• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”   |   24 Jun 2025

  • Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga   |   24 Jun 2025

  • AMAFOTO: APR FC yerekanye abakinnyi bashya barimo uwabaye umukinnyi mwiza muri Burkina Faso   |   22 Jun 2025

  • IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA   |   19 Jun 2025

  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Editorial 25 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko ureshya na 1.70 cm, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, Igisonga cya Kabiri cyabaye Irebe Natacha Ursule naho igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah.

Iradukunda Liliane upima ibiro 57 yatowe mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre tariki ya 24 Gashyantare 2018.

Umukobwa ugirwa Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.

Abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu. Aba bakobwa bari mu ngeri zinyuranye, harimo ab’inzobe, igikara ndetse n’imibiri yombi, ab’ikimero cyiza banaberwa n’amafoto; ibi byose bigaharekezwa n’ubuhanga.

Amajonjora ku rwego rw’igihugu yatangiiriye i Musanze tariki 13 Mutarama 2018, akomeza tariki 14 Mutarama 2018 mu Karere ka Rubavu, ku ya 20 Mutarama 2018 yabereye i Huye, tariki 21 Mutarama 2018 bikomereza mu Karere ka Kayonza hanyuma bisorezwa mu Mujyi wa Kigali tariki 27 Mutarama 2018.

Iradukunda Elsa ubwo yambikaga ikamba umusimbura we Iradukunda Liliane

Muri aba bakobwa baserukiye ibice bitandukanye by’igihugu hatowemo uwahize abandi ari Iradukunda Liliane wasimbuye Iradukunda Elsa wari umaze umwaka afite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Mu myiyereko yaranze ibi birori, abakobwa bose berekanye ko batojwe gutambuka no kwiyerekana neza; uwabahize yagaragaje umwihariko muri byose haba mu ntambuko, ubwenge bwanguhirwa no gusubiza ndetse ni we ufite ubwiza n’umuco bikwiye kuranga ukwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda nk’uko byemejwe n’akanama nkemurampaka.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakobwa bamaze mu mwiherero, bigishijwe byinshi birimo kumenya kuvugira mu ruhame, intambuko iranga Nyampinga, indangagaciro z’umuco n’andi masomo atandukanye.

Buri wese wakurikiranye iri rushanwa yari afite umukobwa ashyigikiye kandi yifuza ko yagirwa Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Iradukunda Elsa wo muri 2017.

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda ryatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, ryambitswe Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa muri 2015, Mutesi Jolly atorwa muri 2016 hanyuma Iradukunda Elsa arihabwa mu 2017.

Mu bakobwa batowe bose kuva Miss Rwanda yatangira gutorwa, mu gihugu hari babiri batatu gusa uhereye kuri Mutesi Jolly watowe muri 2016 ukagera kuri Iradukunda Liliane waryambitswe uyu munsi.

Uwera Dalila aba mu Bubiligi[guhera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi] ni naho yashyingiwe, Bahati Grace atuye muri Amerika aho akora akazi ko kuvura amenyo, Mutesi Aurore na we aba muri USA ndetse na Akiwacu Colombe uba mu Bufaransa aho asigaye yerekana imideli.

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Miss Sonia Rolland wari mu kanama nkemurampaka yagize ati “Byari bikomeye kuko gutanga amanota ku bwiza, ubuhanga n’umuco biragoye bisaba kwitonda.”

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2018 ni Mutesi Jolly[Miss Rwanda 2016], Teddy Kaberuka, Isheja Sandrine, Rwabigwi Gilbert ndetse na Sonia Rolland[Nyampinga w’u Bufaransa 2000].

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ku isaha ya saa tanu n’iminota 35 nibwo Sonia Rolland wari uyoboye akanama nkemurampaka yatangaje ko umukobwa witwa Iradukunda Liliane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.

Iri rushanwa ritegurwa bigizwemo uruhare na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque ari nayo izatanga ibihembo bikuru byose Nyampinga azagenerwa.

Abakobwa bose n’imyanya batsindiye:

-  Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
-  Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
-  Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
-  Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia
-  Igisonga cya Kabiri: Irebe Natacha
-  Igisonga cya Mbere: Umunyana Shanitah
-  Nyampinga w’u Rwanda: Iradukunda Liliane

2018-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Rudasingwa Theogene, umubeshyi kabuhariwe n’impuguke mu kugoreka amateka

Rudasingwa Theogene, umubeshyi kabuhariwe n’impuguke mu kugoreka amateka

Editorial 28 Dec 2018
FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

FDLR IBUZE UMUBYEYI, AMAHORO AKIZE UMWANZI

Editorial 24 Jan 2025
Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Editorial 30 Mar 2019
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Editorial 25 Dec 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru