Sande Charles bakunze kwita Mugisha Robert akaba yarigeze kuba umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aravugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu karere no muri Afurika y’epfo , biravugwa ko ari umwe mu byegera bya hafi bya kayumba Nyamwasa akaba ubu akora ibikorwa byo gutoteza no gufatisha abo RNC yita abanzi bayo.
Muri iki gihe hari imwe mu miryango y’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ikomeje gutabaza ivuga ko ikomeje kubura bamwe mu babo ngo kandi akenshi ugasanga ababura ababo ari abantu bigeze kujya bashakwa n’abayoboke ba Kayumba Nyamwasa babasaba ubufatanye bakabyanga.
Amakuru afitiwe gihamya agaragaza ko kuri iyi minsi hari abasore bakunze gushukwa n’uyu Sande bizezwa kuzabona ubuzima bwiza , bakajyanwa mu bikorwa bya RNC biherereye muri Congo (DRC) ahitwa i Minembwe.
Ngo uyu Sande na bagenzi be bafatanya batwara aba basore babanyujije mu bihugu nka Tanzania, Burundi, nyuma bakambuka bajya muri Congo i Minembwe.
Raporo ya MONUSCO yo mu kwezi kwa kane igaragaza bamwe mu basore bashutswe bakajyanwa muri ibi bikorwa RNC yita ibya gisirikare ariko nyuma bagakoreshwa imirimo irimo no gukora mu birombe by’amabuye ariko nyuma bakaza gutoroka.
Bamwe muri abo hari abitwa; Jean Claude, Silva na Sudi.
Nkuko bigaragara mu kinyamakuru nka inyenyeri nuko itsinda ry’abantu Kayumba Nyamwasa akunze gushora muri ibi bikorwa byo gutwara abasore muri DRC ndetse no kugambanira abatemeye kuyoboka RNC harimo uyu Sande Charles twavuze haruguru, Ben Rutabana, na we wabaye umusirikare muto mbere y’uko ahunga igihugu akajya kuba mu Bubiligi, Frank Ntwari uba muri Afurika y’epfo akaba ari na muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bayoboke ba RNC.
Ubu bushukanyi bw’aba tuvuze n’abandi bakorana bukwiye kwirindwa kuko bugamije kujyana abana b’urubyiruko mu bintu bitabafitiye akamaro ahubwo bagamije inyungu zabo bwite.
Leta y’u Rwanda ikwiye kuvugana n’ababishinzwe mu bihugu bituranyi maze ibi bikorwa bigayitse byo guhiga abanyarwanda, urubyiruko rugatwarwa mu mitwe yitwara gisirikare yo muri Congo/DRC bigahagarara ndetse abo Kayumba Nyamwasa akoresha bagatabwa muri yombi bakabibazwa.
Kayumba Nyamwasa
Cyiza D.