Biratangaje kubona The New Vision giha rugali umuntu nka Kayumba ushinjwa iterabwoba ryahitanye imbaga y’abantu mu mujyi wa Kigali, abandi bakaba ibimuga ku maherere, mu numero yanditswe ku wa Gatandatu mu kiganiro kidasanzwe cyari ku mpapuro ebyiri, aho icyo kinyamakuru kiyushye icyuya cyigerageza kugaragaza Kayumba wataye urugamba nk’umudemokarate.
Iki kinyamakuru cya Leta ya Uganda kimaze kuba umuzindaro wa RNC n’abandi bose bifuza guharabika u Rwanda ni amateka yisubiramo kuko Si ubwambere Kayumba yigarurira iki kinyamakuru The New Vision n’Ubuyobozi bwacyo , ndibuka ubwo twajyaga tujya gucapisha Ibinyamakuru muri Uganda muri za 2006-7-8-9. Icyo gihe ibiciro mu Rwanda byari hejuru ho gato ku macapiro yo muri Uganda.
Ikinyamakuru Umuseso nacyo cyandikirwaga Kampala muri The New Vision binyuze kuri Col. Karegeya wari muri Afrika y’Epfo na Kayumba wari Ambasaderi mu Buhinde wari warahaye procuration Kabonero Charles na Didas Gasana bandikaga Umuseso nabo bayishyikiriza Robert Kabushenga ushinzwe production muri The New Vision, ibi nabyiboneye n’amaso yanjye, bikaba byarakozwe k’ubufatanye n’urwego rw’iperereza rya Uganda na Museveni, ikaba yari inkunga yahawe Ikinyamakuru Umuseso yo gucapa Copies 8.000 by’Umuseso buri cyumweru bitishyuye icapiro mu rwego rwo guharabika Perezida Kagame n’umuryango we. Ibi byakozwe hafi imyaka itatu kugeza ubwo Umuseso ufungwa.
Robert Kabushenga ushinzwe production muri The New Vision
Ikindi kimenyetso ni uko mu byumweru bibiri bishize, icyo Kinyamakuru The New Vision, cyanditse inkuru yari ikubiye mu cyiganiro cyari cyaragiranye na Leah Karegeya, umupfakazi wa Karegeya wari waritandukanije n’ubuyobozi waje kwitaba Imana mu mwaka wa 2014, mu gihugu cya Afurika Yepfo, mu gihe mbere yaho David Himbara na Tribert Rujugiro babaga biganje muri icyo cyinyamakuru, kandi ibyo biganiro bikaba byari mu buryo bwo kubaza no gusubiza.
Icyo Kinyamakuru cyikaba cyari cyimaze igihe gito cyandika inyandiko zishimagiza ubucuruzi bushingiye ku manyanga ya Tribert Rujugiro, uzwiho gutera inkunga mu buryo bw’amafaranga agatsiko k’iterabwoba kiyita Rwanda National Congress (RNC), intego yako rukumbi akaba ari uguhirika Guverinoma ya Kigali bifashisha ibikorwa by’ubugizi bwanabi.
Aba bose bagaragajwe haruguru, nibo bashinze kariya gatsiko gafite umuyobozi wako mu gihugu cya Afurika Yepfo Kayumba nk’umuyobozi wako kuva mu mwaka wa 2010.
Kugeza ubu, Kayumba ari ku rutonde nk’umukuru wuyu mutwe w’iterabwoba RNC, ariko mu byukuri, ni ingirwa muyobozi wawo, kuko atigeze atorwa.
Ibiganiro Kayumba agirana n’ibitangazamakuru bikaba ari uburyo umuntu ahita abona ko gahunda ariyo kugaragaza umutwe wa RNC nk’umutwe nyakuri wa politike, naho uwawushinze nka Kayumba akagaragazwa nk’umudemokarate, aharanira guhirika ubuyobozi bw’igitugu.
Ibi bikaba bigaragarira mu kibazo gikunda cyane kugarukwaho muri bene ibi biganiro nicyo gitangazamakuru New Vision, nabo bigometse ku buyobozi bwo mu Rwanda, ‘‘Ese kuki waje gushwana n’ubuyobozi ?”
Mu bisubizo byabo, ababa barimo gutanga ibiganiro wagirango baba barimo gusoma ibyanditswe ku rupapuro rumwe, bavuga ko baje kunaniranwa n’ubuyobozi bw’IKigali kubera ngo za politike zishingiye ku gitugu, bityo ngo bagafata umwanzuro wo guhunga igihugu.
Ikibazo cyingenzi batajya babazwa ni icyerecyeranye n’ibyaha RNC yakoreye ku butaka bw’URwanda
Ku ikubitiro, ubwo Kayumba n’umuhereza we nyakwigendera Patrick Karegeya bahungaga igihugu, basize bazambije ibintu.
Mu gutangira, Karegeya yajyaga avuga mu izina rya RNC, bityo avuga ko atangaje intambara n’uko bombi kuko bari bahuje imitekerereze bahunga igihugu.
Kandi koko ibyo biyemeje babishyize mu bikorwa, kuko hagati y’umwaka wa 2010-2013, hagiye haterwa za gerenade mu murwa wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, ari nako zahitanaga ubuzima bw’inzirakarengane. Ibi bitero bikaba byarategurwaga na RNC ya Kayumba
Tugarutse kuri bya biganiro, umuntu yavanamo ko iyi ari gahunda n’ingamba byafashwe na Guverinma ya Uganda kugirango ibamenyekanishe ku rwego mpuzamahanga, ari nako ibatera ingabo mu bitugu kugirango bazabone uko batera URwanda.
Ikiganiro cya Kayumba yagiranye n’Ikinyamakuru The New Vision cyari cyigamije kugira igihugu cya Uganda umwere ku birebana n’ubucokozi bwabereye Kisangani ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hafi imyaka 20 ishize.
Tugarutse kuri Kayumba n’ibimuranga nk’umudemokarate, Perezida Paul Kagame yabivuze neza mu kiganiro yigeze kugirana n’Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda The Daily Monitor.
Nkuko Perezida Kagame yabivuze, “ Ngo ntibyari bisanzwe ko Kayumba akomeza kwihanganira politike zishingiye ku gitugu mu gihe cyakabakabaga imyaka 20, atagize ukwivovota uko ariko kose abinyujije mu buryo busanzwe bwagenwe, ariko ahitamo kubivuga ari uko amaze guhunga.
“Nta n’ikintu na kimwe cyangwa se ngo avuge icyimenyetso cyigaragaza ko abantu batagomba kuvuga ibi bari ku mutima.
“Uwo wabaza wese, haba muri RPF ndetse no mu ko yaba yarigeze kumva Kayumba avuga ku cyibazo na kimwe yari afite ntawe,” amagambo yavuzwe na Perezida Kagame.
Mur’icyo gihe cyose byari bizwi ko ari umwe mu ngabo, kandi izo ngabo ari igice cyiyi guverinoma: icyi gice cya RPF arimo kugenda avuga ngo cyirikugenda gicika intege, bikaba ari ibyigeze kuvugwa na Perezida Kagame
Mu byukuri, nkuko Perezida yabivuze, kugaragaza ukwihangana kwa RPF n’ingabo z’URwanda nuko Kayumba yahamagawe inshuro nyinshi ku birebana n’ibibazo berecyeranye n’imyitwarire ye.
Perezida akaba yaragize ati: Iyaba abantu bo muri RPF cyangwa se no mu ngabo bicaranye na Kayumba bakamubaza ibintu bike bamuziho, nibyo yajyaga akora nibyo yaba yarajyaga avuga, cyangwa ngo abibwire abandi.
Nkuko byigeze kugaragazwa n’umuvugizi w’ingabo muri Nyakanga 2010, ntabwo Kayumba yananiwe gusa n’imyitwarire myiza kuko byari byitezwe, ahubwo yanahisemo kugambanira urwego yari ashinzwe gukorera.
Muri icyi gihe cyose nk’umukuru w’ingabo za RPA ntiyarangwaga n’amatiku gusa, ahubwo hiyongeragaho n’ubusambo, kwikundisha ku basirikare, kudakorera mu mucyo, kurema udutsiko mu ngabo n’ibindi…
Mu bantu bose, Kayumba ari mu bakuru b’ingabo bakeya bumvaga ko nyuma yo kubohora igihugu igihe cyabo cyo kurya cyari cyigeze bityo bakaba barumvaga ko bagombaga gusahura nta nkomyi nta no kubibazwa.
Ibi bikaba bitaragombaga gushoboka, bityo batangira kutajya bumvikana.
Mbere ya byose batsinzwe n’ikizamini cyijyanye no kubazwa ibyo babaga bakoze.
Bikaba bigomba kumenywa uko kuba ikinyamakuru New Vision cyirimo gukoreshwa puropaganda za RNC.
Bikaba bizwi neza ko LONI nyuma yo gukora iperereza mu mpera z’umwaka ushize yagaragaje imikoranire ya hafi hagati ya Uganda na RNC, aho Uganda yafashaga RNC mu kwinjiza abarwanyi no kubaha ubundi bufasha bunyuranye.
Birazwi ko Uganda ifasha iyi mitwe nka RNC, mu rwego rwo kugirango ihungabanye ituze ritari ry’URwanda gusa, ahubwo na DRC.
Ibi kandi bikaba byaraje gushimangirwa nabahoze muri FDLR umutwe witerabwoba nawo, baherutse gufatirwa muri DRC, ubwo baturukaga mugihugu cya Uganda.
Uko ari babiri, umuvugizi Ignace Nkaka,uzwi nka La Forge FilsBazeye, na Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo, wari ukuriye iperereza muri FDLR – bakaba baremeje ko aba Banyarwanda bigometse kuri guverinoma babona inkunga iturutse muri Uganda.