Jay Polly aracyafunzwe, yatawe muri yombi azira gukura amenyo umugore we Uwimbabazi Sharifa, amaze kubona ikosa yakoze yaciye bugufi asaba imbabazi ndetse amugurira andi menyo asimbura ayakutse.
Jay Polly akurikiranyweho icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we. Mu kuburana, yemeye ibyo ashinjwa ndetse ko yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi.
Inkuru zasakajwe hose ko Jay Polly yarekuwe. Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye IGIHE ko uyu muhanzi agifunzwe ndetse ko agomba kuzitaba urukiko tariki ya 24 Kanama 2018 mu gusoma umwanzuro w’urubanza rwe afunzwe.
Yagize ati “Jay Polly aracyafunzwe, ubwo aheruka kuza mu rukiko nabwo yari agifunzwe. No mu gusoma umwanzuro ku iburanisha riheruka nabwo azaza agifunzwe, ibyo nabonye bavuga ngo yafunguwe sinzi aho babikuye.”
Inshuti za hafi za Jay Polly zemereye IGIHE ko uyu muraperi agifungiwe kuri Station ya Polisi ku Kimironko. Inkoramutima ye yitwa Mugisha Evergiste yagize ati “Oya ntabwo bamurekuye, umusaza aracyafunzwe, turamusura.”
Mugisha Evergiste kandi yavuze ko Jay Polly akimara gufatwa yamaze muri kasho igihe gito ararekurwa , yaraye iwe mu rugo ijoro rimwe akiva mu buriri ku itariki ya 7 Kanama 2018 yahise asubizwa mu buroko ndetse kugeza ubu aracyafunzwe.
Yagize ati “Icyo gihe bamurekuye igihe gito, yaraye mu rugo bucyeye nka saa kumi n’ebyiri barongera baramufata. Sharifa yari yagiye kumusabira imbabazi ariko hazamo akabazo barongera baramufunga.”
Yongeyeho ati “Jay yemera ikosa akanasaba imbabazi, ejobundi mu rukiko nabwo yarazisabye. Yasabye imbabazi umugore we amwemerera ko atazabyongera ko yabikoreshejwe n’ubusinzi, yanazisabiye mu rukiko, yasabye imbabazi urukiko anazisaba Abanyarwanda bose ariko uwari ukuriye iburanisha yahise amubwira ko ‘kuba yemera ko ibyo yakoze ari ikosa agasaba imbabazi bidakuyeho ko yakoze icyaha’ kandi agomba kubihanirwa. Ni gutyo bakomeje kumufunga rero, ubu dutegereje uko bizagenda ejobundi mu gusoma umwanzuro.”
Jay Polly aheruka kwitaba urukiko tariki ya 13 Kanama 2018 ari nabwo yatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, yaburanye yemera ibyo ashinjwa ariko atanga impamvu ko ‘yakubise umugore we abitewe n’ubusinzi’.
Abo mu muryango wa Sharifa ngo nibo basabye ko yongera gufungwa. Mugisha ati “Sharifa we yari yasabiye Jay imbabazi bahita bamurekura nyuma umuryango ubyivangamo barongera baramufunga.”
Yongeyeho ko “abo mu muryango wa Sharifa ntabwo bafata Jay Polly nk’umugabo we kuko batasezeranye, abo kwa Jay na bo ntabwo bafata Sharifa nk’umugore we. No muri ibi bibazo imiryango yo isa n’iyabivuyemo, no mu rukiko ubu ntibajyayo, njyana na Sharifa gusa.”
Ubwo Jay Polly yasabaga imbabazi umugore we ngo yamwemereye ko atazongera kumuhohotera ndetse yahise yishyura ibyasabwaga kugira ngo Sharifa asubirane amenyo atatu yakutse ku gice cyo hasi imbere. Ubu, bamushyizemo amashya ndetse umugongo wari wavunitse na wo yarawivuje urakira.
Ubushinjachaha buheruka gusaba ko Jay Polly yafungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana(100,000). Ubushinjacyaha bwamusabiye iki gihano, bushingiye ku ngingo ya 148 y’itegeko ngenga mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Urukiko ruzafatira umwanzuro ku rubanza rwa Jay Polly saa tanu z’amanywa ku itariki ya 24 Kanama 2018 ari nabwo uyu muhanzi azasubira mu rukiko.