• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 19 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ruhango na Nyabihu yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri 855 bo mu bigo bibiri byo muri utu turere ibabwira ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uburyo babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.

Mu karere ka Ruhango higishijwe abanyeshuri 217 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu murenge wa Ruhango, bakaba barigishijwe na Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru, naho mu karere ka Nyabihu hakaba harahuguwe 638 bo muri Collège Adventiste de Rwankeri, ibarizwa mu murenge wa Mukamira, bakaba bo barahawe ubwo bumenyi na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera.

Aba bombi bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri utu turere twombi.

Uretse abo banyeshuri, ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi babo.

IP Abijuru yabwiye abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ko, urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, cyangwa kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:”Muri kwiga kugira ngo ubwanyu muzibesheho neza, mubesheho neza imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora kugera kuri iyo ntego. Mukwiye rero kubyirinda, ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.

AIP Uwizera yabwiye abo muri Collège Adventiste de Rwankeri ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu.

Yagize ati :”Ibyo bikorwa byabo, uretse kuba ari ibyaha, bibangamira ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.”

Ushinzwe amasomo muri Collège Adventiste de Rwankeri, Mutabazi Jean Paul, yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ku nama yagiriye abo banyeshuri abereye umwe mu bayobozi, maze abasaba kuzikurikiza.

Abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti–crime club), naho abo muri Collège Adventiste de Rwankeri bashyiraho Komite nshya y’iyabo.

Aba banyeshuri b’ibi bigo byombi bakanguriwe kandi kwirinda maraliya, ibi bakabikora baryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu, no kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.

RNP

2016-02-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ongera Umenye Abana b’Interahamwe mu Ihuriro ry’urwango JAMBO ASBL

Ubwanditsi 21 Aug 2025
Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Ubwanditsi 29 Apr 2019
Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi
POLITIKI

Nicolas Sarkozy wahoze uyobora Ubufaransa yatawe muri yombi

Ubwanditsi 20 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru