Tariki nk’iyi mu 1994 ni bwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yagaragaye kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika avuga ko mu Rwanda hari kubera Jenoside.
Gusa n’ubwo uyu muyobozi yabitangaje atyo nta kimtu na kimwe amahanga yigeze akora ngo ahagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Nk’uko tubikesha CNLG, uwo munsi kandi ingabo za FPR zakomeje gusatira Kibungo ndetse zanga imishyikirano iyo ariyo yose yakorwa iyobowe na Loni mu gihe cyose Jacques Roger Booh-Booh wari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wayo mu Rwanda yaba agihari kuko yari nk’inkoramutima ya Perezida Habyarimana wari umaze gupfa akaba yari abogamiye kuri Leta yakoraga Jenoside.
Icyo gihe kandi Radio ya Uganda yavuze ko ikiyaga cya Victoria cyuzuyemo imirambo y’abishwe muri Jenoside mu Rwanda.
Muri Perefegitura ya Gisenyi, abandi Batutsi 170 bari bahungiye muri Kiliziya ku Nyundo barishwe.