Amakuru aturuka muri Afrika y’epfo aravuga ko Kayumba Nyamwasa wakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda, gufungwa imyaka 24, yatangiye gusaba ubuhungiro mu gihugu cy’Ubufaransa.
Aba sesengura ibya Politiki y’u Rwanda n’ubufaransa bavuga ko kenshi u Bufaransa bwateze u Rwanda imitego inyuranye, hifashishijwe raporo zitandukanye zituruka mu miryango mpuzamahanga bufitemo ijambo rikomeye.
Abasesenguzi kandi bagaragaza ko u Bufaransa buri ku isonga mu gukingira ikibaba Kayumba Nyamwasa na FDLR, kuko bafatwa nk’iturufu bushobora kwifashisha mu guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Aya makuru aje nyuma y’aho Itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa wahungiye muri icyo gihugu mu 2010.
Ihuriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.
Gen. Kayumba Nyamwasa na Perezida Francois Hollande
Umwanditsi wacu