Kanimba Francois, Tugireyezu Venantie ndetse na Stella Ford Mugabo ntibasohotse ku rutonde rw’abagize guverinoma nshya rwatangajwe kuri uyu wa 30 Kanama 2017.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’ Iburasirazuba, Kanimba yayoboraga yahinduriwe izina iba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gusa. Ihabwa Munyeshyaka Vincent wari usanzwe ari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu.
Igice kireba ibijyanye n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kikaba cyimukiye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ishingwa Mushikiwabo Louise.
Tugireyezu Venantie yari amaze igihe kinini ari Minisitiri muri Perezidansi yamaze gusimburwa na Uwizeye Judith wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Stella Ford Mugabo wari uzwi cyane kuba Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yasimbuwe na Kayisire Marie Solange.
Mukantabana Seraphine wayoboraga MIDIMAR yasimbujwe Debonheur Jeanne d’Arc. Mukantabana akaba yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, aho yasimbuye Sayinzoga Jean witabye Imana mu gihe gishize.
Hari minisiteri nshya zavutse izindi bazigabanyamo kabiri
Madamu Tumushime Francine wigeze kuba Umuyobozi Mukuru muri MINALOC, yagizwe Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, iyi minisiteri ikaba ari nshya, aho hari hasanzwe Minisiteri y’Umutungo Kamere yayoborwaga na Dr Vincent Biruta.
Minusiteri yari isanzweho ireba ikoranabuhanga ndetse n’urubyiruko yaciwemo kabiri, aho hagiyeho Minsiteri y’Urubyiruko yahawe Mbabazi Rosemary ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga yahawe Nsengimana Jean Philbert.
Hagiyeho kandi Minisiteri y’ibidukikije, aho ibijyanye no kubungabunga ibidukikije byabarizwaga muri Minisiteri y’Umutungo kamere. Iyi minisiteri nshya ikaba yahawe Dr Vincent Biruta
Francois Kanimba, Venantie na Stella Mugabo ntibagarutse mu ikipe nshya ya Kagame