• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Isoko rihuriweho ry’ibihugu bya Afurika risobanuye iki ku Rwanda?

Editorial 24 Mar 2018 POLITIKI

Inama idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika iherutse kubera i Kigali, yasize amateka atazibagirana kuri uyu mugabane kuko ibihugu 44 byasinye amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu (AfCFTA), yari amaze imyaka 40 atekerezwaho.

Aya masezerano ni imwe muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nk’uko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063, akaba abumbatiye kugira ijwi rimwe nk’umugabane, kuzamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika, buri hasi cyane ugereranyije n’ubwo bikorana n’u Burayi na Aziya.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine bungana na 16%, mu gihe uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%. Nibura mu 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika biteganyijwe ko buzaba buri kuri 52%.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yasobanuye ko by’umwihariko ku Rwanda aya masezerano asobanuye byinshi kandi aziye igihe kuko asanze hari ibyo rwakoze bizatuma ruyibonamo cyane.

Yagize ati “Twavuga ko aziye igihe kubera ko turebye uko u Rwanda ruhagaze ku rwego rwa Afurika cyane cyane mu bukungu, bigaragara ko tumaze gushyiraho za politiki za ngombwa zatuma dufungura amasoko yacu ndetse hari n’ibikorwa remezo turimo kugenda dukora bituma ducuruzanya neza n’ibihugu duturanye.”

Ashimangira ko amasezerano y’isoko rihuriweho agendanye cyane no kuba inganda z’imbere mu gihugu zirimo kuzamuka zongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze, nkuko biteganyijwe muri gahunda ya Made in Rwanda, igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Abikorera bafite umukoro

Urwego rw’abikorera rufatwa nk’inkingi mwikorezi mu masezerano y’isoko rihuriweho, kuko rishyira imbere ibicuruzwa ndetse na serivisi byakorewe muri Afurika.

Minisitiri Munyeshyaka avuga ko urwego rw’abikorera mu Rwanda rumaze kugira ubunararibonye ku buryo kuba ibihugu bya Afurika bifunguye imipaka, bibaha amahirwe menshi yo kugeza ibyo bakora ku isoko rinini. Gusa asobanura ko bafite umukoro wo kubyaza umusaruro ibyo bafitemo amahirwe kurusha abandi.

Yagize ati “Abikorera bacu bagomba kwitegura tukamenya nk’igihugu ibintu dufitemo amahirwe kurusha ibindi bihugu, cyangwa se mu bintu dukora twaba duhuriyeho n’ibindi bihugu tukamenya ngo twakongera ubwiza gute kurusha ibyo bihugu kugira ngo ibyo dukora bijye ku isoko rya Afurika.”

Asobanura ko ibi bishoboka agendeye ku rugero rw’uko ikawa y’u Rwanda yanditse izina mu ruhando rw’amahanga nyamara atari rwo rukora nyinshi. Ibi ngo biterwa n’uko rwahisemo gukora ikawa ifite ubwiza bwihariye hagashyirwaho n’uburyo bwihariye bwo kuyicuruza ku masoko mpuzamahanga.

Nta mbogamizi ku bihugu byifashe ku rujya n’uruza

Amasezerano y’isoko rihuriweho yasinyiwe rimwe n’ayashyiraho urujya n’uruza rw’abantu yasinywe n’ibihugu 27 ndetse n’inyandiko y’ibyemerejwe i Kigali yiswe ‘Kigali Declaration’ yasinywe n’ibihugu 43.

Bisobanuye ko mu bihugu 50 byasinye harimo 23 bitasinye amasezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu, byiganjemo ibyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Hakibazwa uko inyungu zitezwe mu isoko rihuriweho zagerwaho mu gihe abantu baba batemerewe kuva mu gihugu kimwe ngo bajye gukorera ubucuruzi cyangwa akazi mu kindi.

Minisitiri Munyeshyaka asobanura ko urujya n’uruza rugomba guhura n’isoko rihuriweho. Asanga nta mbogamizi irimo kuba ibihugu bitarashishikariye gusinya amasezerano y’urujya n’uruza kuko usanga hari amategeko yabyo bwite bigomba kubanza kubahiriza.

Yagize ati “Ibihugu bitasinye ntabwo bivuze ko bidashyigikiye iri soko rusange ahubwo bafite amategeko iwabo abasaba ngo mubanze mukore ibi n’ibi cyangwa se kugira ngo byemezwe n’inzego runaka nk’inteko zishinga amategeko zigomba kubanza kubireba.”

Igisabwa ngo isoko rihuriweho ritangire

Minisitiri Munyeshyaka avuga ko hari icyizere ko amasezerano y’isoko rihuriweho azatangira kubahirizwa bitarenze uyu mwaka nkuko byiyemejwe kuko ‘nihaboneka ibihugu 22 biyemeza imbere mu mategeko yabyo [ratification], bizaba bihagije kugira ngo atangire ashyirwe mu bikorwa’.

Isoko rihuriweho rya Afurika ryitezweho gutuma yihaza mu biribwa, igira iterambere ry’inganda, guhanga udushya, ubwiyongere bw’ubwoko bw’ibicuruzwa, guhererekanya ikoranabuhanga, guhanga imirimo, kwaguka kw’isoko, iterambere rikomoka ku bwinshi bw’abaturage, gukuraho imbogamizi zidashingiye ku misoro (NTBs), koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibindi.

Inama idasanzwe ya 10 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika iherutse kubera i Kigali, yasize amateka atazibagirana kuri uyu mugabane kuko ibihugu 44 byasinye amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu (AfCFTA), yari amaze imyaka 40 atekerezwaho

Perezida Kagame ashyira umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda

2018-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Editorial 18 May 2019
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Editorial 29 Jun 2018
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Editorial 17 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano
Mu Mahanga

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016
Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma
Mu Rwanda

Ubwinshi bw’abifuza kuyobora ANC bishobora kuzahesha amahirwe uwari umugore wa Perezida Zuma

Editorial 03 May 2017
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru