Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika, ab’imiryango itandukanye ihuza ibihugu, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bayobowe na Perezida Kagame barasabwa kwerekeza muri Congo vuba na bwangu, ngo bavugane n’impande zihanganye hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byo kutumvikana ku byavuye mu matora.
Ibi ni ibigaragara mu myanzuro y’inama yatumijwe n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, akaba na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, inama yabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa muri Etiyopiya ku kicaro cy’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Kagame wanayiyoboye, abakuru b’ibihugu na za guverinoma batandukanye, abayobozi ba ICGLR ariyo nama Mpuzamahanga igamije kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ab’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika (SADC), abakuriye imiryango nka ECCAS, ECOWAS, IGAD, EAC, n’abandi, ibihugu bihagarariye Afurika mu muryango w’Abibumbye n’abandi ngo barebe uko ibintu bimeze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’icyakorwa.
Iki gitekerezo ni kimwe mu bigaragaza ubushake mu gufatanya, hagamijwe kutanga umusanzu ngo ibibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryo bw’ agateganyo, mu matoro y’umukuru w’igihugu muri Kongo birangire neza.
Nyuma yo kugaragarizwa uko ibintu bimeze n’uwungirije minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse no kubigaragarizwa n’imiryango iki guhugu kibarizwamo nka ICGLR, SADC n’indi, hafashwe imyanzuro ikurikira.
Abakuru b’ibihugu bavuze ko bikiruhije ko Abanyekongo bakwemera ibyavuye mu matora by’agateganyo nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora.
Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma, basabye ko ibyo gutangaza ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu byaba bihagaze.
Abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko vuba cyane muri Kongo hoherezwa intumwa zigizwe n’umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ndetse n’uyoboye komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, kugirango baganire n’impande zitandukanye muri Kongo, hagamiwe kureba ko haboneka uko igihugu cyasohoka mu bibazo byakurikiye itangazwa ry’amajwi mu buryobw’agateganyo.
Inama yasabye ko impande soze bireba muri Kongo zazaganira neza n’intumwa z’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ku neza y’igihugu ndetse n’abagituye.
Inama yashimye kandi ubushake bw’Ubumwe bw’Afurika mu gukomeza guherekeza abaturage ba Kongo muri ibi bihe bitoroshye barimo.
Yanashimye kandi umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uburyo yafashe iyambere agategura iyi nama. Bashimiye kandi komisiyo y’uyu muryango ndetse na Etiyopiya mu ruhare rwabo ngo iyi nama igere ku ntego zayo.
Emmy
Iyi comission ningirakamaro kandi irizewe gusa abanye Congo bumve ko bagomba kubaho mu mahoro ntibazayinanize ngo bategereje abazungu ngo akimuhana kaza imvura ihise kandi umubanyi niwe muryango.
AFRICA Oyeeeeeeeeeeeeee.
Rebero Jeremy
Abanyekongo ntibibagiwe isano lya Kabila n’Urwanda! Ese Urwanda nta ruhare na ruto rufite muri biriya bibazo? Kuki se rutifata maze ngo abadafite aho babogamiye abe aribo baba abahuza?
Sunday
Iyo abanyekongo babonye Kagome amabere arikora. SADAC yakubise Kagome .yemeye Tsekedi nka presida wa DRC. Umutima wa Kagome urakubita cyane.