Mu ijambo ryo kwifuriza Abaturarwanda umwaka mushya muhire Perezida Paul Kagame yavuze ijambo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bategereje. Yavuze yuko atakwanga icyifuzo cy’abanyarwanda akaba yemeye kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma ya 2017.
Nyuma y’iryo jambo rya Kagame Amerika yahise itangaza yuko yatunguwe cyane n’icyo cyemezo cya Kagame yabonagaho nk’umuntu wakagombye kuba intangarugero muri Afurika no ku isi.
Leta ya Amerika mu itangazo ryayo yavuze yuko ishima byinshi Kagame yagejeje ku Rwanda, kuko yarukuye habi akaba amaze kurugeza aheza ariko ubwo butegetsi bwa Obama bwongeraho yuko byakabaye byiza kurushaho iyo ataza guhitamo kozongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nyuma yo kurangiza manda ya kabiri muri 2017.
Mu magambo make atarimo uguhangana, abinyujije kuri Twitter, Kagame yavuze yuko ntawe ukwiye kubabazwa n’amahitamo y’Abanyarwanda, anavuga yuko bibabaje kumva yuko byabatunguye !
Perezida Kagame anagaragaza yuko ibibazo bikomeye Afurika ifite bitakemurwa ku buryo bworoshye nk’iyo myitwarire yo gutungurwa bikomeye.
Muri referandumu iherutse gukorwa Abanyarwanda basaga 98% bemeje ihindurwa ry’itegeko nshinga Kagame akazaba yemerewe kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda ikurikira y’imyaka irindwi no muri manda ebyiri ntarengwa z’imyaka itanu itanu zizaba zikurikyeho.
Abaturage hano mu Rwanda bazi akamaro ko kugumana Kagame nk’umukuru w’igihugu kurenza uko ibihubu nka Amerika bibyumva.
Ibyo aribyo byose Ntabwo Kagame na Amerika ishyamba ari ryeru. Ku butegetsi bwa Bill Clinton (Democratic Party) umubano wa Kagame na Amerika wari mwiza cyane, haje ubwa Bush ( Republican Party) usanga ubaye mwiza kurushaho.
Perezida Kagame na Perezida Barack Obama
Kuri ubu butegetsi bwa Barack Obama uwo mubano ugenda ucumbagira, cyane muri manda ya kabiri aho Hillary Clinton aviriye ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga !
Kayumba Casmiry