• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Jay Polly ushinjwa kwiba Telephone umunyamakuru akomeje kotswa igitutu akaba ashobora no kujyanwa mu Rukiko.

Jay Polly ushinjwa kwiba Telephone umunyamakuru akomeje kotswa igitutu akaba ashobora no kujyanwa mu Rukiko.

Editorial 05 Sep 2017 Mu Rwanda

Jay Polly akomeje kotswa igitutu n’abafana bamugaya ndetse bavuga ko yitesheje agaciro nyuma y’aho bivuzwe ko yibye Telephone z’umuyamakuru kugeza ubu akaba atarazimusubiza ndetse akaba yaragiye yinangira kwitaba inzego z’umutekano ubwo zamubazaga kuri iki kibazo.

Intandaro y’iki kibazo nk’uko bigaragara ni Telephone z’umunyamakuru Ntwali Anaclet uzwi nka Naty yavuze ko yibwe n’insoresore zari kumwe na Jay Polly ,ariko Telephone uko ari ebyiri zikaba zaratwawe na Jay Polly ,ibi bikaba byarabaye ku italiki ya 6 Kanama 2017 mu mujyi wa Nyanza.

Aganira na rushyashya.net , Ntwali Anaclet uzwi ku izina rya Naty yavuze ko Jay Polly n’abasore bari kumwe baje bakamwaka telefoni 2 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 100,000 n’igikapu cyarimo ibyangombwa.

Gusa ngo nyuma Naty yaje kwitabaza inzego z’umutekano ndetse zitegeka Jay Polly gusubiza izi Telephone ,Naty agira ati: ” Nyuma y’uko Telephone zibwe nagerageje kubishyira ku mbuga nkoranyambaga ,hari ku italiki 6 kanama ku manywa mu byukuri nagirango mbashe kumenya aho Jay Polly atuye hanyuma abashe gufatwa kuko abashinzwe umutekano bari bambwiye ko mbanza kumenya aho atuye, gusa hagati aho umupolisi w’i Nyanza wakurikiranaga iki kirego yahamagaye Jay Polly amutegeka kumpa Telephone zanjye ,Jay Polly twarahuye ariko ambwira ko asigaranye imwe ko indi azampa amafaranga nkagura indi “.

Aha ngo Naty yakomeje guhamagara Jay Polly ariko akanga gufata Telephone bituma yerekeza kuri Police mu mujyi wa Kigali ngo bamufashe muri iki kibazo ,gusa ngo mu gihe yari akirimo kwitabaza inzego z’umutekano yahuye na Jay Polly kuri The Mirror hotel mu mujyi wa Kigali hanyuma Jay Polly avuga ko afite ikibazo cy’ubukene, Naty ati” icyo gihe naramwumvise kuko yambwiraga ibibazo afite hanyuma mubwira ko byibura yanshakira ibihumbi 50.000 frw nkaba nakongera nkagura iyange ,arabyandika aranabisinyira ,hari ku italiki 14 avuga ko bitarenze 19 azaba yayampaye”.

Naty yakomeje agira ati” Yakomeje kumbeshya (Jay Polly ) rimwe akambwira ngo abantu bo muri Kigali Up ntibaramwishyura nihangane, ngo hari ibibazo by’imisoro ,akambwira ko birara bikemutse ,ubundi nkamwumva mu birori bitandukanye ariko akanga akambwira ko yabuze amafaranga yo kunyishyura ,ibi nabifashe nk’ubu escrot (Ubwambuzi )”.

Kugeza ubu Ntwali Naty avuga ko yongeye kuvugana na Jay Polly ariko amuhamagaje Numero ya Telephone y’undi muntu kuko iye atayifataga maze amubwira ko amwishyura kuri uyu wa mbere bitarenze saa sita z’amanywa ariko akaba yakomeje gutegereza amaso ahera mu kirere ndetse yamuhamagara ntayifate.

Uko iki kibazo cyagiye gikura ndetse n’itangazamakuru rikakivugaho ni nako abantu batandukanye bakundaga uyu muraperi Jay Polly bagaragaza ko arimo kwitesha agaciro ko batari bamuziho imico y’ubujura ,ubuhemu n’ubwambuzi bakavuga ko aramutse atisubiyeho umuziki we wasubira hasi ndetse bikaba byamukururira urwango mu muryango Nyarwanda.

-7914.jpg

Uyu munyamakuru kuri uyu mugoroba nibwo yadutangarije ko ibyakozwe na Jay Polly biteye isoni kandi ko atazamwihanganira n’umunsi n’umwe ati” Ikibazo cyanjye na Jay Polly cyafashe indi ntera ,nagiye mwihanganira hari n’ubwo Polisi yashakaga kumufunga ariko nkavuga nti wenda ejo azanyishyura ,ariko ubu byasubiye i rudubi , ubu ejo ndasubira kuri Police ,hanyuma mbabwire aho bigeze barambwira icyo gukora kuko narabivuze nawe arabizi(Jay Polly) ikibazo dufitanye kirakomeye “.

Ikindi ni uko uyu munyamakuru ngo agiye gutangaza ibiganiro yagiye agirana na Jay Polly kuri Telephone amubeshya ko azamwishyura bikaba byageze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Taliki ya 4 Nzeli nta gikozwe ,gutangaza ibi ngo bizatuma abashidikanyaga kuri iki kibazo cy’umwenda Jay Polly abereyemo Naty bamenya ukuri kwabyo .

Ni mu gihe twagerageje kuvugana n’umuhanzi Jay Polly ariko inshuro nyinshi twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntiyigeze atwitaba ngo atubwire kuri uyu mwenda ushobora gutuma abakunzi be bamutera icyizere.

Norbert Nyuzahayo

2017-09-05
Editorial

IZINDI NKURU

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Editorial 23 Aug 2017
Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Editorial 10 Jul 2017
Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka

Editorial 26 Dec 2024
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge
HIRYA NO HINO

Rwanda-Uganda: hari ruswa mu iyambutswa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 11 Apr 2019
AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Amakuru

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Editorial 16 Mar 2024
Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Editorial 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru