Ubwo Museveni yataga mu matwi ko hari abisuganyiriza kugirira nabi u Rwanda, iryo jambo yaryakiranye ubwuzu maze abaha karibu ati rwose ni muze mwisanga mu rukari.
Uyu muyobozi guhera mu 2017 yatangiye gufasha mu buryo bweruye umutwe wa RNC n’abandi wafatanya nawo, abaha karibu muri Uganda ndetse agira n’uruhare mu bikorwa bigamije gutuma ubona abayoboke.
Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare nirwo rwabaye ku isonga muri ibyo bikorwa byo gusohoza ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, rutangira gushakira hasi hejuru uwo ariwe wese waba wifuza kujya mu myitozo ya RNC i Minembwe muri RDC kugira ngo azatere u Rwanda.
Mu Ukuboza 2017, abasore 40 bafashwe bafite ibyangombwa by’inzira bya Uganda by’ibihimbano bagiye kwinjira muri RDC mu nkambi za RNC. Polisi ya Uganda itari izi umugambi wa sebuja ifatanyije n’iya Tanzania niyo yapfubije urugendo rwabo.
Uko iminsi yagiye igenda kandi, ni ko Museveni yarushijeho kwerura, akagaragaza uruhande ahagaze mu bufatanye n’iyi mitwe. Ibaruwa ye yo muri Werurwe 2019 yakuye igihu kuri ibi byose kuko nawe yiyemereye uruhare rwe.
Yandikiye Perezida Kagame amubwira ko yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC, agiye kubihuhura avuga ko byari nk’impanuka.
Muri make ni nk’aho Museveni yari ari kugenda n’amaguru mu muhanda wa Jinja, agahura n’umugore witwa Mukankusi yihitira, bakaganira.
Gusa ariko si ko byagenze, uyu mugore yakiriwe mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, aganira umwanya munini na Museveni, ndetse bivugwa ko yamugejejeho umugambi wabo wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda undi akamwizeza ubufasha amubwira ngo ‘turikumwe’..
Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.
Si aba gusa, buri wese mu bavuye mu Rwanda ku mpamvu imwe cyangwa indi ariko utarwifuriza ineza, hamwe mu hantu yisanga ni muri Uganda. Ubu ba Rujugiro baratekanye baratimaje kuko ubucuruzi bwabo muri Uganda buhagarikiwe n’ingwe, Himbara David yahawe karibu mu itangazamakuru aho aba asebya u Rwanda nta rutangira n’abandi gutyo gutyo.
Uyu mwanya Museveni yafashe wo kuba Papa mushya wa Batisimu w’abarwanya u Rwanda, awusimbuyeho Jakaya Kikwete wari warahimbanishije ko ashaka kubona u Rwanda rugirana ibiganiro na FDLR.
Umunsi inyeshyamba za P5 zakubitiwe muri Congo n’ikintu kitazwi
Muri uko kwisuganya kwahereye mu 2017, abarwanyi muri RDC bagurirwa amatiliningi na bote, imyitozo iratangira igizwe n’insorensore zirenga 200 zirimo izaturutse muri Uganda zitazi n’ikipe ihanganye n’indi.
P5 ihuriwemo n’amashyaka atanu agamije kurwanya u Rwanda, yari yakajije imyitozo muri Congo, Museveni nawe akomeje gutanga ubufasha bwose yaba ubwo gushaka abajya mu bikorwa nk’ibyo.
Ku rundi ruhande, hari Congo nayo yari ifite umugambi wo gushaka uko yagarura amahoro mu gihugu cyayo cyabaye ikotaniro ry’imitwe yitwaje intwaro.
Muri Kamena uyu mwaka, Ingabo za RDC zateguye ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC.
Amashusho yahise atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ingabo za Leta ya Congo zisuka ibisasu biremereye ku birindiro by’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace ka Ituri.
Izi ngabo zari zifite indege za gisirikare n’ibisasu biremereye, zatangaje ko impamvu y’ibi bitero ari uguhiga no kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Bishobora kuba aribyo byageze ku barwanyi ba P5 kuko bo ibyo bakorewe ntiwakeka ko ari ingabo za RDC zabikoze ahubwo wagira ngo ni ikiza cyangwa inkuba yabanyuzemo ikararika.
Gukubitwa inshuro kw’abarwanya leta y’u Rwanda ntabwo byageze muri P5 gusa kuko hari n’abafashwe bazanwa mu Rwanda nk’imizigo.
Muribuka Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara, wigambaga ko yafashe Nyungwe mu biganza bye? Uyu wari wariyise umugaba mukuru w’ingabo za FNL ya Rusesabagina, yahizwe bukware, afatwa nta n’isasu ry’umuti rivuze, afatirwa muri za Comore, nyuma arahambirwa azanwa mu Rwanda nk’umuzigo.
Ibyago ntibyarangiriye aho, mu minsi mike ishize, Mudacumura Sylvestre nawe wari uyoboye FDLR yakubiswe n’ingabo za RDC apfana ikiyiko, abari abarwanyi be barabohwa bajyanwa muri gereza. Birashoboka ko n’abandi aricyo kibategereje. Tubitege amaso!