• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Editorial 21 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ese Kaminuza ikuze muri Uganda ya Makerere, yaba yarinjiye mu mugambi w’ubutegetsi bw’icyo gihugu wo gusakaza icengezamatwara rigamije guharabika u Rwanda?

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ku wa 19 Werurwe 2020, Kaminuza ya Makerere yagaragaje ko yiteguye gutanga izina ryayo rigakoreshwa na Uganda muri gahunda yayo yo gukwiza ibihuha ku Rwanda.

Urukuta rwa Twitter rwemewe rw’iyo kaminuza rwanyujijweho ubutumwa buvuga ko “Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere bwagaragaje ko Coronavirus yabonetse mu ducurama ifitanye isano ya hafi n’abantu bo mu Rwanda.’’

Makerere yigeze kuba kaminuza ifite icyubahiro ku Isi yose by’umwihariko kubera ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi, imaze igihe igenda isubira inyuma.

Ibihe by’akanda muri Kaminuza ya Makerere byatangiye kwigaragaza ahagana mu 1980, ariko bivuduka kurushaho kuva ubwo Museveni yafataga ubutegetsi (1986).

Ku butegetsi bwa Museveni, izina “Makerere” ryataye agaciro, ubucucike mu ishuri, laboratwari n’ibindi bikorwaremezo bidashamaje, abarimu batanyuzwe kubera umushahara muke bituma ruswa yarimakajwe bitewe n’abagura amanota.

Uyu munsi werekanye ikimenyetso ko abayoboye Makerere biteguye kudubika iyi kaminuza aho irushaho gutakarizwa icyizere ahantu hose. Ubwo butumwa (tweet) buharabika Abanyarwanda ko bari kwandura Coronavirus yavuye mu ducurama, ni urugero rwiza, umuntu wese yabona.

Abamenyereye ibikorwa bibumbiye mu icengezamatwara ry’inzego za Uganda bahamya ko gucura umugambi wo guharabika u Rwanda ari ubutumwa bwashoboraga kunyuzwa kuri Twitter z’ibinyamakuru nka Chimpreports, Spyreports, Softpower n’izindi nzira zigenzurwa n’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) cyangwa Perezidansi y’iki gihugu.

Abasesenguzi bagaragaza ko kubona tweet ya Makerere yashyizwemo n’ubushakashatsi bufite umutwe uvuga ko “Coronavirus yabonetse mu ducurama ifitanye isano ya hafi n’abantu bo mu Rwanda’’, biratuma abantu bibaza niba CMI yatangiye no gukorera muri kaminuza.

Mbere na mbere, nta bunararibonye buhambaye bisaba ngo umuntu abone ko uwatangaje ubwo bushakashatsi bugaragara ku rubuga rwa Kaminuza ya Makerere, yijanditse mu gikorwa giteye ikimwaro uhereye ku mutwe wayo ushaka gushitura abantu.

Gutangaza ko hari uwasanze Coronavirus mu ducurama ubwabyo si inkuru yo gushyuhira na busa. Ni ibiremwa biremwe mu buryo bishobora kugira ubwoko bwinshi bwa Coronavirus ndetse nta wasaba igihembo cyangwa ishimwe avuga ko ‘yavumbuye’ ibi.

Icya kabiri, iyi nyigo yakozwe hagati ya 2010 na 2014, itangazwa mu 2019. Yabaye intangiriro yo gukora inyigo kuri virus ya SARS ishobora kwandura binyuze mu dutonyanga duto tunyura mu mwuka mu gihe uyifite akoroye, yitsamuye cyangwa avuze ndetse no ku bundi bwoko bwa Coronavirus bushobora kuboneka mu ducurama.

Umushakashatsi ntiyigeze akomoza kuri Coronavirus nshya, COVID-19, icyorezo cyibasiye Isi.

Ariko mu buryo bwo kwigiza nkana, Urukuta rwa Twitter rwa Makerere rwakoresheje amagambo agamije kuyobya rubanda bakoresha ijambo “Coronavirus” ariko batayindukanyije na COVID-19 yugarije Isi. Mu nyandiko yabo bongeyemo ijambo u Rwanda, bizera ko ntawe uzatahura umugambi wabo wo kuyobya imbaga.

Abasesenguzi bavuga ko abahanga mu gukwirakwiza icengezamatwara ubusanzwe baba bafite impano yo gusigiriza ikintu kibi kikavamo inkuru ifite gihamya.

Uwakoze icengezamatwara yifashishije Kaminuza ya Makerere yakoresheje ubumenyi bukiri hasi ubwo yavugaga ko coronavirus ishobora kuboneka mu ducurama two mu Rwanda, Uganda, Kenya, Aziya n’ahandi.

Yabikoze nk’uzi neza ko mu bihe Isi irimo kubera ikwirakwira rya “COVID19”, abantu bazabona ijambo “coronavirus” ariko ntibamenye ko icyo cyorezo atari cyo cyavuzwe, ashaka guharabika u Rwanda.

Twifashishije amwe mu magambo ari muri ubwo bushakashatsi, umwanditsi hari aho agaragaza ko “uducurama tuba hafi y’abantu mu Rwanda twagaragaye nk’udushobora gukwirakwiza virusi byihuse.’’

Imvugo nk’izi uramutse uzihuje n’umutwe w’ubushakashatsi, zishobora kwemeza umusomyi ko Abanyarwanda bibasiwe bikomeye na COVID-19.

Umusomyi usesengura aha ashobora kwibaza “Ni iyihe mpamvu abantu bo muri Kaminuza ya Makerere bashishikajwe no gutangaza kuri Twitter, no gutanga imvano y’iyo raporo nyamara yaragiye hanze mu mwaka ushize?’’

Icya kabiri wakwibaza, niba uducurama two mu Rwanda dufite virus ya Coronavirus itera COVID-19, ni gute ishobora kuva mu ducurama ikagera mu bantu? Iyo ngirwa raporo ntacyo ibivugaho.

Abanyarwanda ntibarya cyangwa ngo bagirane urugwiro n’uducurama. Indwara na virusi byo mu ducurama nitwo zigumamo, iyo zibera kure mu biti aho abantu batagera cyane ko tuguruka mu ijoro ndetse tukaba tudashobora kwanduza abantu.

Abasesenguzi babona neza ko abanditse inkuru ziharabika u Rwanda bazinyujije kuri Twitter, bafite umugambi wo gukoresha COVID-19 nk’intwaro yo gusiga u Rwanda icyasha.

Usesenguye neza ibihamya wabona ko amagambo yatangajwe agamije kurema ibihuha, mu mugambi uhishe wa CMI wo gusebya u Rwanda.

Inkomoko ya COVID-19 irazwi neza. Yatangiriye muri Aziya, ifata u Burayi na Amerika mbere yo kugera muri Afurika.

Gutiza izina “Makerere” ku batifuriza u Rwanda ineza babinyujije mu nkuru ziyobya, ababyihishe inyuma bashimangiye ko ari ikindi gihamya.

Iminsi y’ubunyamwuga, kubahwa no kugirirwa icyizere muri Kaminuza ya Makerere, yararangiye, yagiye nka nyomberi nk’ibindi bintu byinshi muri Uganda kuva mu myaka 34 ishize.

Benshi mu basoza amasomo muri Makerere bamaze igihe bitotomba ko ruswa, ikimenyane biri mu ndangagaciro zimakajwe, zigahabwa intebe kuri ubu. Hari abasesenguzi bagaragaza ko ibi bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire y’abayobozi bakuru b’igihugu.

Mu minsi mike ishize, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, ahagararanye na Perezida Museveni n’undi mugabo w’Umuhinde witwa Sarfaraz Niazi n’abandi bantu bake yatangaje ko “Uganda ifite umuti wa COVID19!” Museveni yahise yemeranya na we avuga ko “Uriya muti uzarangiza iyi Coronavirus! Iyi ndwara izashira ariko hazabaho izindi virusi, ku buryo uwo muti uzaba ufite ubushobozi bwo kuzica nazo.’’

Niazi, bivugwa ko yavumbuye uwo muti, yumvikanye avuga ko “Ushobora kwica virusi zose.’’

Abantu muri Uganda no hanze yayo babanje kugwa mu kantu. Ariko baje kubona ko bwari ‘ubwiyemezi’ bwa Museveni n’uburyarya; bwaje gushimangirwa n’igitwenge cya Kadaga, Museveni n’uwavumbuye umuti, cyari icy’urumenesha.

Umwe mu Banya-Uganda abinyujije kuri Twitter yavuze ko ‘‘Uku niko igihugu cyahindutse, uko twagiye twijandika mu bintu bidakwiye.’’

2020-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Editorial 30 Aug 2024
Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Editorial 28 Jan 2018
Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Editorial 02 Dec 2017
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze
ITOHOZA

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Editorial 25 Sep 2017
Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi
HIRYA NO HINO

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Editorial 06 Jul 2019
Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza
Amakuru

Gukora umuziki, kuwutunganya ndetse no ku wigisha ntacyo bizica ku iterambere rya Igor Mabano bitewe nuko abifatanya kandi bikagenda neza

Editorial 14 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru