Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga i Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwategetse ikurwaho ry’ubuhunzi bwari bwarahawe Faustin Kayumba Nyamwasa, bivuze ko agomba gutangira gusaba ubuhungiro bundi bushya.
Uyu ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu, aho ushyira ihurizo rikomeye kuri Kayumba ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko Afurika y’Epfo ikaba yari ikimucumbikiye.
Nk’uko Ikigo cy’Itangazamakuru cya Afurika y’Epfo, SABC, cyabitangaje, uyu mwanzuro wemejwe mu bujurire uvuze ko Kayumba agomba kongera guhera hasi asaba ubuhunzi, mu gihe n’ubuyobozi bugomba kongera gusuzuma niba yaguma muri icyo gihugu cyangwa akirukanwa ku butaka bwacyo.
Umuryango uhagarariye abimukira n’impunzi (CORMSA) uri inyuma y’iki kirego, uheruka kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire, usaba ko Nyamwasa yamburwa ubuhunzi kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’intambara.
Ni nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwabanje kuregerwa, ariko rukima amatwi ibyo CORMSA isaba, rugashyigikira icyemezo cya guverinoma ya Afurika y’Epfo yahaye Kayumba uburenganzira bw’impunzi mu 2010.
Kayumba Nyamwasa
Kayumba yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Mu 2011 nibwo uyu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Mbere y’uko Umucamanza Azhar Cachalia atangaza umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatatu, impande zaburanaga zagiye impaka igihe kigera ku isaha yose. Nyuma yateruye avuga ko “Umwanzuro wafashwe muri Kamena 2010 wo guha ubuhunzi Kayumba Nyamaswa hashingiwe ku itegeko rigenga impunzi, usubiwemo kandi ukaba uvanyweho.”
Umuryango wa Kayumba Nyamwasa wari witabiriye urubanza rwe, ukaba watunguwe ukimara kumva umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.
Cyiza Davidson