Ibikorwa byo kugirira nabi abanyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.
Inzego z’Iperereza muri Uganda, Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu bahinduye umuvuno, kuri ubu bari guhiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa kumi z’umugoroba ku mupaka wa Gatuna, Lt. Charlie Mugabi ukorera Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, by’umwihariko akaba agenzura umutekano ku mupaka [BISO] aherekejwe n’uwitwa Mark Paul ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, rukorera ku mupaka; bafashe Umunyarwanda Smith Oswald Ndabarasa ucuruza amatike y’imodoka z’ikompanyi yitwa Trinity.
Lt. Charlie Mugabi wari ufite uburakari bwinshi ngo yabwiye abanyarwanda bari basanzwe baziranye ati “mutekereza ko turi hano nta mpamvu?”
Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko Ndabarasa yahise agwa mu kantu dore ko we n’aba bakorera inzego z’umutekano za Uganda bari basanzwe baziranye ari n’inshuti. Ni ko guhita ababwira ati “Twari dusanzwe tuba turi kumwe ku mupaka”.
Nubwo aba basirikare bari bamaze kurakara, Ndabarasa ngo yababajije mu kinyabupfura ati “Muyobozi, nakoze iki?”
Aba basirikare bahise bamutwara, bamujyana kuri Station ya Polisi basaba ko afungwa, undi nawe akomeza gutegereza yizeye ko ahari hari umuntu uri buze akamubwira ibyaha ashinjwa akanamukoresha ibazwa.
Ndabarasa yakomeje gufungwa nta bazwa akoreshejwe n’ubu ntazi ibijyanye n’ifungwa rye.
Hashize amasaha, undi mukozi wa Trinity witwa Swaibu ukatira amatike i Kabale yarahageze abaza impamvu mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Swaibu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ngo yabwiwe ko “BISO ni we wamufatira umwanzuro”.
Ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatangiye gusa n’ibisobanuka. Lt. Charlie Mugabi [BISO] na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi b’ibigo byose bitwara abagenzi bikorera ku mupaka wa Gatuna babagabanya mu matsinda abiri.
Abanyarwanda babwiwe ko bagomba kujya ku ruhande rumwe, Abanya-Uganda nabo bakajya ku rundi, gusa nyuma bo baje kurekurwa baragenda.
Abanyarwanda basigaye aho, ariko bari batandukanyijwe bitewe n’ikompanyi bakorera kugira ngo babahatwe ibibazo mu buryo butandukanye.
Ibibazo byose babajijwe byari ukuvuga niba barigeze bakorera Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa Polisi y’u Rwanda.
Aba basirikare bahise batangira kureba muri pasiporo zabo, amakarita yabo y’akazi ndetse no muri telefoni. Amakuru babonye muri ibyo byangombwa bakayashyira mudasobwa.
Aba bakozi ba CMI na ISO bakomeje gutera ubwoba aba banyarwanda bababwira ko bafite amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko ngo bafite amakuru ko ari intasi.
Bati “Turabajyana i Kampala”. Aho i Kampala bashakaga kuvuga ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya aho abanyarwanda benshi bajyanywe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mbere y’uko barekurwa bakajugunywa ku mupaka wa Gatuna ngo abayobozi b’u Rwanda babatware.
Lt. Charlie Mugabi ngo yarababwiye ati “Ntabwo dushaka kubajyana i Kampala ariko na none ntitubashaka muri Uganda. Mbahaye amasaha abiri ngo mube mwapakiye ibintu byanyu mwambutse mujya mu gihugu cyanyu. Ntitubashaka hano.”
Ndabarasa uri gushaka akazi bundi bushya, yatangarije iki kinyamakuru ati “ubu sinshobora gusubirayo. Nari mazeyo imyaka igera kuri ibiri. Ubu abanyarwada bafite ubwoba, bazi ko nta n’umwe utekanye.”
Ndabarasa avuga ko yatawe muri yombi hagamijwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi be. Ati “Ni njye muntu wavuganaga bya hafi n’abantu bantaye muri yombi. Kuba baramfashe bashakaga kwereka abandi ko badakwiye kwiyumva batekanye.”
Aba mbari ba RNC bo baratekanye
Byaba ari ugutekereza nabi mu gihe umuntu yiyumvishije ko abanyarwanda bose bari muri Uganda babayeho badatekanye. Ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barinzwe ku rwego rwo hejuru nk’abaturage ba Uganda aho bishyira bakizana ndetse igitangaje ni uko bamwe muri bo bahoze mu Ngabo z’u Rwanda.
Corporal Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri RNC, Corporal Abdul Karim Mulindwa “Mukombozi” ushinzwe gushaka abantu bashya bo kwinjira muri uyu mutwe akaba anareberera ibikorwa by’ubucuruzi bya Tribert Rujugiro; bose bakorana bya hafi na Dr. Sam Ruvuma na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero rwitwa AGAPE i Gatuna.
Ni ibintu bimaze kugaragara cyane uburyo Uganda ifasha abanyarwanda bateye umugongo igihugu cyabo bagashaka kugihungabanya.
Nubwo bimeze bityo, imodoka nyinshi zikora mu muhanda wa Kampala-Kigali, ni iz’Abanya-Uganda ndetse abakozi bazo nabo ni Abanya-Uganda. Gusa nta na rimwe umukozi w’urwego rw’umutekano mu Rwanda cyangwa ushinzwe abinjira n’abasohoka yigeze abaza umuntu uwo ariwe wese niba yarigeze akora mu Gisirikare cya Uganda cyangwa muri Polisi yayo.
Bose baba bisanga mu Rwanda, bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ku buryo bakora ibikorwa byabo bya buri munsi hose mu Rwanda nta nzitizi bahuye nazo.
niyogihozo
Iri vangura rishingiye he kandi rigamije iki?
MAOMBI jOHN
ARIKO NJYE SIMBUMVA, NONE SE MUBABAZWA NIKI NIMBA UGANDA IRI GUCUNGA UMUTEKANO
WIGIHUGU CYABO UKANAFATA IBYITSO BYA KAGAME? MUSEVENI RERO ABAREKE MUMUVANGIRE
NKUKO MWABIKOZE MURI KONGO? AKUMIRO NI AMAVUNJA NUKURI!!!! EREGA ARABAZI NIWE
WABAREZE!!
Shimon
Sinzi ibyanyu namwe. Uganda murayishakaho iki finaly?
shelly
Ni mutahe sha mureke ibyo guhunahuna mu gihugu cy’abandi!
INDYANDYA IHIMWA N’INDYAMIRIZI