• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Editorial 02 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hashize amezi hafi atatu, Ben Rutabana, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC aburiwe irengero ; kuva yabura, ni ubwa mbere Ubuyobozi bwa RNC buhagarariwe na Gervais Condo na Frank Ntwali, Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC bahuriye mu kiganiro kimwe n’umuvandimwe wa Ben Rutabana ariwe Emerence Kayijuka. Baganiraga na Jean Claude Mulindahabi wa Radiyo Urumuri. Emerence yiyongereye kuri Mukamugemanyi wavuganye na Kayumba Nyamwasa tariki ya 3 Ukwakira 2019, ubwo yabwiraga Ijwi ry’Amerika ko Kayumba yamubwiye ko nawe ahangayikishijwe na Rutabana ariko ko atigeze abibona ahubwo ari ikinamico ko ari Kayumba washimuse musaza wabo.

Umuryango wa Rutabana ukomeje kwemeza ko yashimuswe na Kayumba Nyamwasa kuko atigeze amupfukamira mu byemezo yafataga nk’umuyobozi, kuko ari umunyagitugu ndetse bikiba mu minsi ya mbere Kayumba Nyamwasa yababwiraga ko ahari nta kibazo afite, bakomeje kubaza, Kayumba Nyamwasa yababwiye ko bari gutiza « umwanzi » umurindi ubundi birangira abirengagije ku mugaragaro, aho Nyamwasa atagishaka kumva izina Rutabana. Emerence yongeyeho ko Kayumba Nyamwasa ashishikajwe no kuvugako ko Rutabana yari virus muri RNC ndetse ko yangaga abahutu. Umuryango wa Rutabana washoje uvuga ko bagiye gushyira Kayumba mu rubanza.

Gervais Condo, umwe mu Bahutu ba Kayumba Nyamwasa, yavuzeko ibura rya Rutabana barimenye batinze ndetse ko ajya gufata urugendo ntabwo yabamenyesheje. Condo yagaragaje urugendo rwa Rutabana nkaho ari igikorwa cyo gusuzugura. Mu kwikura mw’isoni kubera ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Rutabana ko yafatishijwe na Frank Ntwali, na Kayumba Rugema ; Condo Gervais, yarasirisimbye avuga ko Frank Ntwali na Kayumba Rugema batarigera bakandagira mu gihugu cya Uganda. Ni agahomamunwa cyane cyane ko bizwi ko Ntwali na Rugema bagenda Uganda nk’abagenda iwabo. Condo yavuzeko abazi iby’urugendo rwa Ben ari ba « Somambike »

Frank Ntwali we abajijwe ibya Rutabana , kuko umuryango we ariwe uvuga ko wamushimuse , yazanye ikinamico avuga ko ari ibyanditswe na Rushyashya nawe avuga nka Condo ko Rutabana atari muri gahunda ya RNC ndetse ko atigeze agera muri Uganda. Aho kugirango asubize umuryango wa Rutabana yavuzeko ari Leta y’u Rwanda ibivuga nkaho bashiki ba Rutabana bakorera Leta y’u Rwanda. Ntwali yakomeje guhatwa ibibazo kuri Rutabana ariko we igisubizo cyari ko byavuzwe na Kigali na Rushyashya. Ntwali yashoje avuga ko atazi iby’ingendo za Rutabana nkuko na Rutabana atazi iby’ingendo ze.

Ibura rya Rutabana ryongeje akaduruvayo kari gasanzwe muri RNC dore ko benshi bahisemo kuyivamo aha twavuga nka Jean Paul Turayishimye, ndetse na komite zo hirya no hino zirasezererwa izindi zirasezera. Hari nizishyizeho.

Usibye kutabona ibisubizo babajijwe kuri Rutabana, Gervais Condo na Frank Ntwali mu bisubizo byabo bashinyaguriraga umuryango wa Rutabana. Ngurwo urukundo n’ubumwe byo muri RNC.

2019-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Editorial 30 Aug 2017
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Editorial 09 May 2016
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI wa  Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, ibikoresho bya RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 02 Mar 2020
Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu  kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere
Mu Mahanga

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Editorial 26 Feb 2017
Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe
INKURU NYAMUKURU

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Editorial 13 Apr 2018
Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!
Amakuru

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Editorial 10 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru