Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko hagati ya 2017 na 2018, mu Burundi hagaragaye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, byatijwe umurindi n’amagambo y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza Pierre.
Iyi raporo ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi yasohowe kuri uyu wa Gatatu.
U Burundi ngo bwabanje guca intege ibikorwa bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho n’Ihuriro riharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Loni mu 2016, ndetse bwanga gukorana na yo.
Nk’uko Reuters yabitangaje, mu mwaka ushize iyi Komisiyo yatangaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari mu bagize uruhare mu byaha byibasiye abatari bake.
Muri raporo yashyize ahagaragara, iyo komisiyo ivuga ko “Komisiyo ifite ibintu bikomeye bituma yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa mu Burundi.”
Ikomeza iti “Ibi byaha birimo ubwicanyi, ifungwa no kwimwa uburenganzira bwo kwisanzura, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere ya politiki.”
Umuvugizi wa Nkurunziza na Minisitiri ufite mu nshingano ze ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu, ntacyo batangaje kuri iyi raporo.
Imvururu zo mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, icyemezo cyafatwaga nk’ikinyuranye n’Itegeko Nshinga.
Zabyaye amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage yaguyemo benshi, abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu.
SPR
Ikigaragara
Nuko
Reta
Yuburundi
Nayo
Yatunguwe
Nokubona
Loni
Yabateye
Ijisho
Mugihe
Baribaziyuko
Bari
Gukora
Ubugome
Bihishe
Ushinje
Uburenganzira
Muntu
Na
Perezida
Nkurunziza
Bakwiye
Gushyikirizwa
Ubutabera.
Lille
Banza utokore umugogo uri mu jisho ryawe, ntiwagaya ibyo nawe ukora.Musigeho mweseee