• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Editorial 07 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Muri 2010, Leta y’u Rwanda binyuze ku muvugizi w’ingabo icyo gihe wari Lt Col Jules Rutaremara  yatangaje ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bari gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda harimo na FDLR. Yongeyeho ko ibyo bazakora byose bitazabahira.

Hadaciye kabiri, Itsinda ry’abahanga bashyizweho na LONI batangaje raporo yabo mu kwezi k’Ukuboza 2010 aho yavugaga birambuye uburyo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bakorana n’imitwe yitwaje intwaro bashaka guhungabanya u Rwanda (soma raporo hagati y’ibika bya 63-173). Icyari gishishikaje Karegeya na Kayumba kwari uguhuza imitwe yarwanyaga leta ya Kongo igahurira hamwe harimo niya FDLR; LONI yemeje ko umutwe wa Federal Republican Forces wemeye kwihuza nuwa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) ibi byose bikozwe na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.

Twibukiranyeko Patrick Karegeya yanze abamucungira umutekano muri Afurika yose kugirango abone uko azenguruka akarere ashaka icyahungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi byose babikoraga kugirango iyo mitwe izihuze na FDLR. LONI kandi ikomeza ivuga muri iyo raporo ko FDLR yari ifite amabuye y’agaciro menshi muri uwo mwaka, Karegeya mu nshingano ze harimo no kuyashakira isoko. Muri ayo mabuye kandi LONI muri raporo yayo ya 2010 yemezako FDLR yari ifite Uranium nyinshi ikoreshwa mu gucura intwaro za kirimbuzi.

Mu mwaka wa 2009, u Rwanda na Kongo bafatanyije mu bikorwa byo kurwanya FDLR, n’abasirikari ba CNDP yari iyobowe na Laurent Nkunda binjizwa mu gisirikari cya Leta. Abo basirikari bakomoka muri Kivu y’amajyaruguru bakaba banavuga ikinyarwanda, LONI yemezako Patrick Karegeya yabaganirizaga ababwira kwihuza n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda nkuko bamwe babyiyemereye. Muri icyo gihe ikinyamakuru cyakoreraga kuri Internet cyitwa “The Exposer” cyakurikiranaga ingendo za Karegeya muri Kongo aho cyari cyanditse umutwe w’inkuru uvuga ngo “What is Karegeya doing in Kinshasa?”

Nyuma ya raporo ya LONI yavuze birambuye ibikorwa bya Karegeya, na Kayumba, bahiye ubwoba bandika Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuguruza ariko bibagirwa ko raporo ya LONI bari bafite ibimenyetso. Nyuma yiyo raporo kandi ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano byarakomeje.

Nyuma y’imyaka umunani, Ukuboza 2018, LONI yongeye gutangaza raporo igaragaza ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa muri Kongo aho yari afite ingabo zibumbiye mu mutwe uzwi nka P5. Perezida mushya wa Kongo Etienne Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Kongo zagabye ibitero simusiga ku ngabo za Kayumba, uwari umukuru wabo ariwe Maj (Rtd) Habib Madhatiru arafatwa, abenshi baricwa.  Biragaraga ko Kayumba Nyamwasa yaba yabonye isomo muri Kongo nyuma y’imyaka icyenda ahunahunayo nubwo ari ikigwari yohereza abandi we nabo mu muryango we akabashyira kure y’umuriro.

2019-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Akabaye icwende ntikoga , Uganda iranze ibaye indiri y’ibigarasha n’igicumbi cy’ibinyoma bigamije guharabika u Rwanda

Editorial 08 Aug 2020
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Editorial 02 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru
Mu Rwanda

Murekezi Anastase asimbuye Cyanzayire kuba Umuvunyi Mukuru

Editorial 31 Aug 2017
Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe
Amakuru

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Editorial 09 Nov 2022
Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Editorial 06 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru