Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza, Intara y’Uburengerazuba, yataye muri yombi umugabo witwa Mbonimpa Jacques w’imyaka 30, akurikiranyweho icyaha cyo gutera ubwoba bagenzi be ko azabica, ngo kuko bari inyuma y’iyirukanwa rye mu kazi yakoraga.
Uyu Mbonimpa yirukanywe mu ruganda yakoragamo rutunganya Soya muri Kayonza kubera imyitwarire ye mibi, yishyiramo bagenzi be 4 ngo nibo bamugambaniye, atangira kubatera ubwoba ko azabica. Abo bagenzi be bagize ubwoba, bahita bajya kwishinganisha kuri Polisi.
Mu gutangira iperereza, Polisi yagiye kureba Mbonimpa ngo bamubaze niba koko atera ubwoba aba bagenzi be.
Nk’uko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana abitangaza, ngo abapolisi bageze iwe yanze kugira icyo avugana nabo, ahubwo yikingirana mu nzu.
Avuga uko byagenze, CIP Nsanzimana yavuze ati:”Ubwo abapolisi bari iwe bategereje ko asohoka cyangwa akemera kuvugana nabo, yarakinguye ashaka kwiruka baramufata, atangira gutera amahane ashaka kubakubita no kubakomeretsa, ariko byamubereye imfabusa kuko umugambi we bawuburijemo, baramufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.”
Yongeyeho ati:”Icy’igenzi ni uko twakijije ubuzima bw’aba bagenzi be yateraga ubwoba ko azica mbere y’uko iki cyaha kiba. Aba bagenzi be batekereje neza kubimenyesha Polisi kugirango ibatabare kandi turabibashimira. Turasaba n’abandi baturage ko igihe hari ubatera ubwoba babitumenyesha tukabatabara, bityo bazaba bagize uruhare mu kwicungira umutekano.”
CIP Nsanzimana yavuze ko icyaha Mbonimpa yakoze gihanwa n’ingingo ya 170 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho icyaha kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku mezi 2 ariko ntarenge 6, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000), kugeza kuri miliyoni imwe(1.000.000) ,cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP