• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubusambanyi bukabije bwa Juvenal Habyarimana bwamwambuye ijambo muri baramu be   |   16 Feb 2026

  • Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya   |   16 Feb 2026

  • Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo   |   16 Feb 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Editorial 17 Jan 2018 Mu Rwanda

Abanyeshuri n’abarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara barasaba ko ibibazo byugarije iri shuri birimo inyubako zidahagije, byakemurwa kuko ngo bibangamiye ireme ry’uburezi.

Ibi bibazo by’ingutu by’inyubako z’amashuri zidahagije no kubura aho babika ibikoresho byifashishwa mu kwiga (laboratoire) bigahora mu bubiko n’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi abarimu baberewemo, ni bimwe mu bibazo abarimu n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara bavuga ko bibangamiye ireme ry’uburezi.

Kaminuza y’u Rwanda ishuri rikuru ry’uburezi riherereye mu karere ka Kayonza rifite abanyeshuri ibihumbi  6673 ndetse n’abakozi 148.

Iri shuri rya Rukara College of Education,ni  rimwe mu mashuri ya Leta yo ku rwego rw’amashuri makuru rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, ryatangijwe nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nzeri 2007 ryakiriye abanyeshuri ba mbere muri Nzeri 2008.

Hagamijwe kuvugurura no kunoza imicungire y’ibigo bya Leta, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Ukuboza 2010 yemeje ko Rukara ihuzwa na Kavumu, i Rukara. Rukara ni yo yagennye ibikorwa remezo bikenewe, ubu bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko usanga bikiri ikibazo rusange.

Umwe mu banyeshuri b’iri shami rya kaminuza y’u Rwanda  avuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kubera ibura ry’ibyumba by’amashuri Ati”nk’ubu hari amasomo y’ubumenyi muby’ubugenge (physique),ibinyabuzima (Biologie) duhurira hamwe mu ishuri ugasanga tutisanzuye bamwe turasinzira kubera umubare mu nini w’abari muri iryo shuri”.

Ibi bibazo babigaragarije  minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura, ubwo yasuraga iri shuri Yavuze ko hari ikirimo gukorwa mu kubikemura ati “Twaje kubera ko hari imbogamizi zitandukanye ziri kuri iki kigo. Iriya nyubako mubona igiye kuzura izakemura ikibazo cy’amashuri, ubucucike mu myigishirize, bizakemuka kuko  igeze hafi ya 97% mu gihe gito bizaba byakemutse. Ibibazo by’amazi n’ibindi bibazo ubuyobozi bwa kaminuza buri kubikemura buhoro buhoro”

Ibi kandi byemezwa na bamwe na bamwe mu barimu b’iyi kaminuza bavuga ko hakenewe kwihutishwa gahunda zo kujya bahabwa amafaranga yo kubafasha mu gihe bari mukazi ikibazo cyakunze kugaragara mu myaka ishize aho umwarimu yoherezwa mu kazi k’ikigo agakoresha amafaranga ye kandi yakagombye gutangwa n’ubuyobozi bw’ikigo. 

Minisitiri w’uburezi yanenze uburyo hari amahirwe aboneka kuri iri shuri ariko akaba atabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Yagize ati :  “Laboratoire zikoreshwa rimwe na rimwe ugasanga zikoreshwa nk’ububiko kandi zikwiriye gukoreshwa neza kugira ngo abana babone ubumenyi nk’uko bikwiriye bibyare umusaruro”.

Minisitiri MUTIMURA yongeraho ko abarimu bagomba kugira uruhare mu mitegurire y’imfashanyigisho. Nta kuntu byumvikana ko twakomeza gukoresha ibitabo by’abarimu byo mu bihugu bidukikije kandi nabo bafite ubushobozi.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Inkundura yo kwegura kwa ba Meya n’ababungirije yiswe “Tour du Rwanda “, yakomereje mu mu karere ka Huye

Editorial 31 May 2018
I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend  : Sauti Sol yagezeyo yakirwa  nk’Umwami

I Bujumbura birashyushye muri iyi Weckend : Sauti Sol yagezeyo yakirwa nk’Umwami

Editorial 22 Sep 2017
Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo  ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Perezida Kagame ntagishaka imvugo ngo ‘Abanyafurika ni bo bisenya ‘

Editorial 10 May 2017
Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Editorial 16 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC
Amakuru

Imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 yagombaga kubera kuri Sitade Umuganda yasubitswe, harimo uwo Etincelles yari buzakine na APR FC

Editorial 18 Nov 2021
Umunyamakuru Shyaka Kanuma  aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana  ibyaha ashinjwa
Mu Rwanda

Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa

Editorial 15 Jun 2017
Canada : David Himbara yakomanyirijwe
ITOHOZA

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Editorial 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru