• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Editorial 23 Mar 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarana ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibiyobwenge.

Iyi gahunda yo gusura uyu murenge bayifashe nyuma y’aho bigaragaye ko muri uyu murenge hari abantu bishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nabyo bigatuma bishora mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana naryo rigaragara muri uyu murenge.

Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Muligo, yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Musha ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa ikaba ikaba itazihanganira urikora n’ikiritera icyo aricyo cyose, akaba yagize ati:”u Rwanda rurihuta mu iterambere, ariko iryo terambere ntiryagerwaho hari abahohotera abandi, n’abanywa ibiyobyabwenge, buri wese arasabwa kurwanya ibi byose kuko ari umwanzi w’iterambere n’umutekano.”

ACP Muligo yabwiye abari aho kizira gukubita no gufata ku ngufu uwo ariwe wese, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, guhishira umunyacyaha, abasobanurira ingamba na gahunda zashyizweho na Leta ngo abaturage bagire ubuzima bwiza zirimo kwigira amashuri 12 y’ibanze k’ubuntu, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi.

Yasoje avuga ko muri uyu murenge hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ababinyoye bakishora mu gusambanya abana nabo bagasama inda zitateguwe bakiri bato.

Cyimpaye Solange, umwe mu baturage b’uwo murenge wagejeje ikibazo cye mu Isange Mobile Clinic, yashimye Polisi aho yagize ati:” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka”.

Nyuma y’ibi biganiro, haburanishijwe mu ruhame abantu bagera ku 8 bakomoka muri uyu murenge wa Musha bafatiwe mu byo kwenga no gucuruza ibiyobyabwenge.

RNP

2016-03-23
Editorial

IZINDI NKURU

Rulindo:Polisi y’U rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikje

Rulindo:Polisi y’U rwanda mu gikorwa cyo kubungabunga no kurengera ibidukikje

Editorial 16 Nov 2016
Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Rwamagana: Umucungamutungo wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda 1, 200 000

Editorial 11 Feb 2016
Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Urukiko Mpuzamahanga rwasabwe gukurikirana Perezida Nkurunziza

Editorial 31 Oct 2019
Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Abamotari bagera kuri 250 bo muri Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake

Editorial 03 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF
Amakuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahakanye ibyitangira rya shampiyona byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF

Editorial 22 Mar 2021
Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5
Mu Rwanda

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Editorial 04 Mar 2017
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba
ITOHOZA

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Editorial 30 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru