• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Editorial 06 Jun 2017 ITOHOZA

Nyuma yaho Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga i BLOEMFONTEIN muri Afurika y’Epfo rutegetse ikurwaho ry’ubuhunzi bwari bwarahawe Faustin Kayumba Nyamwasa, amakuru amaze kutugeraho nuko yatangiye kwaka ubuhungiro hirya nohino ngo arengere ubuzima bwe buri mu marembera kubera umujinya w’icyo cyemezo noneho bigakubitiraho n’imibereho mibi asangwanywe.

Kayumba Nyamwasa aherutse kubwira BBC Gahuza miryango ishami ry’ikinyarwanda aho yavuze ko nubwo Africa y’Epfo imwambuye ubuhunzi atazava muri iki gihugu ahubwo agiye gushaka ubundi buryo bwo kuhaba acengana n’abayobozi n’abacunga umutekano.

Kayumba yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Mu 2011 nibwo uyu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

-6753.jpg

Kayumba Nyamwasa akerakera

Umuryango uhagarariye abimukira n’impunzi (CORMSA)niwo uri inyuma y’iki kirego, uheruka kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire, usaba ko Nyamwasa yamburwa ubuhunzi kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’intambara.

Mbere y’uko Umucamanza Azhar Cachalia atangaza umwanzuro w’urukiko, impande zaburanaga zagiye impaka igihe kigera ku isaha yose. Nyuma yateruye avuga ko “Umwanzuro wafashwe muri Kamena 2010 wo guha ubuhunzi Kayumba Nyamaswa hashingiwe ku itegeko rigenga impunzi, usubiwemo kandi ukaba uvanyweho.”

Imikoranire ya hafi ya Kayumba na Kanziga

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Kayumba yandikiye umupfakazi Agathe Kanziga amusaba kumuhesha ubuhungiro mu gihugu cy’ubufaransa, Agathe amaze imyaka 20 mu Bufaransa atarahabwa ubuhungiro, nawe aracyaburana ngo akurirweho ibirego akurikiranyweho byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi; jenoside yateguwe ahanini n’ingoma y’umugabo we n’abambari be.

Faustin Kayumba warwaniriye igihugu cye, agahara ubuzima bwe agamije kubohora u Rwanda ngo we n’urubyaro rwe bazabe mu gihugu cyuje amahoro n’ituze, yaje kwiyemeza kuba umwanzi warwo ku mugaragaro, kuri ubu akaba akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba birimo kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu bya gerenade hirya no hino mu gihugu, agamije kwica no kubuza umudendezo abo basangiye urwa Gasabo n’ibindi bisa bityo.

-6752.jpg

Agathe Kanziga umupfakazi wa Habyarimana

Kuri ubu, Kayumna Nyamwasa asigaje Agathe Kanziga nk’umutabazi mu bibazo arimo cyane ko n’umugorewe Rosette yigaruriwe n’aba generale bo muri Mozambique. Ibi abikoze ngo arebe ko yahabwa aho kurambika umusaya mu masaziro ye. Kayumba arigutakambira uyu mupfakazi muri iyo nyandiko ye ngo amusabire ubuhungiro abafaransa bari inshuti z’umugabo we. Ese mama bizacamo reka tubitege amaso.

Ku muntu uzi amateka y’igihugu akamenya impamvu yatumye FPR Inkotanyi ihaguruka kubohora u Rwanda, kumva Kayumba Nyamwasa ajya kwiyegereza Kanziga no gutanga ubuhamya mu byindege y’umugabo we bitanga isura yuzuye y’ubugwari. Uwabasha guhura nawe yamubaza kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakuze bakunda kubaza umuntu iyo akoze igikorwa kigayitse, gihabanye cyane n’uko yari asanzwe azwi, “Niko Kayu … ni wowe ukoze ibyo!”.

Abakunda u Rwanda bari mu rugamba rufite intero igira iti “Demandons au Ministre de l’Intérieur, Monsieur Bernard CAZENEUVE de refuser tout visa d’entrée sur le territoire Français!, tugenekereje mu Kinyarwanda, “Dusabe Minisitiri w’Umutekano, Bwana Bernard Cazeneuve, kudaha (Kayumba) uruhushya urwo ari rwo rwose rwo kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa”.

Cyiza D.

2017-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Editorial 20 Oct 2021
Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Perezida Museveni Yaburiwe Ko Nadafungura Gen Kayihura Bizamugiraho Ingaruka Zikomeye

Editorial 30 Jul 2018
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Editorial 18 Jan 2023
Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Editorial 14 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi
Mu Mahanga

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Editorial 22 Jun 2016
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022
Amakuru

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Editorial 20 Sep 2022
Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo
Amakuru

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Editorial 06 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru