• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Editorial 17 May 2016 Mu Mahanga

Muruzinduko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame agirira mu Karere ka Karongi yatashye ku mugaragaro uruganda rwa KivuWatt rutanga amashanyarazi avanywe muri Gaz Methane iba mu kiyaga cya Kivu.

Uyu ni umushinga ukozwe ugatanga umusaruro bwa mbere ku isi aho iyi gaz ivanwamo amashanyarazi ahabwa abaturage.

Uyu ni umushinga mugari ugamije kuzaba uha u Rwanda MegaWatt 100 z’amanshanyarazi mu 2020, ni umwe mu mishinga minini y’iterambere kandi y’umwihariko ku Rwanda.

U Rwanda ruracyafite ikibazo cy’amashanyarazi macye (MegaWatt 186 ubu), Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kongera amashanyarazi mu gihugu kuko ariyo mbarutso y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ubu bugomba kubakira ku bikorwa n’inganda.

Uruganda yatashye rumaze amezi atandatu rutangiye gutanga amashanyarazi mu kiciro cyarwo cya mbere (Phase I) iki kiciro cyagombaga gutanga MegaWatt 25, gusa byatangajwe ko ubu rutanga MW 26,2. Iki kiciro cya mbere cyatangiye kubakwa mu 2009.

Iki kiciro cya mbere cy’uyu mushinga ni ishoramari ry’ikigo cy’abikorera cy’abanyameri gihagaze imari ingana na miliyari 150 y’u Rwanda.

Phase II y’uyu mushinga izaba iha u Rwanda MW 75 bitarenze umwaka wa 2020, naho Phase III y’uyu mushinga ikazaba itanga yose hamwe amashanyarazi angana na MW 100.

Nyuma yo gufungura uru ruganda, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impombo zivana Gaz Methan ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi.

Gaz Methane iri muri iki kiyaga (nibura ku ruhande rw’u Rwanda) ngo ishobora gutanga MW 700 mu myaka 50 iri imbere. Iyi Gaz kandi ngo igenda yiyongera nk’uko byemejwe n’abakozi kuri uru ruganda.

-2812.jpg

Uruganda

-2813.jpg

Ikimenyetso ko rwatashywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

2016-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

Happy Independence Day

Happy Independence Day

Editorial 01 Jul 2016
Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Umuhanzi Doddy Uwihirwe yifashishije indirimbo atambutsa ubutumwa bwo kugarurira icyizere abanyarwanda.

Editorial 02 Jun 2021
Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Editorial 01 Jan 2023
Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Editorial 12 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru
IMIKINO

Incamake y’ibyaranze imikino mu mpera z’icyumweru

Editorial 21 Mar 2016
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 16 Mar 2022
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri
Mu Rwanda

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Editorial 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru