Amakuru urubuga Virungapost rufite avuga ko Itorero Agape rya Pasiteri Deo Nyirigira ryahindutse ikigo cy’ibikorwa by’ibanga bya RNC mu burengerazuba bwa Uganda, aho iyobokamana rikoreshwa mu guhishira ibikorwa by’ubukangurambaga byo gushaka abayoboke b’iri shyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikuriwe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu ngabo z’u Rwanda.
Iri torero ngo akaba ari rimwe mu duserire (cells) twa RNC dukorera mu mwidegembyo muri Uganda rigakoreshwa mu gushaka abayoboke b’iri shyaka u Rwanda rufata nk’umutwe w’iterabwoba rihagarikiwe n’umukuru w’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Abel Kandiho.
Amakuru yizewe agera kuri uru rubuga dukesha iyi nkuru avuga ko iri torero rya Pasiteri Deo Nyiligira ridakoreshwa mu gushaka abayoboke ba RNC gusa ahubwo ari naryo ripangirwamo ibikorwa by’ibanga byose bya RNC mu burengerazuba bwa Uganda.
Abatangabuhamya bavuganye n’uru rubuga bakaba bemeza ko abayoboke ba RNC bahunze mu Rwanda bahurira muri iri torero bitwaje amasengesho bagategura amalisiti y’urubyiruko rw’Abanyarwanda binjizwa mu bikorwa bya kinyeshyamba ariko hakanagaragazwa urutonde rw’Abanyarwanda babangamiye gahunda ya RNC.
Nk’uko umwe mu bayoboke b’iri torero yabitangaje, ngo abo Banyarwanda bafatwa nk’ababangamiye gahunda za RNC bakunze kwitwa intasi za Guverinoma y’u Rwanda bikabaviramo gukurikiranwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) bagatabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo.
Umwe mu banyarwanda baherutse gutabwa muri yombi kubera izi mpamvu ni Emmanuel Cyemayire, umucuruzi muri Mbarara washimuswe kuwa 04 Mutarama n’abakozi ba CMI. Kugeza ubu ntihazwi aho aherereye.
Aka gatsiko ka RNC muri iri torero kandi ngo ntigashaka abayoboke cyangwa ngo gategure ishimuta gusa, ahubwo kanafatanya na CMI mu kujyana abemeye mu nkambi z’imyitozo ya gisirikare nk’uko byagaragaye ubwo abagera kuri 43 bafatwaga bajyanywe I Minembwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kunyura I Burundi.
Iyi nkuru ikaba yibutsa ko muri iri torero rya Agape ari naho Dr Ruvuma, uzwiho kuba umukangurambaga wa RNC muri Mbarara, yafatiwe nyuma akarekurwa ku gitutu cya CMi. Kuva icyo gihe yarekurwa uyu Dr Ruvuma ngo akaba akomeje gukorera mu bwisanzure RNC.
Abandi bayoboke ba RNC bivugwa ko bakunze kuba bari muri iri torero barimo uwitwa Charles Sande (alias Robert Mugisha) na Mwizerwa Felix (umuhungu wa Past. Nyirigira). Mwizerwa na Dr Ruvuma bakaba ari bamwe mu bari baherekeje Abanyarwanda 43 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati ariko bakaba barahise bacika bakibona igipolisi cya Uganda kije guta muri yombi iri tsinda.
Mu mezi abiri ashize, ngo Itorero Agape ryakunze kwigaragaza mu bikorwa byo kubeshyera Abanyarwanda b’inzirakarengane bigatuma batabwa muri yombi.
Bivugwa ko uyu Pasiteri Deo Nyirigira yahunze ubutabera mu Rwanda mu 2000 nyuma y’aho abayoboke b’Itorero Agape I Kigali bamuregeye bamushinja kubambura amafaranga ndetse no kuba yarakoreshaga itorero mu nyungu ze atitaye ku nyungu z’abayoboke baryo. Ndetse ngo no muri Mbarara abayoboke b’iri torero bamureze ibirego nk’ibi ariko kubera ukuntu akorana bya hafi na CMI ntiyakurikiranwa.
Biravugwa kandi ko umuhuzabikorwa wa RNC muri Uganda ari uwitwa Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa, akaba afatanya na Cpl Mulindwa bakunda kwita Mukombozi ukorera CMI bombi bakaba bakorana bya hafi n’umukuru wa CMI, Brig. Abel Kandiho.
Ibikorwa byo kujujubya Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo ngo bikaba binagirwamo uruhare na minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde bivugwa ko akoreshwa no kurwanya u Rwanda.