Nyuma yaho Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga i BLOEMFONTEIN muri Afurika y’Epfo rutegetse ikurwaho ry’ubuhunzi bwari bwarahawe Faustin Kayumba Nyamwasa, amakuru amaze kutugeraho nuko yatangiye kwaka ubuhungiro hirya nohino ngo arengere ubuzima bwe buri mu marembera kubera umujinya w’icyo cyemezo noneho bigakubitiraho n’imibereho mibi asangwanywe.
Kayumba Nyamwasa aherutse kubwira BBC Gahuza miryango ishami ry’ikinyarwanda aho yavuze ko nubwo Africa y’Epfo imwambuye ubuhunzi atazava muri iki gihugu ahubwo agiye gushaka ubundi buryo bwo kuhaba acengana n’abayobozi n’abacunga umutekano.
Kayumba yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Mu 2011 nibwo uyu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Kayumba Nyamwasa akerakera
Umuryango uhagarariye abimukira n’impunzi (CORMSA)niwo uri inyuma y’iki kirego, uheruka kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire, usaba ko Nyamwasa yamburwa ubuhunzi kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’intambara.
Mbere y’uko Umucamanza Azhar Cachalia atangaza umwanzuro w’urukiko, impande zaburanaga zagiye impaka igihe kigera ku isaha yose. Nyuma yateruye avuga ko “Umwanzuro wafashwe muri Kamena 2010 wo guha ubuhunzi Kayumba Nyamaswa hashingiwe ku itegeko rigenga impunzi, usubiwemo kandi ukaba uvanyweho.”
Imikoranire ya hafi ya Kayumba na Kanziga
Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko Kayumba yandikiye umupfakazi Agathe Kanziga amusaba kumuhesha ubuhungiro mu gihugu cy’ubufaransa, Agathe amaze imyaka 20 mu Bufaransa atarahabwa ubuhungiro, nawe aracyaburana ngo akurirweho ibirego akurikiranyweho byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi; jenoside yateguwe ahanini n’ingoma y’umugabo we n’abambari be.
Faustin Kayumba warwaniriye igihugu cye, agahara ubuzima bwe agamije kubohora u Rwanda ngo we n’urubyaro rwe bazabe mu gihugu cyuje amahoro n’ituze, yaje kwiyemeza kuba umwanzi warwo ku mugaragaro, kuri ubu akaba akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba birimo kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu bya gerenade hirya no hino mu gihugu, agamije kwica no kubuza umudendezo abo basangiye urwa Gasabo n’ibindi bisa bityo.
Agathe Kanziga umupfakazi wa Habyarimana
Kuri ubu, Kayumna Nyamwasa asigaje Agathe Kanziga nk’umutabazi mu bibazo arimo cyane ko n’umugorewe Rosette yigaruriwe n’aba generale bo muri Mozambique. Ibi abikoze ngo arebe ko yahabwa aho kurambika umusaya mu masaziro ye. Kayumba arigutakambira uyu mupfakazi muri iyo nyandiko ye ngo amusabire ubuhungiro abafaransa bari inshuti z’umugabo we. Ese mama bizacamo reka tubitege amaso.
Ku muntu uzi amateka y’igihugu akamenya impamvu yatumye FPR Inkotanyi ihaguruka kubohora u Rwanda, kumva Kayumba Nyamwasa ajya kwiyegereza Kanziga no gutanga ubuhamya mu byindege y’umugabo we bitanga isura yuzuye y’ubugwari. Uwabasha guhura nawe yamubaza kimwe mu bibazo Abanyarwanda bakuze bakunda kubaza umuntu iyo akoze igikorwa kigayitse, gihabanye cyane n’uko yari asanzwe azwi, “Niko Kayu … ni wowe ukoze ibyo!”.
Abakunda u Rwanda bari mu rugamba rufite intero igira iti “Demandons au Ministre de l’Intérieur, Monsieur Bernard CAZENEUVE de refuser tout visa d’entrée sur le territoire Français!, tugenekereje mu Kinyarwanda, “Dusabe Minisitiri w’Umutekano, Bwana Bernard Cazeneuve, kudaha (Kayumba) uruhushya urwo ari rwo rwose rwo kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa”.
Cyiza D.