Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018.
Perezida Bongo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe mu gitondo, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro muri Village Urugwiro, byibanda ku buhahirane hagati y’ibihugu n’umutekano mu karere nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yabwiye RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Yagize ati “Babanje kuganira ku mubano w’ibihugu byacu byombi, umubano mwiza cyane, dusubiramo ibyo tumaze iminsi dukorana mu byerekeye n’ubutwererane no gukorana, twemeranya ko ari ibikorwa bya politiki, ari ibikorwa by’ubucuruzi, ari ibikorwa by’ishoramari dukwiye gushyiramo ingufu. Ikindi abakuru b’ibihugu baganiriye ni ibijyanye n’umutekano mu Karere ka Afurika yo Hagati.”
Yakomeje avuga ko uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEAC), uri mu gihe cyo kwivugurura, Perezida Kagame na mugenzi we wa Gabon babiganiriyeho cyane kugira ngo aka karere karusheho kwihuta mu iterambere.
U Rwanda rwongeye kwinjira muri CEAC mu 2015 nyuma y’aho rwari rwarawikuyemo mu 2008. Amasezerano yo kongera kurwakira yasinyiwe i Ndjamena ku wa 25 Gicurasi 2015, ashyirwaho umukono na Perezida Idriss Deby wa Tchad wari uyoboye inama.
CEAC igizwe n’ibihugu 11 birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.
Uretse ibirebana n’Akarere ka CEAC, u Rwanda na Gabon bifitanye ubuhahirane bumeze neza by’umwihariko RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Muri Kamena 2016, u Rwanda na Gabon byakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Ali Bongo wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, yahaherukaga mu irahira rya Perezida Kagame ku wa 18 Kanama 2017. Kuri uyu wa Kabiri yavuye i Kigali ku mugoroba.
Amafoto: Village Urugwiro