Umugabo witwa Alfred Karegeya utuye mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, akagari ka Nyabisindu, umudugudu w’Amarembo II yateje agahinda gakomeye Ababyeyi b’Abanyarwanda benshi nyuma y’ubugome bukomeye yemera ko yakoreye umugore we ku wa gatanu washize.
Karegeya Alfred wari warashyingiranwe na Marie Rose Mukeshimana ubu ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda nyuma y’uko yishe umugore we akamuhamba yarangiza agatera hejuru y’imva ye imboga mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.
Yamutabye mu rugo ahatera imboga ahita anazifumbira
Marie Rose byemezwa ko yari asanzwe atabanye neza n’umugabo we yicishijwe agatebe nk’uko uyu mwamwishe yabisobanye agira ati “Nayobye mu ntekerezo, igitekerezo kinzamo mpita mukubita agatabulete (tablette) ku gice cyo hejuru , nkoresha n’amaboko yanjye ndamwica.”
Karegeya na madamuwe yishe bari batuye mu gipangu cyabo bwite akaba ari nacyo yacukuyemo umwobo agahamba mo umugore we yarangiza akarenzaho kuhatera imboga za doodo.
Ubwo bariho bacukura aho umubiri wa Marie Rose uri
Karegeya ubwe yatangaje ko yemera ko yishe umugore we ku wa gatanu akoresheje agatebe n’amaboko ye.
Abaturanyi bari benshi bashaka kuza kureba
Spt Hitayezu Emmanuel Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mugi wa Kigali yatangaje ko ubu bwicanyi bushingiye ahanini ku makimbirane yo mu ngo.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140 ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.”
Ni agahinda gakomeye mu baturanyi
Umubiri wa Marie Rose bawuvanye mu mwobo Police irawujyana
Karegeya yavuze ko yamwicishije ‘tablette’ yo mu rugo ayimukubise mu mutwe maze akoresha amaboko ye mu kumurangiza
Umwobo yacukuye agahambamo umugore we amuzinze mu mashuka gusa
Source : Umuseke