mbere tariki 24 Gicurasi 2021, agatsiko kinyeshyamba za FLN kagabye igitero mu Kagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba, zivuye muri Komini Mabayi mu Burundi.

Izo nyeshyamba zasaga n’iziyahura zikimara kugera nko muri metero 100 ku butaka bw’u Rwanda, zahise zicakirana n’Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja, maze ebyiri muri zo zihasiga ubuzima.

Iryo tangazo kandi rikomeza rivuga ko hanafashwe ibikoresho birimo iby’itumanaho, imbunda, amasasu na grenade, ndetse n’imyenda y’abasirikari bo mu Burundi.

Zikimara gukubitwa inshuro, izacitse ku icumu zahise ziyabangira ingata zisubira mu ndiri yazo iri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

FLN ni umutwe w’iterabwoba wa Paul Rusesabagina, ukurikiranyweho ibikorwa byo kwica abaturage, kubashimuta no kubasahura. Ntabwo ari ubwa mbere zigabye udutero mu Rwanda, nkutwo bagabye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe mu mwaka wa 2018, ariko buri gihe izo nyeshyamba zigapfa ari nyinshi, izindi zigafatwa mpiri.

Ubuhamya bw’abari abarwanyi ba FLN ubu bakaba bari mu butabera mu Rwanda, buvuga ko uwo mutwe uri mu marembera ngo kuko abarwanyi bawo bapfa nk’udushwiriri, abasigaye nabo bakaba barihebye kubera imibereho mibi cyane no guhora bikanga ibitero bigamije kubahashya burundu. Ngubwo ubuzima Rusesabagina n’abambari be bashoyemo abana b’uRwanda!

2021-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Editorial 10 Apr 2020
Abarundi bavuga yuko umuyobozi wa CNDD-FDD yataye umutwe

Abarundi bavuga yuko umuyobozi wa CNDD-FDD yataye umutwe

Editorial 31 Mar 2016
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021
Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Urukiko rw’Ikirenga

Editorial 14 May 2018
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Amakuru

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Editorial 03 Jul 2020
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse
ITOHOZA

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Editorial 13 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru