Abanyeshuri n’abarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara barasaba ko ibibazo byugarije iri shuri birimo inyubako zidahagije, byakemurwa kuko ngo bibangamiye ireme ry’uburezi.
Ibi bibazo by’ingutu by’inyubako z’amashuri zidahagije no kubura aho babika ibikoresho byifashishwa mu kwiga (laboratoire) bigahora mu bubiko n’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi abarimu baberewemo, ni bimwe mu bibazo abarimu n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara bavuga ko bibangamiye ireme ry’uburezi.
Kaminuza y’u Rwanda ishuri rikuru ry’uburezi riherereye mu karere ka Kayonza rifite abanyeshuri ibihumbi 6673 ndetse n’abakozi 148.
Iri shuri rya Rukara College of Education,ni rimwe mu mashuri ya Leta yo ku rwego rw’amashuri makuru rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, ryatangijwe nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nzeri 2007 ryakiriye abanyeshuri ba mbere muri Nzeri 2008.
Hagamijwe kuvugurura no kunoza imicungire y’ibigo bya Leta, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Ukuboza 2010 yemeje ko Rukara ihuzwa na Kavumu, i Rukara. Rukara ni yo yagennye ibikorwa remezo bikenewe, ubu bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko usanga bikiri ikibazo rusange.
Umwe mu banyeshuri b’iri shami rya kaminuza y’u Rwanda avuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kubera ibura ry’ibyumba by’amashuri Ati”nk’ubu hari amasomo y’ubumenyi muby’ubugenge (physique),ibinyabuzima (Biologie) duhurira hamwe mu ishuri ugasanga tutisanzuye bamwe turasinzira kubera umubare mu nini w’abari muri iryo shuri”.
Ibi bibazo babigaragarije minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura, ubwo yasuraga iri shuri Yavuze ko hari ikirimo gukorwa mu kubikemura ati “Twaje kubera ko hari imbogamizi zitandukanye ziri kuri iki kigo. Iriya nyubako mubona igiye kuzura izakemura ikibazo cy’amashuri, ubucucike mu myigishirize, bizakemuka kuko igeze hafi ya 97% mu gihe gito bizaba byakemutse. Ibibazo by’amazi n’ibindi bibazo ubuyobozi bwa kaminuza buri kubikemura buhoro buhoro”
Ibi kandi byemezwa na bamwe na bamwe mu barimu b’iyi kaminuza bavuga ko hakenewe kwihutishwa gahunda zo kujya bahabwa amafaranga yo kubafasha mu gihe bari mukazi ikibazo cyakunze kugaragara mu myaka ishize aho umwarimu yoherezwa mu kazi k’ikigo agakoresha amafaranga ye kandi yakagombye gutangwa n’ubuyobozi bw’ikigo.
Minisitiri w’uburezi yanenze uburyo hari amahirwe aboneka kuri iri shuri ariko akaba atabyazwa umusaruro uko bikwiye.
Yagize ati : “Laboratoire zikoreshwa rimwe na rimwe ugasanga zikoreshwa nk’ububiko kandi zikwiriye gukoreshwa neza kugira ngo abana babone ubumenyi nk’uko bikwiriye bibyare umusaruro”.
Minisitiri MUTIMURA yongeraho ko abarimu bagomba kugira uruhare mu mitegurire y’imfashanyigisho. Nta kuntu byumvikana ko twakomeza gukoresha ibitabo by’abarimu byo mu bihugu bidukikije kandi nabo bafite ubushobozi.
Nkundiye Eric Bertrand