• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Editorial 19 Jun 2019 ITOHOZA

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi byaha byo gufata kungufu bishinjwa  Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, bisa n’ibimaze iminsi bishinjwa Harvey Weinstein wahoze ari igikomerezwa muri Hollywood, wazamuye benshi mu bakinnyi ba sinema ariko akajya yitwaza ubwamamare bwe, akigarurira abagore n’abakobwa maze bikarangira abafashe ku ngufu.

Mu basesenguzi barimo IGIHE, bavuga ko inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa,  ikomeje gushyira benshi hanze,  ngo  ugezweho ubu ni Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016, akaza guhagarikwaga kubera amakosa akomeye atarahise atangazwa, bikarangira afashe iy’ubuhungiro kuri ubu akaba ari umwe mubagize RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari no mubarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwa na Leta ya Uganda kubona ibyangombwa birimo na Passport.

Ibi byaha kandi nibyo biheruka gukoraho umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Bill Cosby w’imyaka 81, muri Nzeri 2018 wakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu Andrea Constand mu myaka 15 ishize, cyangwa ibirego bikomeje kubuza amahwemo umuhanzi R. Kelly.

Abasesenguzi bavuga ko Abanyapolitiki nabo bamaze gushyirwa ku karubanda mu nkubiri yo kwibohora kw’abagore n’abakobwa ari benshi, ku isonga haza umufaransa Dominique Strauss-Kahn wahoze ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, ubuzima bwe bwagiye mu kaga ubwo yashinjwaga gufata ku ngufu Nafissatou Diallo wakoraga isuku mu cyumba cye muri Sofitel New York Hotel.

Bagahamya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitajenjekera ibyaha byo gufata ku ngufu kandi nta tegeko rihuriweho rihana icyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo ibihano bigenda bihindagurika bitewe n’amategeko leta runaka igenderaho.

Eugène-Richard Gasana, uyu mugabo w’imyaka 56 upima ibilo biri hejuru y’ijana ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyarwandakazi wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byaha byamukorerwaga, icyo gihe yapimaga ibiro hafi 60, akora nk’uwimenyereza umwuga by’igihe gito mu Muryango w’Abibumbye.

Gasana ushinjwa gukora aya mahano yari Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwanya yagize hagati ya Mata 2013 na Nyakanga 2014. Ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, hagati ya Kamena na Nyakanga 2014.

Ubwa mbere ngo Gasana  yatumiye uyu mugore muri Hoteli yitwa Millenium Hotel cyangwa mu nzu yitwa One UN Plaza,  yegeranye n’Icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko The New York Post yabyanditse. Byari  mu rwego rwo kugirango bice isari, ubwambere acigatira ikiganza cye atangira ku gisoma ndetse akazajya akora n’ibindi bikorwa bimushyira mu ntege nke.

Yaje kumusaba ko bajya mu nzu yo hejuru mu cyasaga n’icyumba cy’inama, ariko umukobwa atungurwa n’uko inyuma harimo uburiri ari naho yamufatiye ku ngufu, nk’uko bigaragara mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw’i Manhattan.

Kimwe na benshi mu bakobwa cyangwa abagore bahohotewe, uyu na we ngo ntiyahise aregera urukiko ibyamubayeho kuko yatinyaga ko Gasana “yagirira nabi umuryango we uri mu Rwanda” ndetse yari afite ubudahangarwa bugenerwa abadipolomate bo ku rwego rwe icyo gihe.

Nyuma yo gukurwa mu mirimo aho Gasana yari ahagarariye u Rwanda i New York, yahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika by’ubuziraherezo. Yaregewe mu karere ka Manhattan, kamwe muri dutanu tugize Leta ya New York.

Ni ukuvuga ko n’amategeko azakoreshwa ari ayo muri iyo leta, aho iyo bigaragaye ko umuntu afashwe ku ngufu abigiriwe n’umuntu amufatiranye kuko ari umunyantege nke, uhamwe n’icyaha ku rwego rwa mbere, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 25 muri gereza.

Ni ukuvuga ko nubwo habaho uburyo uba ushobora nko gukomereza igihano hanze ya gereza, kuri uru rwego ugomba kubanza kumara nibura imyaka itanu muri gereza.

Guhamywa n’ibi byaha bishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ni ibintu bisuzumwa n’urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe uregwa yahamijwe uruhare mu byaha bibangamiye sosiyete yakoze mu myaka itanu nyuma y’uko ahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika ndetse iyo icyaha ashinjwa gihanishwa igifungo nibura cy’umwaka umwe.

Urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi rureba niba uregwa yaragize uruhare mu byaha bibiri cyangwa ibirenga bibiri bibangamiye sosiyete mu gihe icyo aricyo cyose amaze guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

2019-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 16 May 2017
RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

RIB yatangiye iperereza ku bujura bwa miliyoni zisaga 400 Frw arimo ayibwe ibiro by’ivunjisha

Editorial 06 Aug 2018
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Editorial 26 Jul 2016
Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994

Editorial 05 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez
Amakuru

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Editorial 03 Oct 2022
Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru