Umukandida w’impuzamashyaka NASA (National Super Alliance), Raila Odinga yivanye mu matora yari ateganyijwe guhatanamo na Uhuru Kenyata tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.
Odinga mu itangazo yashyize hanze yavuze ko adashobora kwitabira amatora mu gihe ibyo basabye Komisiyo y’Amatora guhindura ngo azagende neza bitakozwe. Asanga n’ubusanzwe amatora azabamo uburiganya nk’ubwari bwabaye mu yakozwe tariki 8 Kanama 2017 Urukiko rw’Ikirenga rukayatesha agaciro.
Urukiko rw’Ikirenga rumaze gutesha agaciro amatora yo muri Kanama, rwategetse ko hakorwa andi mu minsi 60. Komisiyo y’Amatora yahise itangaza ko azaba tariki 26 Ukwakira, Raila Odinga na Uhuru Kenyatata aribo bahatana gusa.
Kwivana mu matora kwa Odinga byatunguye benshi ariko by’umwihariko abanyamategeko kuko ikigiye gukurikiraho kitazwi.
Itegeko Nshinga rya Kenya ntacyo ribivugaho, amategeko agenga amatora muri icyo gihugu byageze ku rwego adashobora kwifashishwa yonyine ukurikije uko ikibazo kimeze.
Odinga we yivana mu matora, yavuze ko icyo asaba ari ugutangira bundi bushya amatora. Hagategurwa amatora ya bose mu minsi 90 nkuko biri mu mategeko ya Komisiyo y’Amatora yo mu 2011.
Uhuru Kenyatta we yavuze ko kuba Odinga yivanye mu matora ntacyo bivuze ku matora ateganyijwe tariki 26 Ukwakira. Kuri we ngo agomba kuba.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri abakomiseri ba Komisiyo y’Amatora muri Kenya bateranye bari kumwe n’abanyamategeko ngo barebe igikurikiraho nyuma y’ukwivana mu matora kwa Odinga.
Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye Komisiyo y’Amatora gutangaza Uhuru ko yatsinze amatora nyuma yo kwivanamo kwa Odinga, ashingiye ku kuba yari yanamutsinze mu matora aherutse.
Abanyamategeko batandukanye muri Kenya batangarije ikinyamakuru The Standard ko hari uburyo butandukanye bushoboka kwifashishwa.
Ubwa mbere ni uko Komisiyo y’Amatora ikomeza amatora yari ateganyijwe tariki 26 Ukwakira, Uhuru akaba umukandida rukumbi. Indi nzira ishoboka ni ugutegura amatora bundi bushya mu minsi 90 nkuko biri mu myanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga yo mu mwaka wa 2013.
Abandi banyamategeko bavuze ko indi nzira ishoboka ari uko Uhuru Kenyatata yatangazwa ko yatsinze hashingiwe ku ngingo ya 138 y’Itegeko Nshinga ivuga ko igihe umukandida ari umwe mu matora, ari we utangazwa ko yatsinze.
Hari ubundi buryo bw’umushinga wari watangijwe n’abadepite bo mu ishyaka rya Uhuru Kenyatta, ngo amategeko agenga amatora avugururwe hagaragazwe icyakorwa igihe umwe mu bahatana ari babiri yikuye mu matora.
Bamwe mu banyamategeko bavuze ko uwo mushinga ahubwo wakwihutishwa itegeko rigashyirwaho akaba ariryo ryifashishwa hafatwa umwanzuro ku kwivana mu matora kwa Raila.
Uyu mushinga urimo amacenga
Ikinyamakuru Daily Ntaion cyatangaje ko n’ubundi watangijwe n’abadepite hamwe n’abasenateri ba Uhuru bagamije guca intege Odinga ngo yivane mu matora. Mu ngingo imwe y’uwo mushinga hari ahagaragaza ko Odinga niyivana mu matora Uhuru azahita atangazwa nka Perezida.
Gukoresha ubu buryo ni uguha amahirwe Uhuru kuko n’ubundi nujyanwa mu Nteko uzahita utorwa ku bwiganze dore ko benshi mu badepite ari abo mu ishyaka rya Uhuru.
Mu bigaragara yaba Itegeko Nshinga n’amategeko agenga amatora muri Kenya, ntacyo asobanura ku buryo bugaragara ku kwivana mu matora k’umwe mu bakandida nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro amatora ya mbere.
Umunyamategeko Charles Kanjama we yavuze ko ubu aho bigeze umunyakenya uwo ari we wese yemerewe kujyana ikirego mu rukiko rw’Ikirenga asaba ko arirwo rufata umwanzuro ku bigomba gukurikira.
Uhuru Kenyatta ashobora kwemezwa ko ariwe watsinze