Uyu mwaka u Rwanda ruribuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”. Kwibuka kuri iyi nshuro bizaba umwanya ku Banyarwanda b’ingeri zose wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni imwe zazize Jenoside yakorewe Abatutsi banasure inzibutso za Jenoside zishyinguyemo izo nzirakarengane.
Ku itariki ya 7 Mata 2017, umuhango uzabera ku rwego rw’Igihugu ndetse n’urw’Umudugudu hatangizwa icyumweru cy’Icyunamo. Muri icyo cyumweru,Abanyarwanda mu Gihugu hose bazashimangira ubushake bwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banatekereze ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 23 ishize. Icyumweru cy’icyunamo kizasozwa kuwa 13 Werurwe 2017, gisozwe n’umuhango wo Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira ibikorwa bibi bya guverinoma y’abicanyi.
IBIZAKORWA MU CYUMWERU CY”ICYUNAMO
Ku itariki ya 7 Mata 2017: Gucana Urumuri rw’Icyizere, Urugendo rwo Kwibuka n’Ijoro ryo Kwibuka
Ku itariki ya 8 Mata 2017: Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Nyarubuye
Ku itariki ya 9 Mata 2017:-Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Ntarama
-Ibiganiro nkarishyabwenge (Café Litérraire) ku kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA)
Ku itariki ya 10 Mata 2017: Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Bisesero
Ku itariki ya 11 Mata 2017: Kwibuka I Nyanza –Kicukiro
Ku itariki ya 12 Mata 2017: Gusura no Kwibuka ku rwibutso rwa Murambi
Ku itariki ya 13 Mata2017: Gusoza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo ku I Rebero
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagize ati:“ Abanyarwanda baza ku nzibutso Kwibuka ababo bakundaga no kwigira ku mateka mabi banyuzemo.Nk’Igihugu,tuvoma imbaraga mu mateka akomeye ababaje twanyuzemo kandi ntidushobora kwemera ko amahano nk’ariya yongera kubaho. Tuzahora twibuka tunasangize abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uko tugenda twiyubaka kandi tuzakomeza kubaka no kugarura ubumwe mu Banyarwanda, ibi bikazaba ishingiro ry’ahazaza heza h’Abanyarwanda bose”.
Kigali, kuwa 05 Mata 2017