Ubwo hatangizwaga inama ihuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika iri kubera muri Côte d’Ivoire, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ko ibihugu bikeneye gufatanya mu gushaka umuti w’ibibazo bifite.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihura nabyo, akomoza ku cy’abimukira bo muri Libya, giheruka kugaragara ko bacuruzwa hagamijwe kubagira abacakara.
Yavuze ko iyi nama ihuje Afurika n’u Burayi ibaye mu gihe ibihugu biri guharanira kunga ubumwe ku nzego z’uturere no gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurushaho gutanga umusaruro.
Yakomoje ku mavugurura ari gukorwa muri AU, avuga ko agamije ko uyu muryango urushaho kuzuza inshingano zawo kandi mu buryo burambye, ukanibeshaho mu by’imari.
“Ndifuza gushimangira ibintu bibiri mu gihe dutangira iyi nama. Icya mbere, aya mavugurura ni ingenzi kandi arihutirwa.”
Yavuze ko mu miterere y’ubukungu n’umutekano by’iki gihe biri kugenda bigaragara ko ahazaza ha Afurika hazashingira ku rwego rw’ubufatanye bw’imbere muri uyu mugabane mbere na mbere.
Yakomeje agira ati “Ibyo birimo ubushake bwacu mu gushaka ubushobozi no kwiyishyurira ikiguzi cya gahunda zacu zifitiye akamaro abaturage bacu, tugakura uwo muzigo ku bafatanyabikorwa bacu.”
Kugira ngo ibyo bishoboke kandi ngo uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda bwamaze kunozwa haba ku rwego rwa politiki na tekiniki, igisabwa kikaba ko ibihugu bigize uyu muryango byumva ko bifite inshingano yo kwikorera ibikorwa byawo.
Muri urwo rugendo kandi niho hazagenda hagaragarizwamo uruhare rw’imiryango y’uturere maze Komisiyo ya AU igakurikirana ihuzabikorwa, ubu byose bikaba biri mu nzira nziza kandi byitezweho umusaruro ufatika.
Yakomeje agira ati “Icya kabiri, ni uko aya mavugurura ari intambwe ikomeye mu gufungurira amarembo ubufatanye bw’u Burayi na Afurika. U Burayi na Afurika turi abaturanyi kandi duhurira ku bintu byinshi byaba mu mutekano, abimukira, ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari.”
Muri urwo rwego, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bugomba kubaranga kimwe n’ubumuntu bigomba kugaragarira ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’abimukira b’Abanyafurika bari muri Libya kimwe n’ahandi, ati “Tugomba gukorera hamwe.”
Yakomeje agira “Afurika Yunze ubumwe ifite aho ihagaze kandi yihagije izaba isobanuye byinshi ku bafatanyabikorwa bo hanze na buri wese ubigiramo uruhare. Kuki umuntu yakwifuza gukorana n’umuntu udafite ibintu biri ku murongo cyangwa udatanga umusaruro?”
Yavuze ko ubufatanye no kumva ibintu kimwe hagati ya Afurika n’u Burayi ni cyo cy’ingenzi kizatuma intengo zishyizwe imbere zigerwaho.
Perezida Kagame yanashimangiye ko muri ayo mavugurura urubyiruko rugomba gutekerezwaho, kuko kuruha umwanya n’amahirwe muri Afurika n’i Burayi ari uburyo bwiza bwo gusigasira indangagaciro n’ahazaza ibi bice by’Isi bisangiye.
Inama z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ziba rimwe mu myaka itatu zikitabirwa n’abakuru b’igihugu na za Guverinoma hagamijwe kugenzura uko ingamba zemeranyijweho n’ibihugu bigize imigabane yombi zishyirwa mu bikorwa. Inama enye ziheruka zabereye mu Misiri (2000), Portugal (2007), Libya (2010) no mu Bubiligi (2014).
Iyi nama izaguraka ku ngingo enye, zirimo ingingo nyamukuru ivuga ku rubyiruko, izanibanda ku hazaza h’umubano hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.