• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Editorial 23 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Inyubako ya Kigali Arena ikomeje kuba ubukombe mu kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuyzamahanga ndetse kuri ubu ikaba irimo no kwakira amarushanwa y’imikino atandukanye hano mu Rwanda.

Ku ikubitiro iyi nyubako yatangiye yakira imikino y’intoki ihereye ku mukino wa Basketball nyuma ikurikizaho umukino wa Volleyball, kuri ubu ibishimo bikomeje kwiyongera ku bakunzi b’imikino bakoresha iyi nyubako aho mu mpera z’icyumweru gishize hatangijwemo imikino ya Handball.

Ubwo hari ku cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021, bwa mbere muri Kigali Arena habereye umuhango wo gutaha ikibuga cya Handball ndetse hanakinirwa imikino ya mbere.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball FERWAHAND, bashimiye leta y’u Rwanda ndetse na Minisiteri ya Siporo yabafashije kubona ikibuga cy’uyu mukino muri iyi nyubako.

Mu butumwa bwatambukijwe na FERWAHAND buragira buti “Turashimira buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa n’Ibigo binyuranye byadufashije mu guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.”

Ubwo butuma bukomeza bugira buti “Turashimira Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’ubuyobozi bwa Kigali Arena.”

Umukino wa mbere warangiye ikipe ya ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 36 kuri 32, ukurikirwa n’uw’abakobwa aho ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Falcons ibitego 28 kuri 19.

Umukino wa gatatu wahuje amakipe abiri y’abakanyujijeho muri Handball bahurira mu itsinda ryitwa Masters Handball League, aho Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 26 kuri 27.

Umukino wa nyuma waje guhuza ikipe ya Police HC na Tengo SC, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Police HC isanzwe inafite ibikombe byinshi kugeza ubu itsinze Tengo SC ibitego 25 kuri 18.
Nyuma y’iyi mikino FERWAHAND yatanze ibihembo ku bantu batandukanye bafashije iri shyirahamwe ku iterambere ry’uyu mukino, mu bahembwe harimo Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena.

2021-11-23
Editorial

IZINDI NKURU

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Editorial 16 Jan 2025
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butishimiye umusaruro ndetse n’imyitwarire y’abakinnyi bayo

Editorial 18 Apr 2023
Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Muri Rayon Sport Byakomeye, amafaranga aratera intambara

Editorial 21 May 2018
Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Editorial 06 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40
IKORANABUHANGA

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Editorial 27 Mar 2020
Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka
Amakuru

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Editorial 24 Jan 2022
Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad
Amakuru

Amafoto – Gasogi United yongereye amasezerano Yamini Salumu, inasinyisha rutahizamu Hassan Djibrine ukomoka mu gihugu cya Chad

Editorial 13 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru