Muri politiki y’igihugu icyo ari cyose hari imyitwaririre idahwitse umunyapolitiki cyangwa umuyobozi mukuru w’urwego runaka yagira byanze bikunze ikamukoraho. Iyo myitwarire mvuga ni nko kugambanira igihugu cyangwa kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’ikindi gihugu bigamije kubangamira igihugu cyawe.
Ingaruka z’imyatwarire nk’iyo nizo zagiye ziba nko kuri Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo, urugamba rwa FPR inkotanyi ruba, yagiye aba mu myanya yamwemereraga gutanga ibitekerezo bikanumvikana. Aho igihugu kibohorewe yokamwe n’imico yo kugambana, gucyeza abami babiri n’ubusambo mu buryo butagira igipimo.
Kugambana no gucyeza abami babiri
Ubundi gucyeza abami babiri ni imvugo igaragaza umuntu wumva amabwiriza avuye ku buyobozi bw’ikindi gihugu, uwayahawe akayubaha ndetse akayarutisha amabwiriza n’umurongo w’imiyoborere y’ubuyobozi bwe. Ibyo nibyo byaranze Kayumba Nyamwasa mu myanya yose yagiye ahabwa. Bikaba byaranageze aho nko mu mwaka wa 2000, ikiganiro gisanzwe abantu baganiraga muri imwe mu mirwa mikuru y’ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane I Kampala muri Uganda, bamwe bakanemeza ko Kayumba Nyamwasa ngo ari “an Alternative to Paul Kagame”, bivuze umuntu ugomba gusimbura Perezida Kagame.
Hari abantu muri uwo murwa w’icyo gihugu ngo bashakaga guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kayumba Nyamwasa rero yari umufatanyabikorwa w’iyo gahunda yinjiyemo ikaba yaranagombaga ngo kumufasha kuzaba ariwe muyobozi w’ u Rwanda.
Icyari amayobera ariko ni uko bamwitaga “an alternative to Kagame”, bivuze uwasimbura Kagame, Kagame ubwe atari yaba Perezida kuko yari Visi Perezida, Perezida ari Pasiteri Bizimungu.
Mu yandi magambo bamwe mu bayobozi mu murwa w’igihugu cyavuzwe haruguru, ni abantu ngo bicara bakumva batishimiye ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse bakaba batanahwema gupanga gahunda yo kugirira nabi u Rwanda.
Ni muri urwo rwego ngo hari n’uwigeze kuvuga ngo bagomba “kwicira umushwi mw’igi”, akaba ngo yaravugaga ko Ubutegetsi bwa FPR buriho mu Rwanda bwagombaga kunanizwa bukijyaho, bukaba bwaragombaga kuvanwaho burundu.
Icyambu cy’izo gahunda cyari Kayumba Nyamwasa, akaba yari yarabyemeye, cyane ko ngo bamubonagamo umuntu wakuraho ubutegetsi bwa FPR akayobora u Rwanda.
Ibyo ariko ngo byasabaga “formule”, ni ukuvuga uburyo byakorwamo: Kayumba rero kugirango ngo akureho ubutegetsi ngo yagombaga kwifashisha uburyo butatu:
Ubwa mbere kwari ugukoresha “Formule” ngo yakoreshejwe na Blaise Compaore wo muri Bukinafaso agambanira, akanica Thomas Sankara. Kayumba ngo yari buteze imidugararo akaba yahitana abamukuriye kandi batifuzwaga n’abo bajyanama be.
“Formule” ya kabiri: Bwari uburyo yise “Habyalinama – Kayibanda Formula” aho yashakaga gucamo kabiri inzego n’abanyarwanda, akagira abamuri inyuma noneho igice cye ngo kikarusha imbaraga igisigaye maze agafata ubutegetsi akuyeho abasigaye ndetse akaba yanabakoresha icyo ashaka cyangwa icyo abo akorera bashaka.
Uburyo bwa gatatu ngo ari nabwo bwanyuma ni gushinga umutwe urwanya Leta abo banyamahanga bakumushyigikira akaba yakuraho ubutegetsi mu buryo bw’intambara.
Ubundi urebye aho isi igeze izo “formule” sizo zafasha umuntu kuba Perezida ahubwo abakoreha Kayumba ngo hari ikintu bamuvumbyemo bashakaga kwifashisha ngo basenye u Rwanda.
Kayumba bamubonyemo kuba umuntu w’igisambo kandi w’igihubutsi. Kuburyo kumwizeza amafaranga byatumaga yemera kugambanira igihugu. Kayumba Nyamwasa ubundi nta muntu atagambanira. Muri iyi minsi bizwi ko yagambaniye umuryango we bwite akaba yarashatse undi mugore w’umuzulukazi, agata uwe bwite, bikaba byaratumye umogore we nawe yirwanaho akishikira imibereho yica itegeko rya gatandatu mu y’Imana Ntugasambane).
Kuba igisambo kwa Kayumba jye nabibonye umunsi umwe: u Rwanda rikimara kubohozwa umugore wa Kayumba yashinze akabari kuri aeroport I Kigali noneho biza kugaragara ko akabari kadakwiye kuko gashobora guteza umutekano mucye abagenzi n’ibikorwa by’ikibuga. Nyirakabari yasabwe kugafunga ariko umugabo araburana, ararakara ngo avuga ngo”ubuse twarwaniye iki ? n’ibindi. Ibi byanyeretse ko inyungu z’amafaranga nizo yashyiraga imbere mbere y’umutekano w’igihugu.
Ikindi abakoreshaga Kayumba bamuvumbuyemo ni uko Kayumba Nyamwasa ari umuntu wemera ibintu bidafatika, akaba muri izo nzira z’ubugambanyi yari yaranayobotse abapfumu ngo bamwizezaga ibitangaza.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “nta murozi wabuze umukarabya”. Umuntu wemera kugambanira igihugu cye, umuntu w’igisambo, umunywanyi w’abapfumu (Kayumba), abo banyamahanga ntabundi butore bamubonamo ahubwo ni ugushaka kumukoresha. Ariko ngo iyo umukarabya akarabya umurozi, akoresha amazi akonje, ariko uwo umurozi atarogera abantu uko umukarabya abyifuza, ubutaha aramuhindurira “akamukarabya mu mazi abira”. Sinerekwa ndagena.
Emmanuel – Kigali