Inkuru y’uko mu gicuku cy’umunsi wa Noheli urugo rwa Perezida Joseph Kabila muri Kivu y’Epfo rwahawe inkongi y’umuriro rugashya rugakongoka bishobora kumvikana nk’ibisanzwe muri kiriya gihugu cy’akavuyo, ariko ntabwo bisanzwe ahubwo ni byabindi by’ubuze inda yica umujyi.
Amakuru y’ibitangazamakuru bitandukanye ahamya yuko mbere yo gutwika urwo rugo rw’umukuru w’igihugu rwabanje gusahurwa. Iyo biza gusahura gusa umuntu yagapfuye kuvuga yuko ari ibisanzwe muri DRC, nubwo nabyo bidasanzwe ku nyubako y’umukuru w’igihugu, ariko kuba harajemo no kuyitwika bigaragaza yuko harimo n’urwango.
Ikindi kandi nubwo ayo makuru avuga yuko habanje isahura mbere yitwikwa, nta gihamya yuko koko iryo sahura ryabayeho. Ikigaragarira buri wese n’uko iyo nyubako yatwitswe, igashya igakongoka n’umurambo umwe w’umupolisi wari mu bari baharinze ukaba waragaragaye ! Icyo gikorwa kibi cyo gutwika urugo bwite rwa Kabila Kabange kikaba kigaragara kuba icy’urwango aho kuba icy’ubusahuzi.Niba se washoboye gusahura, urajya mubyo gutwika ngo bikungure iki ?
Iryo twikwa ry’urugo rwa Kabila rije ribanziriza umunsi opozisiyo yari yahamagariye abaturage ba DRC gutangira imyigaragambyo si musiga yo kugira ngo Kabila ave ku butegetsi mbere yuko uyu mwaka wa 2017 urangira. Abo barwanya ubutegetsi bwa Kabila bari batangaje yuko iyo myigaragambyo yo gushaka ko Perezida ahita ava ku butegetsi itangira uyu munsi tariki 26/12/2017.
Joseph Kabila yabaye Perezida wa Congo (DRC) muri 2001, nyuma y’urupfu rwa se, Laurent Desire Kabila. Yaje gutorwa kuba Perezida w’icyo gihugu ku buryo bwemewe n’amategeko muri 2006, atorerwa manda ya kabiri ari nayo yari kuba iya nyuma muri 2011.
Iyo manda ya nyuma ya Kabila yarangiye m’Ukuboza 2016 ariko amatora ntiyakorwa ngo haboneke umusimbura. Itegeko nshinga rya DRC riteganya yuko Perezida atava ku butegetsi hatabonetse uwabutorewe agomba kubusigira, Kabila abigira urwitwazo rwo kutarekura ubwo butegetsi binagaragara yuko atazanaburekura !
Kabila kwanga kurekura ubutegetsi mu mpera z’umwaka ushize byateje umwuka mubi, wabonaga yuko wabyara intambara.
Inama y’abasenyeri(CENCO) ariko iza kuhagoboka, leta n’abatavuga rumwe nayo bemeranya yuko Kabila yategeka kugeza mu mpera z’uyu mwaka hakazakorwa amatora ariko Kabila atemerewe kwiyamamaza.
Hagati muri uyu mwaka ubutegetsi bwa Kabila bwaje gutangaza yuko uyu mwaka amatora atari gushoboka kubera impamvu ebyiri zikomeye. Iya mbere ngo n’uko nta mafaranga yari ahari kuba yakoreshwa mu matora, naho iya kabiri ikaba iy’uko lisiti y’itora yari itaranozwa neza. Leta isinyira yuko byanze bikunze amatora azakorwa tariki 23/12/2018. Ibihugu nka Amerika n’ubumwe bw’ibihugu by’u Bulayi byarangije kwemeza yuko koko amatora yakorwa Ukuboza umwaka utaha, ariko opozisiyo yo ntabwo ibikozwa !
Opozisiyo ivuga yuko uyu mwaka utararangira hagomba kuba haragiyeho nibura guverinoma y’inzibacyuho, ariko Kabila atayirimo. Ikaba ariyo mpamvu iyo opozisiyo yarahiye gukoresha inzira zose zishoboka ngo Kabila ananirwe gutegeka. Muri izo nzira hagomba kuba harimo n’iyo yaraye ikozwe yo kumutwikira. Batwitse iyo nyubako ye kuko ariyo bashoboye, iyo baza kumugeraho nta kuntu batari ku mumira bunguru !
Casmiry Kayumba