• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Iperereza rya Loni ryagaragaje ko mu Burundi hagikorwa ibyaha byibasira inyokomuntu

Editorial 06 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko hagati ya 2017 na 2018, mu Burundi hagaragaye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, byatijwe umurindi n’amagambo y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza Pierre.

Iyi raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi yasohowe kuri uyu wa Gatatu.

U Burundi ngo bwabanje guca intege ibikorwa bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho n’Ihuriro riharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Loni mu 2016, ndetse bwanga gukorana na yo.

Nk’uko Reuters yabitangaje, mu mwaka ushize iyi Komisiyo yatangaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari mu bagize uruhare mu byaha byibasiye abatari bake.

Muri raporo yashyize ahagaragara, iyo komisiyo ivuga ko “Komisiyo ifite ibintu bikomeye bituma yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa mu Burundi.”

Ikomeza iti “Ibi byaha birimo ubwicanyi, ifungwa no kwimwa uburenganzira bwo kwisanzura, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere ya politiki.”

Umuvugizi wa Nkurunziza na Minisitiri ufite mu nshingano ze ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu, ntacyo batangaje kuri iyi raporo.

Imvururu zo mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, icyemezo cyafatwaga nk’ikinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Zabyaye amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage yaguyemo benshi, abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu.

2018-09-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Editorial 02 Sep 2024
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022

2 Ibitekerezo

  1. SPR
    September 6, 201811:59 am -

    Ikigaragara
    Nuko
    Reta
    Yuburundi
    Nayo
    Yatunguwe
    Nokubona
    Loni
    Yabateye
    Ijisho
    Mugihe
    Baribaziyuko
    Bari
    Gukora
    Ubugome
    Bihishe

    Ushinje
    Uburenganzira
    Muntu
    Na
    Perezida
    Nkurunziza
    Bakwiye
    Gushyikirizwa
    Ubutabera.

    Subiza
  2. Lille
    September 6, 20183:46 pm -

    Banza utokore umugogo uri mu jisho ryawe, ntiwagaya ibyo nawe ukora.Musigeho mweseee

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida
UBUKUNGU

Imodoka yabonye ari umwana, ibaye iya mbere ikorewe mu Rwanda ari Perezida

Editorial 27 Jun 2018
Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’
IKORANABUHANGA

Mu minsi 70, abanyamahirwe 170 bamaze gutsinda muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’

Editorial 03 Dec 2018
Itangazo rya Rushyashya.net  rigenewe abasomyi
Mu Mahanga

Itangazo rya Rushyashya.net rigenewe abasomyi

Editorial 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru