Umutekano wakajijwe muri Kenya mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubiyemo yatangiye gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye abaturage babashyigikiye kureka kuyitabira.
Ibiro by’Amatora muri Kenya byafunguwe saa kumi n’ebyiri z’igitondo ku isaha yaho, aho ibihumbi by’abapolisi n’abasirikare bari mu nkengero z’umujyi no ku biro by’amatora bacunga ko ntawe uza kuyahungabanya.
Perezida Uhuru Kenyatta uri gushaka manda ye ya kabiri, yasabye abaturage gutora kandi bakabikora mu mahoro.
Ni mu gihe Raila Odinga uhagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi we yasabye abamushyigikiye kutitabira aya matora no kutagera hafi y’ibiro by’itora ahubwo bakayamaganira kure.
Umwe mu bitabiriye aya matora wo mu gace ka Mathare, David Njeru, yabwiye AFP ko ari inshingano ze gutora, gusa ngo ubwo yakorwaga bwa mbere hari umurongo munini ku buryo byamusabye gutegereza amasaha atandatu ariko kuri iyi nshuro ngo abantu ni bake.
Ku wa 08 Kanama 2017 nibwo amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ariko ibyayavuyemo biza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko atanyuze mu mucyo, ruhita rutegeka ko yongera kuba mu gihe kitarenze iminsi 60.
Mu matora yari yabanje, Uhuru Kenyatta yagize amajwi 54 % naho Raila Odinga aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 44 %.
Umusirikare afungurira abitabiriye amatora kugira ngo binjire ku biro by’itora