• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Isesengura : Urutegereje Eugene Gasana, wafatiye umugore ku ngufu muri The Millennium Hilton New York

Editorial 19 Jun 2019 ITOHOZA

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi byaha byo gufata kungufu bishinjwa  Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, bisa n’ibimaze iminsi bishinjwa Harvey Weinstein wahoze ari igikomerezwa muri Hollywood, wazamuye benshi mu bakinnyi ba sinema ariko akajya yitwaza ubwamamare bwe, akigarurira abagore n’abakobwa maze bikarangira abafashe ku ngufu.

Mu basesenguzi barimo IGIHE, bavuga ko inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa,  ikomeje gushyira benshi hanze,  ngo  ugezweho ubu ni Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016, akaza guhagarikwaga kubera amakosa akomeye atarahise atangazwa, bikarangira afashe iy’ubuhungiro kuri ubu akaba ari umwe mubagize RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari no mubarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwa na Leta ya Uganda kubona ibyangombwa birimo na Passport.

Ibi byaha kandi nibyo biheruka gukoraho umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Bill Cosby w’imyaka 81, muri Nzeri 2018 wakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu Andrea Constand mu myaka 15 ishize, cyangwa ibirego bikomeje kubuza amahwemo umuhanzi R. Kelly.

Abasesenguzi bavuga ko Abanyapolitiki nabo bamaze gushyirwa ku karubanda mu nkubiri yo kwibohora kw’abagore n’abakobwa ari benshi, ku isonga haza umufaransa Dominique Strauss-Kahn wahoze ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, ubuzima bwe bwagiye mu kaga ubwo yashinjwaga gufata ku ngufu Nafissatou Diallo wakoraga isuku mu cyumba cye muri Sofitel New York Hotel.

Bagahamya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitajenjekera ibyaha byo gufata ku ngufu kandi nta tegeko rihuriweho rihana icyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo ibihano bigenda bihindagurika bitewe n’amategeko leta runaka igenderaho.

Eugène-Richard Gasana, uyu mugabo w’imyaka 56 upima ibilo biri hejuru y’ijana ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyarwandakazi wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byaha byamukorerwaga, icyo gihe yapimaga ibiro hafi 60, akora nk’uwimenyereza umwuga by’igihe gito mu Muryango w’Abibumbye.

Gasana ushinjwa gukora aya mahano yari Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwanya yagize hagati ya Mata 2013 na Nyakanga 2014. Ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, hagati ya Kamena na Nyakanga 2014.

Ubwa mbere ngo Gasana  yatumiye uyu mugore muri Hoteli yitwa Millenium Hotel cyangwa mu nzu yitwa One UN Plaza,  yegeranye n’Icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko The New York Post yabyanditse. Byari  mu rwego rwo kugirango bice isari, ubwambere acigatira ikiganza cye atangira ku gisoma ndetse akazajya akora n’ibindi bikorwa bimushyira mu ntege nke.

Yaje kumusaba ko bajya mu nzu yo hejuru mu cyasaga n’icyumba cy’inama, ariko umukobwa atungurwa n’uko inyuma harimo uburiri ari naho yamufatiye ku ngufu, nk’uko bigaragara mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw’i Manhattan.

Kimwe na benshi mu bakobwa cyangwa abagore bahohotewe, uyu na we ngo ntiyahise aregera urukiko ibyamubayeho kuko yatinyaga ko Gasana “yagirira nabi umuryango we uri mu Rwanda” ndetse yari afite ubudahangarwa bugenerwa abadipolomate bo ku rwego rwe icyo gihe.

Nyuma yo gukurwa mu mirimo aho Gasana yari ahagarariye u Rwanda i New York, yahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika by’ubuziraherezo. Yaregewe mu karere ka Manhattan, kamwe muri dutanu tugize Leta ya New York.

Ni ukuvuga ko n’amategeko azakoreshwa ari ayo muri iyo leta, aho iyo bigaragaye ko umuntu afashwe ku ngufu abigiriwe n’umuntu amufatiranye kuko ari umunyantege nke, uhamwe n’icyaha ku rwego rwa mbere, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 25 muri gereza.

Ni ukuvuga ko nubwo habaho uburyo uba ushobora nko gukomereza igihano hanze ya gereza, kuri uru rwego ugomba kubanza kumara nibura imyaka itanu muri gereza.

Guhamywa n’ibi byaha bishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ni ibintu bisuzumwa n’urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe uregwa yahamijwe uruhare mu byaha bibangamiye sosiyete yakoze mu myaka itanu nyuma y’uko ahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika ndetse iyo icyaha ashinjwa gihanishwa igifungo nibura cy’umwaka umwe.

Urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi rureba niba uregwa yaragize uruhare mu byaha bibiri cyangwa ibirenga bibiri bibangamiye sosiyete mu gihe icyo aricyo cyose amaze guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

2019-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Editorial 07 Jun 2024
Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Editorial 06 Apr 2017
Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Editorial 21 Oct 2019
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Editorial 23 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa
POLITIKI

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Editorial 28 Mar 2017
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana
Mu Mahanga

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Editorial 30 Oct 2017
Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa
INKURU NYAMUKURU

Rwanda – Uganda :  Nta banyarwanda bahawe rugari ngo bajye muri Uganda nkuko biherutse gutangazwa

Editorial 22 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru