Jeneral Bosco Ntaganda yabwiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC ko kujya muri Kongo, yabitewe no kubona Jenoside yari imaze gukorerwa Abatutsi mu Rwanda.
Jenerali Ntaganda avuga ko nta cyaha yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ko ahubwo yagiyeyo agiye gutabara kugirango ngo ibyari bimaze kuba mu Rwanda bitaba no muri Kongo.
Ibi yabivuze ari imbere y’abacamanza mu Rukiko rwa ICC, aho yatangiye kwiregura ku byaha akurikiranweho gukora mu Ntara ya Ituri muri Kongo-Kinshasa birimo: ubwicanyi, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi, ni mu mwaka wa 2002 na 2003.
Ubwo yahabwaga umwanya, Ntaganda yagize ati “Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nari muto, nari mu ngabo zahagaritse iyo Jenoside, nabonaga amahano yabaga, nanjye ubwanjye natakaje abo mu muryango wanjye muri iyo Jenoside.”
Ntaganda w’imyaka 43 yavuze ko yagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi Jenoside ntizongere kuba ukundi muri Afurika.
Ntaganda wavugaga mu rurimi rw’Igiswahili, yakomeje agira ati “Ibi byose byahoraga mu bitekerezo byanjye aho nabaga ndi hose, ntabwo nifuzaga kongera kubona abandi bantu baca muri ayo mahano.”
Ntaganda ahakana ibyaha 13 byose ashinjwa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru AFP
Ubuhamya bwa Ntaganda bwibanze cyane mu gusobanura neza ku muryango we, n’ibyerekeranye inyeshyamba yayoboraga za Patriotic Forces for the Liberation of Congo (FPLC) .
Iki ni igihe umutwe w’abarwanyi w’Abanyekongo bo mu bwoko bw’aba Hema barwanaga n’aba Lendu babicaga, aya makuru akavuga ko Jenerali Ntaganda yafashaga abo bo mu bwoko bw’aba Hema bicwaga. Ni mu gace gaherereye mu Majyaruguru ya Kongo ahitwa Ituri.
Yavuze ko yagiye mu ngabo zahoze ari iza RPA afite imyaka 17, ahabwa amahugurwa ya gisirikare mu gihe cy’amezi ane gusa.
Ntaganda yishyikirije ubwe Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mwaka wa 2013, nyuma aza kuhavanwa ajyanwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Jeneral Bosco Ntaganda