Inama idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika iherutse kubera i Kigali, yasize amateka atazibagirana kuri uyu mugabane kuko ibihugu 44 byasinye amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu (AfCFTA), yari amaze imyaka 40 atekerezwaho.
Aya masezerano ni imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%. Nibura mu 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika biteganyijwe ko buzaba buri kuri 52%.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yasobanuye ko by’umwihariko ku Rwanda aya masezerano asobanuye byinshi kandi aziye igihe kuko asanze hari ibyo rwakoze bizatuma ruyibonamo cyane.
Yagize ati “Twavuga ko aziye igihe kubera ko turebye uko u Rwanda ruhagaze ku rwego rwa Afurika cyane cyane mu bukungu, bigaragara ko tumaze gushyiraho za politiki za ngombwa zatuma dufungura amasoko yacu ndetse hari n’ibikorwa remezo turimo kugenda dukora bituma ducuruzanya neza n’ibihugu duturanye.”
Ashimangira ko amasezerano y’isoko rihuriweho agendanye cyane no kuba inganda z’imbere mu gihugu zirimo kuzamuka zongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze, nkuko biteganyijwe muri gahunda ya Made in Rwanda, igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.
Abikorera bafite umukoro
Urwego rw’abikorera rufatwa nk’inkingi mwikorezi mu masezerano y’isoko rihuriweho, kuko rishyira imbere ibicuruzwa ndetse na serivisi byakorewe muri Afurika.
Minisitiri Munyeshyaka avuga ko urwego rw’abikorera mu Rwanda rumaze kugira ubunararibonye ku buryo kuba ibihugu bya Afurika bifunguye imipaka, bibaha amahirwe menshi yo kugeza ibyo bakora ku isoko rinini. Gusa asobanura ko bafite umukoro wo kubyaza umusaruro ibyo bafitemo amahirwe kurusha abandi.
Yagize ati “Abikorera bacu bagomba kwitegura tukamenya nk’igihugu ibintu dufitemo amahirwe kurusha ibindi bihugu, cyangwa se mu bintu dukora twaba duhuriyeho n’ibindi bihugu tukamenya ngo twakongera ubwiza gute kurusha ibyo bihugu kugira ngo ibyo dukora bijye ku isoko rya Afurika.”
Asobanura ko ibi bishoboka agendeye ku rugero rw’uko ikawa y’u Rwanda yanditse izina mu ruhando rw’amahanga nyamara atari rwo rukora nyinshi. Ibi ngo biterwa n’uko rwahisemo gukora ikawa ifite ubwiza bwihariye hagashyirwaho n’uburyo bwihariye bwo kuyicuruza ku masoko mpuzamahanga.
Nta mbogamizi ku bihugu byifashe ku rujya n’uruza
Amasezerano y’isoko rihuriweho yasinyiwe rimwe n’ayashyiraho urujya n’uruza rw’abantu yasinywe n’ibihugu 27 ndetse n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali yiswe ‘Kigali Declaration’ yasinywe n’ibihugu 43.
Bisobanuye ko mu bihugu 50 byasinye harimo 23 bitasinye amasezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu, byiganjemo ibyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Hakibazwa uko inyungu zitezwe mu isoko rihuriweho zagerwaho mu gihe abantu baba batemerewe kuva mu gihugu kimwe ngo bajye gukorera ubucuruzi cyangwa akazi mu kindi.
Minisitiri Munyeshyaka asobanura ko urujya n’uruza rugomba guhura n’isoko rihuriweho. Asanga nta mbogamizi irimo kuba ibihugu bitarashishikariye gusinya amasezerano y’urujya n’uruza kuko usanga hari amategeko yabyo bwite bigomba kubanza kubahiriza.
Yagize ati “Ibihugu bitasinye ntabwo bivuze ko bidashyigikiye iri soko rusange ahubwo bafite amategeko iwabo abasaba ngo mubanze mukore ibi n’ibi cyangwa se kugira ngo byemezwe n’inzego runaka nk’inteko zishinga amategeko zigomba kubanza kubireba.”
Igisabwa ngo isoko rihuriweho ritangire
Minisitiri Munyeshyaka avuga ko hari icyizere ko amasezerano y’isoko rihuriweho azatangira kubahirizwa bitarenze uyu mwaka nkuko byiyemejwe kuko ‘nihaboneka ibihugu 22 biyemeza imbere mu mategeko yabyo [ratification], bizaba bihagije kugira ngo atangire ashyirwe mu bikorwa’.
Isoko rihuriweho rya Afurika ryitezweho gutuma yihaza mu biribwa, igira iterambere ry’inganda, guhanga udushya, ubwiyongere bw’ubwoko bw’ibicuruzwa, guhererekanya ikoranabuhanga, guhanga imirimo, kwaguka kw’isoko, iterambere rikomoka ku bwinshi bw’abaturage, gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro (NTBs), koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibindi.