• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Editorial 03 Feb 2017 Mu Rwanda

Mercy Mokeira wabaye Miss World Kenya muri Nyamira ahahoze ari Intara ya Nyanza muri Kenya yitabye Imana mu mpera z’icyumweru, kuri ubu inkuru iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru n’isengesho uyu mukobwa yavuze ko ubwo yagiranaga isezerano n’Imana ngo imukize.

Uyu mukobwa yari amaze iminsi icumi mu bitaro.Yamenyekanye cyane muri Kenya mu mwaka ushize ubwo yifotoje ari kumwe n’abakobwa b’uburanga muri Gereza ya Lang’ata nyuma amafoto agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uwo mukobwa wahize abandi muri Kenya mu buranga mu irushanwa Nyamoinga w’icyo gihugu mu mwaka wa 2016, yitabye Imana ku myaka 23 y’ubukure, aguye mu bitaro byo mu Majyaruguru ya Kinangop (North Kinangop Hospital) aho yavurirwaga gusa indwara yari arwaye na nubu ntiramenyekana.

Ubwo yari aryamye mu bitaro, Miss Mokeira wari mu banyeshuri biteguraga guhabwa impamyabumenyi muri Kamena 2017 muri Kenyatta University (Bachelor of Laws Degree), yateye isengesho ry’amagambo macye asaba Imana ngo imukize. Yanditse agira ati: “Mana ndakwinginze ngo unkize.”

-5610.jpg

Abantu benshi bakoranye ndetse n’abari bamuzi, ubu butumwa bwabashenguye imitima nk’uko bigaragara mu magambo yavuzwe na se, abayobozi n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Josphat Momanyi Se wa nyakwigendera Miss Mery Mokeira, yatangarije KenyaMoja muri aya magambo:

Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa 6, nari ntarakira igisubizo. Murumuna we yambwiye ko Mercy yabyutse ameze neza ariko yari ari gutaka ubushyuhe bwinshi mu mubiri. Ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, murumuna we yarampamagaye ambwira ko Mokeira atagishoboye no kuvuga maze saa tanu n’igice (11:30) z’amanywa umwuka wari umaze kumushiramo. Nahamagaye Dogiteri wo kuri ibyo bitaro bya North Kinangop ni we wemeje iyo nkuru y’incamugongo.

Se w’uwo mukobwa, Josphat Momanyi akomeza agira ati, “Yatakaga avuga ko ababara mu mitsi ariko ibipimo ntibyashoboraga kugaragaza indwara arwaye. Twamukoreye irindi suzuma gusa yitabye Imana tutarabona igisubizo.”

Inshuti n’abavandimwe ndetse na bamwe bakoranaga mu kazi ka buri munsi bavuze ko Kenya ihombye umukobwa w’umuhanga w’umunyembaraga wagaragaza kwitangira abandi.

Umwe mu bayobozi ba Nyamira County, Jones Omwenga, yagize ati “Iki ni igihombo gikomeye mu gace k’iwacu. Ntitwabona uko tugaragaza agahinda dufite mu magambo.’’ Nyampinga, Mokeira yateganyaga gusoza icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mategeko muri Kamena uyu mwaka.

-5609.jpg

Muri Kamena 2016 Mercy Mokeira yamamaye cyane muri Kenya ubwo yifotoje ari umwe n’abagore b’uburanga bambitse ikamba ry’ubwiza muri Gereza ya Langata. Icyo gihe amafoto yasabagiye hose kubera uburyo itangazamakuru ryagereranyaga uyu mukobwa na Nyampinga watowe muri iyi gereza, byari nk’igitangaza kuri bamwe kubona Nyampinga arushwa ubwiza n’umugororwa.

Mu mwaka ushize Mokeira yanagizwe umunyamideli w’umwaka mu bagore [Female Model of the Year] mu bihembo bya Pwani Awards.

2017-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Umugore yaguye igihumure nyuma yo gutsindira itike yo kuziyamamariza mu ishyaka Uhuru Kenyatta ayobora

Editorial 01 May 2017
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Editorial 12 Apr 2017
Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Guterana amagambo bikomeye hagati ya Minisitiri Mushikiwabo n’Umuyobozi w’ Ishyirahamwe Human Right Watch Keneth Roth

Editorial 05 Aug 2017
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Editorial 18 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Editorial 10 Oct 2018
I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga
IKORANABUHANGA

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Editorial 07 Aug 2018
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga
Amakuru

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Editorial 27 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru