Muri 2010, Leta y’u Rwanda binyuze ku muvugizi w’ingabo icyo gihe wari Lt Col Jules Rutaremara yatangaje ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bari gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda harimo na FDLR. Yongeyeho ko ibyo bazakora byose bitazabahira.
Hadaciye kabiri, Itsinda ry’abahanga bashyizweho na LONI batangaje raporo yabo mu kwezi k’Ukuboza 2010 aho yavugaga birambuye uburyo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bakorana n’imitwe yitwaje intwaro bashaka guhungabanya u Rwanda (soma raporo hagati y’ibika bya 63-173). Icyari gishishikaje Karegeya na Kayumba kwari uguhuza imitwe yarwanyaga leta ya Kongo igahurira hamwe harimo niya FDLR; LONI yemeje ko umutwe wa Federal Republican Forces wemeye kwihuza nuwa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) ibi byose bikozwe na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.
Twibukiranyeko Patrick Karegeya yanze abamucungira umutekano muri Afurika yose kugirango abone uko azenguruka akarere ashaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi byose babikoraga kugirango iyo mitwe izihuze na FDLR. LONI kandi ikomeza ivuga muri iyo raporo ko FDLR yari ifite amabuye y’agaciro menshi muri uwo mwaka, Karegeya mu nshingano ze harimo no kuyashakira isoko. Muri ayo mabuye kandi LONI muri raporo yayo ya 2010 yemezako FDLR yari ifite Uranium nyinshi ikoreshwa mu gucura intwaro za kirimbuzi.
Mu mwaka wa 2009, u Rwanda na Kongo bafatanyije mu bikorwa byo kurwanya FDLR, n’abasirikari ba CNDP yari iyobowe na Laurent Nkunda binjizwa mu gisirikari cya Leta. Abo basirikari bakomoka muri Kivu y’amajyaruguru bakaba banavuga ikinyarwanda, LONI yemezako Patrick Karegeya yabaganirizaga ababwira kwihuza n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nkuko bamwe babyiyemereye. Muri icyo gihe ikinyamakuru cyakoreraga kuri Internet cyitwa “The Exposer” cyakurikiranaga ingendo za Karegeya muri Kongo aho cyari cyanditse umutwe w’inkuru uvuga ngo “What is Karegeya doing in Kinshasa?”
Nyuma ya raporo ya LONI yavuze birambuye ibikorwa bya Karegeya, na Kayumba, bahiye ubwoba bandika Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuguruza ariko bibagirwa ko raporo ya LONI bari bafite ibimenyetso. Nyuma yiyo raporo kandi ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano byarakomeje.
Nyuma y’imyaka umunani, Ukuboza 2018, LONI yongeye gutangaza raporo igaragaza ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa muri Kongo aho yari afite ingabo zibumbiye mu mutwe uzwi nka P5. Perezida mushya wa Kongo Etienne Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Kongo zagabye ibitero simusiga ku ngabo za Kayumba, uwari umukuru wabo ariwe Maj (Rtd) Habib Madhatiru arafatwa, abenshi baricwa. Biragaraga ko Kayumba Nyamwasa yaba yabonye isomo muri Kongo nyuma y’imyaka icyenda ahunahunayo nubwo ari ikigwari yohereza abandi we nabo mu muryango we akabashyira kure y’umuriro.