• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kenneth Roth ni Umunyamerika wategekaga umuryango Human Rights Watch kuva mu mwaka w’ 1993.  N’ubwo yari amaze imyaka 29 yose yica agakiza, ntibyamuteraga isoni kwibasira benshi mu bayobozi, cyane cyane abo muri Afrika, abashinja kugundira ubutegetsi, kandi bo nibura baratowe n’abaturage.

Amakuru atugeraho arahamya ko  Kenneth Roth yari ageze habi cyane kubera igitutu cy’ibihugu yahoraga atoteza, nka Israel, Uburusiya, n’ Ubushinwa, maze arekura ubuyobozi   by’amaburakindi.

Ubundi Human Rights Watch ishingwa yitwaga “umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu”. Nyamara yaje kugirwa igikoresho cya politiki, n’igikangisho ku batemera politiki ya “mpatsibigu na “humirizankuyobore”. Byaje guhumira ku mirari aho Kenneth Roth atangiye kuyiyoborera, dore ko ari umukoloni wumva  umuzungu ari hejuru y’ibindi biremwa byose. 

Kenneth Roth yaranzwe no kubogama, dore ko ibyegeranyo bye byibasiraga gusa ibihugu afata nk’insina ngufi, akirengagiza amahano ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikora hirya no hino ku isi, nko muri Irak, Afganistan, Syria, Iran, Libya n’ahandi henshi.

By’umwihariko Kenneth Roth yatoteje bikomeye u Rwanda  n’abayobozi barwo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka yasohoraga icyegeranyo gishinja u Rwanda ibinyoma, agendeye ku bihimbano bye bwite cyangwa ibyo abwirwa n’ibigarasha n’abajenosideri. 

Kenneth Roth yashyigikiye ku mugaragaro imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, we akayita”impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Yabaye umuvugizi wa “Hutu-pawa”, ntatinye gusaba, nako  gutegeka ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagirwa abere ndetse bagashyira mu butegetsi. Ihirikwa ry’ingoma ya  MRND/CDR ryamuhungabanyije cyane, ku buryo abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana aribo bari abajyanama be ba hafi.

Mu bihugu Kenneth Roth yazengereje harimo na Israel. Ushatse wamwita “bangamwabo” kuko ababyeyi be ari Abayahudi, bavuye mu Budage muw’1938 bahunze aba Nazi ba Hitler, bajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amarika.

Kwibasira u Rwanda, Kenneth Roth  azi neza ko rwahuye n’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi, abasesenguzi basanga abiterwa no kuba umwe mu Bayahudi batemera ko hari abandi ku isi bakorewe jenoside. Iri ni irondaruhu,  ubwibone bukabije.

Mu bashobora gusimbura Kenneth Roth ku buyobozi bwa Human Rights Watch, harimo uwitwa Tirana Hassan wari usanzwe ari icyegera cya Kenneth Roth.  Uzasimbura Kenneth Roth wese afite akazi katoroshye ko kuzahura isura ya Human Rights Watch yangiritse kubera kubogama, ruswa n’irondakoko. Agomba kandi gukora ibishoboka byose akunga uyu muryango n’ibihugu Kenneth Roth asize ateranyije nawo.

Kenneth Roth turamukize ariko abanzi baracyahari. Tugomba kwiga kubana nabo, tugakora ibidufitiye akamaro nk’Abanyarwanda, tutitaye ku bishimisha cyangwa ibibabaza abantu nka Kenneth Roth.

2022-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Editorial 25 Feb 2019
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Editorial 19 May 2019
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021
Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Editorial 10 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi
ITOHOZA

Himbara yaba yarabaye Intumwa ya Sekibi

Editorial 14 Nov 2017
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato
POLITIKI

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016
U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma
Amakuru

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2022, nyuma yo gusezerera Morocco ikazahura na Argentina ku mukino wa nyuma

Editorial 15 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru