Muruzinduko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame agirira mu Karere ka Karongi yatashye ku mugaragaro uruganda rwa KivuWatt rutanga amashanyarazi avanywe muri Gaz Methane iba mu kiyaga cya Kivu.
Uyu ni umushinga ukozwe ugatanga umusaruro bwa mbere ku isi aho iyi gaz ivanwamo amashanyarazi ahabwa abaturage.
Uyu ni umushinga mugari ugamije kuzaba uha u Rwanda MegaWatt 100 z’amanshanyarazi mu 2020, ni umwe mu mishinga minini y’iterambere kandi y’umwihariko ku Rwanda.
U Rwanda ruracyafite ikibazo cy’amashanyarazi macye (MegaWatt 186 ubu), Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kongera amashanyarazi mu gihugu kuko ariyo mbarutso y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ubu bugomba kubakira ku bikorwa n’inganda.
Uruganda yatashye rumaze amezi atandatu rutangiye gutanga amashanyarazi mu kiciro cyarwo cya mbere (Phase I) iki kiciro cyagombaga gutanga MegaWatt 25, gusa byatangajwe ko ubu rutanga MW 26,2. Iki kiciro cya mbere cyatangiye kubakwa mu 2009.
Iki kiciro cya mbere cy’uyu mushinga ni ishoramari ry’ikigo cy’abikorera cy’abanyameri gihagaze imari ingana na miliyari 150 y’u Rwanda.
Phase II y’uyu mushinga izaba iha u Rwanda MW 75 bitarenze umwaka wa 2020, naho Phase III y’uyu mushinga ikazaba itanga yose hamwe amashanyarazi angana na MW 100.
Nyuma yo gufungura uru ruganda, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impombo zivana Gaz Methan ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi.
Gaz Methane iri muri iki kiyaga (nibura ku ruhande rw’u Rwanda) ngo ishobora gutanga MW 700 mu myaka 50 iri imbere. Iyi Gaz kandi ngo igenda yiyongera nk’uko byemejwe n’abakozi kuri uru ruganda.
Uruganda
Ikimenyetso ko rwatashywe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika