• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Editorial 23 Mar 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarana ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobwenge.

Iyi gahunda yo gusura uyu murenge bayifashe nyuma y’aho bigaragaye ko muri uyu murenge hari abantu bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo bigatuma bishora mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana naryo rigaragara muri uyu murenge.

Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo, yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Musha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa ikaba ikaba itazihanganira urikora n’ikiritera icyo aricyo cyose, akaba yagize ati:”u Rwanda rurihuta mu iterambere, ariko iryo terambere ntiryagerwaho hari abahohotera abandi, n’abanywa ibiyobyabwenge, buri wese arasabwa kurwanya ibi byose kuko ari umwanzi w’iterambere n’umutekano.”

ACP Muligo yabwiye abari aho kizira gukubita no gufata ku ngufu uwo ariwe wese, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, guhishira umunyacyaha, abasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze k’ubuntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi.

Yasoje avuga ko muri uyu murenge hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ababinyoye bakishora mu gusambanya abana nabo bagasama inda zitateguwe bakiri bato.

Cyimpaye Solange, umwe mu baturage b’uwo murenge wagejeje ikibazo cye mu Isange Mobile Clinic, yashimye Polisi aho yagize ati:” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka”.

Nyuma y’ibi biganiro, haburanishijwe mu ruhame abantu bagera ku 8 bakomoka muri uyu murenge wa Musha bafatiwe mu byo kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge.

RNP

2016-03-23
Editorial

IZINDI NKURU

Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Editorial 17 Aug 2016
Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Editorial 12 Feb 2016
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Editorial 11 Aug 2016
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 09 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha
ITOHOZA

Ibitekerezo kurubanza Ingabire yarezemo Leta y’u Rwanda Arusha

Editorial 16 Jun 2016
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi
UBUKUNGU

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Editorial 20 Nov 2017
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
HIRYA NO HINO

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Editorial 18 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru