• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Editorial 11 Oct 2017 Mu Mahanga

Umukandida w’impuzamashyaka NASA (National Super Alliance), Raila Odinga yivanye mu matora yari ateganyijwe guhatanamo na Uhuru Kenyata tariki 26 Ukwakira uyu mwaka.

Odinga mu itangazo yashyize hanze yavuze ko adashobora kwitabira amatora mu gihe ibyo basabye Komisiyo y’Amatora guhindura ngo azagende neza bitakozwe. Asanga n’ubusanzwe amatora azabamo uburiganya nk’ubwari bwabaye mu yakozwe tariki 8 Kanama 2017 Urukiko rw’Ikirenga rukayatesha agaciro.

Urukiko rw’Ikirenga rumaze gutesha agaciro amatora yo muri Kanama, rwategetse ko hakorwa andi mu minsi 60. Komisiyo y’Amatora yahise itangaza ko azaba tariki 26 Ukwakira, Raila Odinga na Uhuru Kenyatata aribo bahatana gusa.

Kwivana mu matora kwa Odinga byatunguye benshi ariko by’umwihariko abanyamategeko kuko ikigiye gukurikiraho kitazwi.

Itegeko Nshinga rya Kenya ntacyo ribivugaho, amategeko agenga amatora muri icyo gihugu byageze ku rwego adashobora kwifashishwa yonyine ukurikije uko ikibazo kimeze.

Odinga we yivana mu matora, yavuze ko icyo asaba ari ugutangira bundi bushya amatora. Hagategurwa amatora ya bose mu minsi 90 nkuko biri mu mategeko ya Komisiyo y’Amatora yo mu 2011.

Uhuru Kenyatta we yavuze ko kuba Odinga yivanye mu matora ntacyo bivuze ku matora ateganyijwe tariki 26 Ukwakira. Kuri we ngo agomba kuba.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri abakomiseri ba Komisiyo y’Amatora muri Kenya bateranye bari kumwe n’abanyamategeko ngo barebe igikurikiraho nyuma y’ukwivana mu matora kwa Odinga.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye Komisiyo y’Amatora gutangaza Uhuru ko yatsinze amatora nyuma yo kwivanamo kwa Odinga, ashingiye ku kuba yari yanamutsinze mu matora aherutse.

Abanyamategeko batandukanye muri Kenya batangarije ikinyamakuru The Standard ko hari uburyo butandukanye bushoboka kwifashishwa.

Ubwa mbere ni uko Komisiyo y’Amatora ikomeza amatora yari ateganyijwe tariki 26 Ukwakira, Uhuru akaba umukandida rukumbi. Indi nzira ishoboka ni ugutegura amatora bundi bushya mu minsi 90 nkuko biri mu myanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga yo mu mwaka wa 2013.

Abandi banyamategeko bavuze ko indi nzira ishoboka ari uko Uhuru Kenyatata yatangazwa ko yatsinze hashingiwe ku ngingo ya 138 y’Itegeko Nshinga ivuga ko igihe umukandida ari umwe mu matora, ari we utangazwa ko yatsinze.

Hari ubundi buryo bw’umushinga wari watangijwe n’abadepite bo mu ishyaka rya Uhuru Kenyatta, ngo amategeko agenga amatora avugururwe hagaragazwe icyakorwa igihe umwe mu bahatana ari babiri yikuye mu matora.

Bamwe mu banyamategeko bavuze ko uwo mushinga ahubwo wakwihutishwa itegeko rigashyirwaho akaba ariryo ryifashishwa hafatwa umwanzuro ku kwivana mu matora kwa Raila.

Uyu mushinga urimo amacenga

Ikinyamakuru Daily Ntaion cyatangaje ko n’ubundi watangijwe n’abadepite hamwe n’abasenateri ba Uhuru bagamije guca intege Odinga ngo yivane mu matora. Mu ngingo imwe y’uwo mushinga hari ahagaragaza ko Odinga niyivana mu matora Uhuru azahita atangazwa nka Perezida.

Gukoresha ubu buryo ni uguha amahirwe Uhuru kuko n’ubundi nujyanwa mu Nteko uzahita utorwa ku bwiganze dore ko benshi mu badepite ari abo mu ishyaka rya Uhuru.

Mu bigaragara yaba Itegeko Nshinga n’amategeko agenga amatora muri Kenya, ntacyo asobanura ku buryo bugaragara ku kwivana mu matora k’umwe mu bakandida nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro amatora ya mbere.

Umunyamategeko Charles Kanjama we yavuze ko ubu aho bigeze umunyakenya uwo ari we wese yemerewe kujyana ikirego mu rukiko rw’Ikirenga asaba ko arirwo rufata umwanzuro ku bigomba gukurikira.

-8298.jpg

Uhuru Kenyatta ashobora kwemezwa ko ariwe watsinze

2017-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Editorial 02 Apr 2016
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Editorial 10 Jun 2016
Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Editorial 14 Mar 2016
Soma Useke

Soma Useke

Editorial 04 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127
HIRYA NO HINO

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Editorial 14 Apr 2020
Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero
INKURU NYAMUKURU

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Editorial 01 Oct 2018
Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées
INKURU NYAMUKURU

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Editorial 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru