• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Editorial 16 Dec 2016 Mu Mahanga

Umwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Edith Mukantagara uba muri Uganda, yavuze ko u Rwanda rufite umugisha mu kugira umuyobozi nka Kagame, ndetse n’amahanga akaba atangarira imiyoborere u Rwanda rufite, ku buryo bamwe bitwara nk’Abanyarwanda abandi bakaza gufata amasomo ku byo u Rwanda rukomeza gukora.

Uyu mugore yavuze uburyo aho atuye muri Uganda, abagore baho basigaye bagerageza gukenyera nk’Abanyarwanda kazi, ibi ngo bakabikora bashaka kwigana imibereho myiza yabo.

Yakomeje avuga ko yasenze Imana ikamubwire kimwe mu bintu bigiye kuzaba ku Rwanda harimo ikigo cyitiriwe Perezida Kagame cyigisha imiyoborere myiza.

Ati “ Imana yabitubwiyeho kera muri 1995 dusengera APR icyo gihe Imana iratubwira ngo bazajya baza batubwire ngo mwabikoze mute, none amahanga aza no kubaza uko mwabikoze. Ubwo bwenge Imana yabahaye mwa banyarwanda mwe, Imana numvise imbwira ngo habayeho ikintu cyitwa Kagame Insitute of Good Governance!”

“Noneho ubumenyi bwose bugatunganywa neza bugahabwa n’izina kuko niwe mwagize, niwe twagize kugira ngo tugere aha. Uwashyiraho icyo kintu, ubumenyi bwose bugemurwa mu mahanga bugaca muri ubwo muri icyo kigo cya Kagame Institute of Good Governance.’’

Mukantagara yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo Perezida Kagame amaze guhabwa impamyabushobozi z’ikirenga nyinshi ariko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba itaricara ngo imuhe n’imwe.

Yagize ati “ Ikindi cya kabiri, ko yagiye muri kaminuza zo hanze bamushima bamuhaye PhD ngirango zigeze ku munani, kuki mu nteko mutatangiza ubusabe buvuga ko Perezida Paul Kagame ajye yitwa Dr Paul Kagame nawe abyemeye?”

Umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 14 waranzwe n’ibiganiro byibanda ku byo u Rwanda rumaze kugeraho,gusa mu bibazo n’ibyifuzo byatanzwe harimo ibigendanye no gusaba ibikorwa remezo nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi.

-5074.jpg

Edith Mukantagara uba muri Uganda

2016-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

U Rwanda rwamaganye irekurwa rya Rukundo na Nahimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside

Editorial 17 Dec 2016
U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

U Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira ubukungu butajegajega

Editorial 29 Sep 2016
Nyabihu: Abamotari basabwe  kuba mu bashinzwe  gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Editorial 28 Jan 2016
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Editorial 25 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Editorial 28 Nov 2018
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato
POLITIKI

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Editorial 06 Mar 2019
Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?
Amakuru

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Editorial 18 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru