• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Editorial 11 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika yagize Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure.

Ni impinduka zikubiye mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu.

Undi wahinduriwe inshingano ni Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Joseph Nsengimana wagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.

Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Ukwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.

Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Ukwakira 2013.

Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n’Ubutabire.

Kuva 2008 kugeza 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by’umwihariko mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical/Electronics Engineering).

Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo ayikuramo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

2024-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Editorial 05 Mar 2018
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2020
Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Editorial 27 Nov 2017
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Editorial 18 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye
IMIKINO

CHAN 2018:Ibiciro byo kureba umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia byamenyekanye

Editorial 10 Nov 2017
Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi w’ingabo za UNMISS muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Ban Ki Moon yirukanye umuyobozi w’ingabo za UNMISS muri Sudani y’Epfo

Editorial 02 Nov 2016
APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL
Amakuru

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Editorial 31 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru