• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kangwagye na Bahame bahoze ari abameya bahawe imyanya muri Guverinoma

Kangwagye na Bahame bahoze ari abameya bahawe imyanya muri Guverinoma

Editorial 02 May 2016 Mu Mahanga

Bahame Hassan wayoboraga Akarere ka Rubavu akava kuri uyu mwanya yerekeza mu gihome kubera ibyaba bya ruswa yakekwagaho, akaza kugirwa umwere, akarekurwa;

Na Kangwagye Justus wayoboraga Akarere ka Rulindo ariko ntiyemererwe kongera kwiyamamaza kuko yari arangije manda ebyiri adashobora kurenza, nk’uko biteganywa n’itegeko;

Bahawe imyanya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) nk’uko tubikesha Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri , yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Bahame yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri MINALOC, Kangwagye agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi muri RGB.

Jackline Kamanzi wari umaze agahe gato agizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasubijwe mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku mwanya yahozeho w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Umutoni Gatsinzi Nadine, ni we wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, nk’uko Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rikomeza ribigaragaza.

Abandi bashyizwe mu myanya mishya muri Guverinoma ni:

Kalisa Edward Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange muri RGB. Yari asanzwe ashinzwe siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo. Hari kandi,

Ningabire Yves Bernard wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri MINALOC,

-2731.jpg

Bahame Hassan na Kangwagye Justus

Maj. Nzaramba Pascal wagizwe Umuyobozi ushinzwe imirimo ku Bibuga by’Indege mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri/RCAA, na

Sibomana Pierre Célestin wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA.

Umwanditsi wacu

2016-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Editorial 27 Jun 2018
Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 26 Sep 2021
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Editorial 23 May 2024
Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.
Amakuru

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Editorial 04 May 2021
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi
IMIKINO

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Editorial 13 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru