Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira, itsinda ryihariye ry’abapolisi b’abanyarwandakazi 160 bitegura kujya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS), ryatangaje ko rizakora neza akazi bazaba bashinzwe, bakarangwa n’ikinyabupfura kandi bakazaba ba ambasaderi beza b’igihugu.
Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’iri tsinda ry’abapolisikazi Chief Superintendent of Police (CSP) Teddy Ruyenzi aho yavuze ko abapolisikazi azagenda ayoboye biteguye neza kandi yizeye ko bazasohoza neza inshingano bazahabwa.
Yavuze ati:”Kuba tuzaba turi itsinda ryihariye ry’abapolisikazi si igitangaza, turiteguye kandi tuzi neza akazi kadutegereje imbere, twarigishijwe bihagije kandi tuzasohoza inshingano zacu nk’uko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro buzaba bubidusaba, kandi hari n’abandi bapolisikazi bagenzi bacu basoje ubutumwa nk’ubu mu mahoro.”
Yakomeje avuga ati:”Tuzakorera abaturage muri rusange ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha, dukomeze gukangurira komite zo kwicungira umutekano kubikumira no kubirwanya, tubatoze isuku n’isukura tubinyujije mu muganda n’ibindi.”
Ku nshingano zabo zihariye yavuze ati:”Nk’uko turi itsinda ry’abapolisikazi, tuzaharanira gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana bato mu nkambi z’impunzi.”
Yavuze kandi ko bazagerageza kubatoza gahunda y’umugoroba w’ababyeyi aho bazaba bari mu nkambi, ikazabafasha kwiremamo no kwigira ikizere.
CSP Ruyenzi yavuze ko yizeye ko abapolisikazi ayoboye bazahagararira igihugu neza, kuko bafite ibikoresho bihagije, bakaba bazakora akazi nta kujenjeka, bakazakorera hamwe nk’ikipe kandi bakazahaha ubumenyi kuri bagenzi babo bazahurirayo nabo, ku buryo buzabafasha gutunganya akazi kabo gasanzwe ubwo bazaba bagarutse mu Rwanda
Umuyobozi wa Polisi (D2) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (United Nations-UN) muri Sudani y’Epfo (United Nations Mission in South Sudan -UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo uri mu Rwanda, yabasogongeje ku miterere y’igihugu bazajyamo, inshingano bazaba bafite, abasaba kuzihanganira ibibazo bazahurirayo nabyo n’ibindi.
Source : RNP